• 26/01/2020 4:47 12

Bugesera: Ababyeyi bamwe ngo ntibumva akamaro ko kurinda umwana ihohoterwa

Bamwe mu bashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu tugari tugize imirenge  y’Akarere ka Bugesera bavuga ko bahura n’imbogamizi z’uko hari bamwe mu babyeyi butumva icyo guhohotera abana bivuze.

Abashinzwe imibereho myiza bavuga ko hari ababyeyi bamwe bazi icyo ihohoterwa ku bana ari cyo

Ibi ngo bituma hari abana bakomeza guhohorwa bamwe bagakoreshwa imirimo ivunanye, bamwe mu bana b’abakobwa bagahohoterwa bagaterwa inda n’abantu bakuru.

Umwe muri bariya bayobozi witwa Karekezi avuga ko ababyeyi bamwe b’abagabo bumva ko umwana agomba guhanwa akubiswe kandi akababara kugira ngo atazongera.

Ikindi ngo hari abavuga ko umukobwa wapfunduye amabere aba yabaye inkumi, ko aba ashobora kwitekerereza bityo bakamutererana.

Ibi bituma ngo baba ba ntibindeba bikazaha urwaho abagabo bashaka kwangiza bariya bana.

Jean Leonard Sekanyange uyobora impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLAHO yabwiye bariya bayobozi ko kubyara umwana ukamushyira ku isi gusa bitahagije.

Kuri we ngo ik’ingenzi ni ukumurera agakura kandi ukamurinda ibyago ibyo aribyo byose harimo no gukoreshwa imirimo ivunanye, cyangwa guhohorerwa akagasambanywa. Ngo bazabyumvishe ababyeyi mu tugari bayoboye.

Ati: “Mube ijisho ry’umwana kuko ari mwe ba mbere bashinzwe kubarengera. Mureke kuba ‘ntibindeba’ ngo muhishire abangije abana kandi mubazi.”

Sekanyange yasabye abayobozi gukorana n’izindi nzego bakavana abana mu muhanda bagashakirwa imiryango ibarera kuko ngo umwana wakuriye ku muhanda nta burere ahakura.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango muri 2017 yerekanye ko mu Karere ka Bugesera hari abana 830 bahohotewe barasambanywa.

Ngo kandi kubahohotera bikorwa mu buryo bwinshi harimo kubakoresha imirimo ivunanye mu ngo, mu mirima, kuragira amatungo n’ibindi.

CLADHO ifatanyije n’indi miryango itari iya Leta nk’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cya Suwede (Sida)  na Plan International Rwanda bazahugura bariya bayobozi mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru.

Bazibanda ku burenganzira bw’umwana, uruhare rwe mu bikorwa bigamije kumuteza imbere no kumenya uko yarwanya ihohoterwa rimukorerwa.

Abayobozi muri Bugesera bashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu tugari twa Bugesera bahuguwe ni 72.

Jean Leonard Sekanyange asaba ababyeyi kutaba ‘ntibindeba’ mu kurera abana babo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *