• 08/12/2019 11:43 24

Bugesera: Abavandimwe bishe mukuru wabo bamutemaguye

Mu mudugudu wa Kidudu Akagari ka Cyugaro mu murenge wa Ntarama ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki 04 Ugushyingo abavandimwe babiri b’abasore bishe batemaguye umuvandimwe wabo, biravugwa ko uwo yashakaga kwica ari Nyina.

Mu karere ka Bugesera
Mu karere ka Bugesera

Abaturanyi bavuga ko aba bavandimwe bari bafite Nyina gusa bari bafite amakimbirane ashingiye ku mirage.

Uko ari batatu; Uwamungu Jean Pierre, Twizeyimana Jean de Dieu na Uwizeyimana Etienne Nyina ngo yabagabanyije ubutaka nk’umurage ariko babiri banyuma ntibanyurwa, ngo mukuru wabo Uwamungu yahawe aheza (ubutaka).

Na mbere ngo bigeze kubipfa ariko abantu barabunga bibwira ko byarangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama Uwamugira Marthe yabwiye Umuseke ko amakuru bamenye ari uko kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi Twizeyimana na Uwizeyimana baje basinze bashaka kugirira nabi Nyina.

Mukuru wabo Uwamungu ngo yitambitse ababuza maze aba ari we batemagura n’imihoro kugeza bamwishe.

Aba bishe umuvandimwe wabo bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafunze bashinjwa kwica.

Itegeko rihana ibyaha mu Rwanda riteganya igifungo cya burundu nk’igihano kiruta ibindi ku cyaha cyo kwica.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Niyo mpamvu rimwe na rimwe guhubuka ari bibi cyane. N’ubwo umwe ahaburiye ubuzima;ariko se aho habi ho barwaniraga ntibirangiye bahabuze?

  • Aba basore babitewe no kugirira ISHYARI umuvandimwe wabo Nyina yahaye isambu nziza kuruta izabo.Ishyari riteza ubwicanyi,kurogana,kwangana,kwica ubukwe,coup d’etat,etc…Ryahereye kuli Gahini bituma yica murumuna we Abel.Muribuka umwami Sawuli agirira ishyari Dawudi kubera ko yamurushaga kurwana.Yashatse kumwica inshuro nyinshi,Dawudi akamuhunga.
    Ikindi cyabimuteraga,nuko yari yaramenye ko azamusimbura ku butegetsi.Na Yesu yishwe n’abakuru b’amadini y’Abafarisayo n’Abasadukayo bamuhora ishyari.Baravuze bati mureke tumwice kugirango adakomeza gukora ibitangaza akadutwara abantu.Ndetse Yesu amaze kuzura Lazaro,nawe bashatse kumwica kugirango basibe ikimenyetso cy’uko Yesu azura abantu.Tujye twibuka ko ku munsi wa nyuma,Yesu azakoresha ubwo bushobozi akazura abantu bapfuye bumviraga imana,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Byisomere muli yohana 6 umurongo wa 40.Niba dushaka ubuzima bw’iteka,tujye twumvira imana tukiriho,tuyishake kandi tuyikorere aho kwibera mu byisi gusa.Twime amatwi abavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana mu ijuru.Ni ikinyoma.Roho bavuga idapfa,yahimbwe n’umuntu witwaga Platon utaremeraga imana dusenga.

  • Harya ubu abantu nk’aba bapangira umuvandimwe bakamwica, wongeyeho abica abo bashakanye, ababyeyi cyangwa abana babo, abarasa abari mu mapingu cyangwa abaturage bibereye mu kabari, inkonkobotsi y’umudemagogue yabashishikariza ibisa na jenoside ibizeza ibitangaza runaka buriya ntibabyitabira? Wapfa kubatungira agatoki abo wise abanzi batanzwe n’abashobora kubakingira ikibaba, maze bagakora kakahava. Urwishe ya nka jye mbona rukiyirimo pe!!

  • Ngaho nibagende noneho babone aheza kurutaho!! Abanyarwanda no kwicana byabaye umuco! Ubu kandi wasanga n’aho bafite batahahingaga!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *