• 28/11/2020 12:39 51

Bruce Melodie mu ndirimbo akebura abata abagabo babo babaziza ubukene

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Abu Dhabi’ akeburamo abakobwa barutisha urukundo amafaranga bakibagirwa isezerano ry’abo bemeranyijwe kubana.

Muri iyi ndirimbo umugore agenda agiye guhaha agahura n’umugabo bagatangira gucudika

Ni indirimbo yaririmbye mu ndimi eshatu, avugamo umukobwa Angelina wabonye isha itamba agata umusore bari bafitanye isezerano ryo kubana akananirwa kwihanganira ubuzima bwo gusindagiza agashuturwa n’umugabo wifite.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho, itangira igaragaramo Bruce Melodie ateruye umwana ari kumwe n’umugore baba ahantu bigaragara ko babayeho mu buzima

Umugore aza kujya guhaha agahura n’umugabo ufite moto akamuha lifuti ubundi bagatangira gucudika bikazarangira amutwaye.

Bruce Melodie muri iyi ndirimbo aririmbamo icyongereza mu mvugo zisekeje, agerageza kwibutsa uwo mugore ibyo banyuranyemo amusaba kugaruka mu rugo.

Amashusho y’iyi ndirimo Abu-Dhabi agaragara nk’atarafatiwe mu Rwanda, kubera imiterere y’ahantu hagaragaramo ndetse n’abantu bayirimo, inagaragaramo imbyino zimenyerewe muri Nigeria.

Uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi mu Rwanda muri iki, mu minsi yashize yavuzweho kuririmba indirimbo z’ibishegu gusa we akabitera utwatsi avuga ko ibisobanuro bihabwa amagambo aririmba bihabanye n’inganzo ye.

Amwe mu mashusho agaraga muri iyi ndirimbo

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *