• 12/12/2019 3:06 26

Brexit: Inteko ya UK yanze ko iki gihugu kiva muri EU

Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yaraye ibwiye Theresa May ko idashaka ko u Bwongereza buva mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi. Babigaragaje mu matora aho abangana 230 ku badepite 432 banze gutora umushinga we wo kuva muri EU.

Theresa May ntiyishimiye uko Inteko yakiriye umugambi we

Abanyamateka ya Politiki y’u Bwongereza bavuga ko kuba Inteko y’u Bwongereza yanze ikifuzo cya Guverinoma ya May ari ugutsindwa gukomeye kurusha ikindi gihe mu mateka ya kiriya gihugu.

Umugambi wa May wo kuva burundu mu bihugu bigize EU wasobanuraga ibyashingirwaho kugira ngo kiriya gihugu kizabe cyawuvuyemo bitarenze taliki 29, Werurwe, 2019.

Nyuma y’uko abadepite banze umushinga wa May mu buryo butaziguye, umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi Jeremy Corbyn yahise ageza undi mushinga kuri bagenzi wo gutakariza ikizere guverinoma iriho bityo igahita yegura.

May yavuze ko ikifuzo cya Corbyn kiza kuganirwaho kuri uyu wa Gatatu hakarebwa ishingiro ryacyo n’ingaruka cyagira ku Bwongereza ‘kiramutse gitowe’

Icyagarutsweho ni uko hari amashyaka amwe avuga ko azashyigikira ibitekerezo bya May ku byerekeye kudatora umushinga wa Jeremy  Corbyn muri yo hakaba harimo ishyaka ry’ubumwe buharanira Demukarasi (Democratic Unionist Party).

Abadepite nibatora gutakariza ikizere guverinoma, bizayisaba iminsi 14 kugira ngo yemeze ko gutorera uriya mwanzuro bidakwiye.

Nibigaragara ko impamvu itanga nta shingiro zifite, bizasaba ko habaho amatora rusange.

Abaturage bashyigikiye ko igihugu cyabo kigumana n’ibindi mu Bumwe bw’u Burayi bari hanze bishimira ikemezo cy’Inteko ishinga amategeko

BBC

UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ntabwo icyo inteko yanze ari ukuva muri European Union. Icyo yanze ni umushinga w’amasezerano y’uko bazavamo. Abongereza bakaba rero bafite amahitamo abiri: negotiation y’andi masezerano, ariko abanyaburayi ntibabishaka, cyangwa kuvamo nta masezerano abayeho.

  • none se nukuvuga ko gusubiza muri EU bigishoboka nyuma y amatora rysange yabaye ?

  • none se nukuvuga ko gusubira muri EU bigishoboka nyuma y amatora rusange yabaye yasabaga kuvamo ?

  • Inteko za ahandi zireba kure zikareba ibibereye abaturage aho kwemeza buhumyi imishinga yose izanwe na gvt! Ahubwo ndabaza ababirebera hafi Brexit ni izihe ngaruka ifite ku rwanda cg kuri africa muri rusange ko aricyo jye numva kinshishikaje! Ndavuga social, economic and politics. Thanks

  • Ubwongereza bwatoye kuva mu muryango ariko ntibiremezwa burundu baracyawurimo. Bazavamo burundu mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Bivuga ngo bashatse kugumamo ni automatic. Kandi nibamara no kuvamo, aho bashakira kugaruka bizahita byemezwa.

  • Baramutse bavuyemo nta bwumvikane, ubwongereza bizabubera umuzigo uremereye kubijyanye n’ubukungu kuko buzishyura amafaranga atagira ingano, kandi abaturage babwo kimwe n’ubukungu n’inganda bihungabane cyane. Ntekereza ko ubwongereza butazava muri uriya muryango nubwo byari byatorewe kandi abashaka ko buvamo. Benahi mu bongereza basanga byarakozwe hatabaye gushishoza, ariyo mpamvu kuguma mu muryango w’ubumwe bw’uburayi aribyo birimo inyungu kurusha kuwutera umugongo.

  • @ Jules, urakoze cyane ubisobanuye neza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *