• 22/01/2020 10:49 58

UPDATE: Min. w’Ingabo wa Sudan ati “Bashir yahiritswe ahita afungwa”

IBIGEZWEHO: Mu butumwa bwatambutse kuri Television y’igihugu, Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Awad Ibn Houf yemeje ihirikwa ku butegetsi ryakorewe Bashir ndetse ko yahise atabwa muri yombi akaba ari ahantu harindiwe umutekano.

Yahise anatangaza ibihe bidasanzwe by’amezi atatu, anahumuriza abanyagihugu ko hazashyirwaho akanama ka gisirikare kazakurikirana ihererekanyabubasha mu gihe k’imyaka ibiri.

wad Ibn Houf yatangaje kandi ko Itegeko Nshinga rya 2005 ryahaga ububasha Bashir kuzakomeza gutegeka, izaseswa.

 

Abayobozi mu nzego nkuru muri Sudan baratangaza ko muri iki gitondo igisirikare cyo muri iki gihugu cyahiritse ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir wari umaze iminsi yotswa igitutu n’abaturage bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwe butagira icyo bukora ku kibazo cy’ubuzima bukomeje guhenda muri kiriya gihugu.

Ni ikemezo cyafashwe na Perezida wa Suda Omar al-Bashir
Bashir yari amaze iminsi yotswa igitutu n’abaturage

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, biratangaza ko Minisitiri w’umusaruro n’ubukungu wa Darfur ya Ruguru, Abdel Mahjoub Hussein yavuze ko muri iki gihugu hariho hakorwa inama ngishwanama y’uko igisirikare kigomba kwitwara nyuma yo gukura Bashir ku butegetsi.

Igisirikare kiratangaza ko Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu, Awad Ibn Houf araba ariwe uza kuba ayobora igihugu mu gihe k’inzibacyuho.

Uwari Visi Perezida, Ali Osman Mohamed Taha na Visi Perezida wa mbere, Bari Hassan Saleh bafite n’ijambo mu ishyaka  National Congress Party rya Bashir bo batawe muri yombi.

Imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Bashir yatangiye mu mpera z’umwaka ushize abaturage bavuga ko binubira igiciro cy’umugati cyari cyuriye bikomeye, abarebera kure ibya politiki muri kiriya gihugu bavugaga ko iyi myigaragambyo ishobora kuzakura Bashir ku butegetsi.

Bashiri na we wabonaga ko ishyamba atari ryeru, yari yazamuye imishahara y’abakozi ba Leta ndetse yizeza abaturage ko abaturage bose bazahabwa ubwisungane mu kwivuza.

Mu minsi ishize kandi Bashir yari yarekuye ubuyobozi bw’ishyaka rye National Congress Party, ariko abaturage bakavuga ko yashakaga kwiyerurutsa kugira ngo babone ko afite imigambi myiza.

Yari amaze imyaka 30 ku butegetsi yafashe mu 1989 na bwo nyuma y’intamara yamenetsemo amaraso menshi.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, rwamushyiriyeho inyandiko zo kumuta muri yombi ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Aha ni taliki 07, Nyakanga, 1989 Bashir amaze igihe gito ku butegetsi
Abaturage baramukiye kuri Minisiteri y’ingabo
Bamwe mu basirikare bakomeye banyura imbere y’abigaragambya babashimira
Muri iki gitondo ntibyari byoroshye
Bari bakambitse

UM– USEKE.RW

32 Ibitekerezo

  • Muri Afurika hari abaperezida benshi bigize utumana ngo baziko bavukiye kuyobora kugeza gupfa. Hari aho usanga bamaze ku butegetsi imyaka irenga 20 ndetse bamwe ugasanga irenga za 40, akenshi ugasanga bayoborana igitugu, iterabwoba, ubwicanyi, ikenewabo, ruswa n’irondakoko, kwigwizaho imitungo, maze hagira ubagira inama yo kuva ku butegetsi bikimeze neza bati abaturage baracyadushaka, baracyadukeneye, ntawundi wadusimbura babona. Nguru urupfu rw’Afurika rutuma ihora mu ntambara n’ubukene bitazarangira, aba banyagitugu ntakindi kibakuraho usibye isasu kuko ntahandi byaca. Ese uyu muyaga serwakira uri gukuraho abaperezida bigize abami wakwiriyeho hose muri Afurika ukabakubura bose byiburako Afurika yahumekaho gato.

    • Benshi ntabwo bafata kuyobora igihugu nk’akazi, ubusanzwe kagombye kuba kavunanye kubera uburemere bw’inshingano, ahubwo bafata igihugu nk’ikirombe cyo gucukuramo imitungo, kuri bo n’abo bita ababo. Ibyo gukorera abaturage ukabyumva gusa muri discours nziza babandikira!!

    • Omar al-Bashir akwiye kubazwa n’abantu batabarika yishe.Presidents benshi cyane bo muli Africa,wagirango Imana yabahaye uburenganzira bwo KWICA abaturage b’igihugu kandi ahubwo Imana ibuza abantu bose Kwica.Muribuka presidents Mobutu,Idi Amin,Bokassa,Kadafi,Kamuzu Banda,Kayibanda,Habyarimana,Sindikubwabo,Micombero,Bagaza,Buyoya,Nkurunziza,Sekou Toure,Mengistu,Obote,Kabila,etc…Wagirango bo si ibiremwa muntu.Nubwo bica bagakiza imyaka myinshi ntawe ubavuga,igihe kiragera bakavaho neza cyangwa nabi.Ikirenze ibyo,Imana izababaza impamvu bishe ibiremwa byayo ku munsi wa nyuma utari kure.Igihano izabaha ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,kimwe n’abandi banyabyaha bose.

  • BARI BARIHANGANYE, nibyo yagombaga kugenda. Mu baturanyi naho hari ugomba kugenda. Hasigaye iminsi mike.

  • Wowe GAGA ufite ingengabitekerezo

  • Nifatanyije nabavandimwe bacu babanyasudani kuriyi ntsinzi yokwigobotora ingoyi baribarashyizweho nuyumwicanyi. Amakuru ashyushye ngo afungishijwe ijisho.Nizereko nabandi bigize indakoreka bahonyora abaturage bica, basahura bareberaho.

  • pole kuri BACHIR ko uburusiya butamutabaye kweri ko yari inshuti yabo magara, nta kundi buri wese agira iminsi ye mibi ubwo nawe niyihangane le monde est mechant.

  • Manda ebyili z’imyaka itanu zirahagije. Urengeje iyo myaka cumi akwiye kwibaza niba yaravukanye imbuto akaba atasimburwa!

  • Abanyafurika ntabwo twigira ku mateka pepeeee! Ngaho namwe mundebere za Tunisia, Egypt, Algeria, Libya, Zimbabwe, n’ahandi aya yose ni amasomo abaperezida bacu bari bakwiye kwigiraho ariko aho kubireba ngo birinde buracya bati abaturage barankunze baranshaka bampisemo ni njyewe jyenyine! Ndebera Bashir ejobundi yatowe 90% none dore abaturage be bati toka toka! Ndebera hakurya UGANDA ati abaturage baranshaka, Burundi ati ninjyewe abaturage bashaka! Hhhhhh mbega afurika we! Ni igipindi gusa gusa ni nayo mpamvu nta na rimwe izatera imbere. Gusa ushaka amasaziro mazima abitegura inzira ikigendwa. “Aho kugenda batanshaka nahitamo kugenda bakonshaka

  • Mbega! Uyu mugabo nakundaga amazina ye kuko namenye ubwenge mwumva cyane.
    Iyo mba we, nari kuba narasimbukiye hanze na my family, ibintu bitarakomera, nkareka ibyegera bikirwariza

  • @ CARINE
    Iyo farsightedness urwaye nutayivuza hakiri kare izaguhamb’ukiri muzima.

  • Ko urebahandi ntiwirebe nkumunyarwanda bite?

  • Mpise ntekereza wamusilikare wi wacu wari urikubwira abaturage ngo iyo mico yo kwigaragambya bakopeye hanze ngo bazayigumisheyo ngo mu Rwanda ntawigaragambya ngo uzatomboka bazamutombokana.Nizereko ibi byatumye asubiza ubwenge ku gihe ubutaha akazajya avuga aziga kuko uyu nawe ibyo yavugaga ejobundi bisa neza neza nibyo uwo yavugiye muri Gisenyi.

  • Ibaze ejobundi ari mu Rwanda ngo twakiriye umunyacyubahiro kandi abantu twese tuziko arumwicabyi ruharwa.Hakomereze muri guinnée equatoriale, bamanuke kwa Paul Biya, baze kwa Sassou Ngweso bakomereze muri EAC. Ndumva nyuma nakongera kugirishema ryo kwitwa umunyafrica.

  • Egypt, Tunisia, Libya, Burkinafaso , Zimbabwe,Gambia, Algeria , Sudan , who is the next. hhhhh… I love Africa !

    • Umuntu yitegereje neza, igihugu cyujuje ibisabwa gishobora gukurikiraho ni Uganda

  • Bachir yaraherutse kubeshyera abaturage ngo bamutoye hafi 100% , none abaturage bamweretse amatora nyayo! niyo waba ufite ibifaru, za misile, ibitwaro kirimbuzi n’ibidege by’intambara ibyo byose ntacyo byakumarira iyo abaturage bahagurutse bakajya mu muhanda! Nonese misile wayirashisha umuturage? ikibazo nuko ntasomo biha abandi banyagitugu bumva ko igihugu ari akarima kabo bwite bagabanye!

  • Hhhhhhhh,wooooow!Good news.Cong’s Ku baturage ba Sudan!hhhhhhhh arko Ku mugani wuriy muvandimw,niwe unyibukije ko ejo bundi yatowe ngo Ku majwi 90%???nne ndebera.ikimbabaz mur Africa usanga abayoboz bayo batigir Ku mateka.u see njye icyo namaze kubona nuko mur Africa 95% uko umu president yagiyeho ninak avaho!Gusa nizerek iyi Tour d’Africe itazagera muri EAC!,kko ndabon iri gukora mu bice byose by’africa.ngah s.africa ,Zimbabwe ,Tunisia, Algeria ,Sudan .eeee?,kdi ibituma bariy bavanwaho ndabona bisa neza neza nibiber mur Aka karere.ubuzima kurushah guhenda,ubushomeri,icyenewabo,amoko.aaaaah Nzabandora.

  • Muzashyugumbwe maze tubereke.ababose baba bafite igisoda kijegajega kitahawe amafunzo ahagije nkomuri RDF niyompamvu turi abakabiri kwisi mungufu.

    • Hahaha uri afande koko wa kakajyinga gafite akadomo hejuru. Anyway Courage amafunzu yo kwica abaturage yo sinyashyingikiyey Sudan barabishe ark ntacyo bitanga, abo yishe Darfur naho bazamukorah. None c Boss wibwirako muzategeka igihe cyose? Keretse Atari Afrika nzi.

  • Hahahaha ikirungo cya Bashir isi yakibonye naze imukarange

  • Ndabona mwese mushaka impinduka sibyo? Impinduka rero ihera kuri wowe naho nutegereza ko ihera kuwundi amaso azahera mu kirere.urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.

  • L’histoire n’apprend rien aux noirs.naho ubundi ngo ,it’s matter of time kuko iyo abaturage batarabahinduka bambara imyenda ya gisirikare bakishaririza ariko un bon matin amagambo agashira ivuga.

  • Erega burya umutegetsi akomera kuko akomejwe n’abantu sinzi impamvu abategetsi b’abanyafurika bibagirwa iki kintu. Kamere muntu yaremanywe kurambirwa ikunda guhinduranya.Buriya na Yezu iyo atinda mu Isi abantu baba bamaze kumurambirwa!!!Abanyarwanda ibi bari babizi niyo mpamvu bavugaga ngo imfura imenya igihe cyo kuva mu kicaro kiza. Iyo rero irindiriye ko bayivugriza induru birangra nk’ibi bya ba Bashir nyine.Gutegeka abantu imyaka myinshi naho waba ukora neza ariko ntuhaburamo n’ibicumuro. Iyo rero ibi bihuriranye no kukurambirwa uragenda da!!Murebe ko Kabira atigaramaiye ubu yitwa intwari ya Kongo ariko iyo yibeshya ngo urebe ibimubaho. Wenda wawibeshya igufu, ukibeshya amafaranga ariko iyo nta bantu wapi . None se the presidential family wenda y’abantu 8 yarwana yonyine ikagerahe!!! Naho baba ari indwanyi butwi bakagira intwaro zimeze gute, bakagira n’amafaranga angana gute kuko nta bantu bafite ndababwiza ukuri ntibarwana n’icyumweru.

  • @THEREALIST
    Ahubwo wowe bizaguhitana.
    Carine ndakwemeye uvugushije ukuri

  • AFANDE ugomba kuba uri uwo muri FDRL cg RNC cg CMI yo muri UGANDA. Kujombana ibikwasi gusa. Jye ntawe uzambeshya ngo afitiye umuti w’iterambere ry’abaturage muri iki gihugu. Wapi. Ingoma zabanje narazibonye. Twahoraga muri AJUSTEMENT STRUCTUREL ya banki y’ISI; Ibintu byayoberanye. Ngizo politiki ngo zo kwizirika imakanda, ngaho kugabanya abakozi, imodoka za leta, ariko ubukene bukanga bukanuma. Yego si navuga ko ubu tubaho nko muri LIBYA ya KADAFHI, ariko ufite ubushobozi arayashora, yayacunga neza akabaho. None se aya mazu mbona yubakwa buri munsi, imodoka ziteza embouteillage, abahinzi basigaye bubaka hoteli z’inyenyeri, abahingira amasoko, ibyo byose si ikizere cy’ejo hazaza. NTABWO wambeshya ngo uzaza ukore ibitangaza mu gahugu katagira umutungo kamere, katagira aho kavana, aha ngo wowe uje kurusha uwo twari twisanganiwe. Nibura turaryama tugasinzira. Bugacya buri wese ajya mu kazi ke uko kameze kwose. NONE WOWE URAZANA IBYO KUNINURANA!!!!! Sha , UWAMBAYE IKIREZI NTAMENYA KO CYERA. BURETSE, ibi mvuga , uretse ko ntabyifuza, amaherezo muzibuka ibitereko mwasheshe. En tout cas, sinigeze nicuza ingoma ya KINANI, kandi ngo abumva batuyobora bakaza banamena amaraso ni abahoze ari abambari be, bafatanije n’ibisambo byagiye bifatirwa mu cyuho.

    • Wowe wiyita GGGG ushobora kuba utazi zimwe mu nshingano umukuru w’igihugu aba afite. Harimo no gukora ingengo ,y’imali sinzi niba iryo jambo rigufitiye akamaro. Iyo ngengo y’imali rero hari ibigo (FMI, Banque mondiale etc…) bigufasha kuyikora doreko ari nabyo akenshi bikuguliza ntabwo bikuguliza rero nta jambo rifite mu micungire yayo mafaranga. Harimo kugutegeka ko wakwirukana abakozi bamwe na bamwe, wagabanya umubare w’abasilikare n’abapolisi,, ko wagabanya train de vie y’abakozi ba leta, no kuziba icyuho cyose yacamo atagiriye akamaro igihugu (ndumva n’ejobundi perezida Kagame yarabivuze) Uwo mukanda rero uvuga n’ubu uracyariho nubwo wowe utabibona.Izo modoka zawe ziteza embouteillage ujya uzibona iyo za Karongi, Rusizi Nyamagabe? Reka nguhe urugero rumwe rufatika. Kera ibyo twitaga centre de négoce wahasangaga nk’abacuruzi 2, cg 3 bafite utumodoka Toyota cyangwa Mitsubishi yikorera amakawa cyangwa ibyayi, uzanyarukireyo maze urebe uzambwira.Urundi rugero ntanga, ubu ushobora kumbonera mwalimu wigisha primaire wakwigondera minerval y’abana 3 biga secondaire? Atagombye gufata imyenda atazi n’ukuntu azishyura?

  • Abicanyi bo ni benshi it is a matter of time

  • Ndumva ibya Sudan bikomeye! ubwa ba birenge basigaye barabe bumva!

  • Harya Bensouda womuri ICC ntabwo yamushakaga? Bapakire mundege bajyane i Lahaye. Sijye wahera.Atazavaho yongera guteza akavuyo.

  • Isi we! Erega ubu Bachir nawe abaye ikigarasha? Ni ejo cyangwa ejobundi akazaba abaye ikigarasha gicitse! Ubu cya kidege kingana umusozi yigeze kuzamo i Kigali ntazongera kugikandagizamo ikirenge! Kandi aba baturage bamaze iminsi bigaragambya ni na bo bamutoye muri kuri 85% !??! Iminsi ivuguta nta muvuba koko. Ngo urutazagusiga rwakubanza n’iyo aba yarigendeye hakiri kare bagitangira kumusaba kwegura!

  • Iyaba iyi ndwara yanduraga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *