• 14/12/2019 10:31 25

Brazil yafatiriye miliyoni 16$ y’abayobozi bakuru ba Guinea Equatorial

Inzego muri Brazil zafatiriye imitungo y’agaciro gasaga miliyoni 16 z’amadolari ya America (£12.2m), harimo imodoka zihenze n’amasaha y’agaciro kanini bya bamwe mu bari baherekeje umuhungu wa Perezida Teodoro Obiang Nguema, wa Guinea Equatorial.

Teodorin Nguema ni Visi Perezida wa Guinea Equatorial iyobowe na Se

Teodorin Obiang ni we Visi Perezida wa Equatorial Guinea ndetse akaba umuhungu wa Teodoro Obiang Nguema, ku wa gatanu nibwo we n’abamuherekeje bageze muri Brazil mu ndege yabo bwite.

Ibinyamakuru byo muri Brazil bivuga ko amafaranga yabatiriwe bayasanze mu bikapu bya bariya bantu ku kibuga k’indege kitwa Viracopos International Airport mu mujyi wa Sao Paulo.

Police ya Brazil ngo yabasanganye agera kuri miliyoni 1.5$ bayafite cash mu gikapu, mu gihe mu kindi gikapo harimo isaha z’agaciro ka miliyoni 15$ nk’uko ikinyamakuru O Estado de Sao Paulo, cyabitangaje.

Iki kinyamakuru ngo hari umwe mu Badipilomate bo muri Equatorial Guinea wagitangarije ko ariya mafaranga yari agenewe kuvuza Obiang mu mujyi wa Sao Paulo.

Naho isaha z’agaciro zafatanywe n’ariya mafaranga ngo uriya mugabo ni ize bwite.

Umwaka ushize urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye imyaka itatu y’igifungo gisubitse uriya muhungu wa Perezida Obiang nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo w’igihugu. Icyo gihe yakatiwe adahari.

Inzu y’agaciro gakomeye yubatse mu Bufaransa ahazwi nko kuri Avenue Foch mu mujyi wa Paris izafatirwa. Ndetse yahanishijwe gutanga miliyoni 35$ ariko na byo mu buryo busubitswe.

Televiziyo ytwa TV Globo, yo muri Brazil, yatangaje ko Teodorin Obiang ari we wenyine wari ufite inyandiko y’ubudahangarwa bw’Umudipolomate naho ngo abandi bamuherekeje nta nyandiko z’uko bari mu kazi ka Leta kazwi bari bafite.

Amategeko yo muri Brazil abuza buri wese kwinjira mu gihugu yitwaje amafaranga arengeje 2,400$ mu ntoki.

Ubutegetsi bwa Equatorial Guinea nta cyo buratangaza kuri ibi byabaye ku bantu babwo.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • “… mu gihe mu kindi gikapu harimo isaha z’agaciro ka miliyoni 15$ “!!! Mumbwire ukuntu visi perezida w’igihugu agendana igikapu cy’amasaha ya miliyoni 15 z’amadolari. Mwarangiza ngo Africa izatera imbere, ngo abazungu barayanga, ngo ntibashaka ko yigenga, ngo….!! Iyi myifatire n’ubu bujura bizatugeza he koko?

  • Urebye muri kiriya gihugu hari abaturage bicwa n’inzara abandi bagapfa kubera kubura imiti n’ibindi…..ugasanga president n’abana be ndetse n’inshuti zabo bafite umutungo uruta uw’igihugu bense umutungo wose w’igihugu bawugize uwa President n’umuryango ,ibi bitegerezwa guhinduka bakamenya uwo mutongo aruwaturage reba uwo mwana wa president ajya kwivuza afite ayo mafranga uko angana !!!!? Wasanga yayakuye muri banki nkuru y’igihugu cye kandi agakomeza gusakuza ko gikenye gikwiye ifashanyo , n’akamaramaza wamugani w’abarundi .Hari ikintu cyanagaje muri Zimbabwe, President waho wakera Robert Mugabe yararwaye bamwohereza ubufasha ndetse n’indege shyashya yo kumujyana no kumugarura kandi yahawe ama millions atabarika avuye mu butegetse hanyuma abaturage barwara chorera government isaba inguka abaturage ngo nta mafranga ifite!!!? Ibyo bitegerezwa guhinduka abayobozi bakamenya ko umutungo wa leta aruwabaturage apana was President n’inshuti ze.

  • Ahubwo sinzi impamvu batamufunze. Erega isi yabaye umudugudu ntaho uzahisha ibyo wibye rubanda ngo byemere.Ise ni perezida umuhungu we ni visi-perezida.Mbega akaga weeeee.

  • Balai citoyen izagera iwabo ryari? Ese buriya bazahungirahe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *