• 20/01/2020 1:51 40

Brazil: Umugore watewemo nyababyeyi y’undi wapfuye yabyaye umwana muzima

Umwana w’uruhinja w’umukobwa yavutse afite ubuzima bwiza hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umugore, bayitera mu wundi.

Uyu mwana ngo yavutse nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite

Gutera nyababyeyi mu mubyeyi wibarutse byamaze amasaha 10 bikurikirwa no kumwongerera ubushobozi bwo kuba yabyara, byabereye i São Paulo muri Brazil mu mwaka wa 2016.

Umubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko yari yavutse nta nyababyeyi afite.

Hamaze kubaho ibikorwa 39 byo gutera nyababyeyi zitanzwe n’abantu bakiriho, harimo n’ababyeyi bahaye abakobwa babo nyababyeyi, ibyo bikorwa byose bikaba byarafashije ko havuka abana 11.

Amagerageza 10 yari yabanje yo gutera nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu hamwe ntibyagenze neza, ahandi inda z’abo zatewemo zavuyemo.

Kuri iyi nshuro, nyababyeyi yatanzwe n’uwari umubyeyi witabye Imana asize abana batatu, akaba  yari mu kigero k’imyaka 45 y’amavuko, umugore wayihawe yaje kubyara ruhinja ruzima.

Uyu mugore wahawe nyababyeyi yari arwaye indwara yitwa Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser syndrome iyi ikaba ifata abagore babiri mu bagore 1000 ku Isi, ni indwara ifata imyanya myibarukiro na nyababyeyi.

Uyu mugore intanga ze zari zimeze neza, ngo ni yo mpamvu abaganga bashoboye kuzimukuramo bazihuza n’intanga ngabo z’uwaje kuba se w’urwo ruhinja.

Nyuma y’amezi atanu uyu ntampinduka z’imihindagurikire y’umubiri yagaragaje, bamupimye basanga nta kibazo afite. Hashize amezi 7 n’iminsi 20 nibwo hemejwe ko atwite umwana upima g 2 550.

Dr Dani Ejzenberg wo ku bitaro bya das Clínicas by’i São Paulo yabwiye ikinyamakuru Al – Jazeera ko iyi ari intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi.

Yagize ati “Nyababyeyi za mbere zatewe zikuwe mu bantu bakiriho zabaye intambwe ndende itewe mu buvuzi, bituma abagore benshi b’ingumba bashobora kubyara hifashishijwe abatanga nyababyeyi.” 

Gusa ngo kubona umuntu muzima utanga nyababyeyi biragoye, abazitanga ni bake cyane bitewe n’isano bafitanye n’uwo bashaka kuyiha.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • This is a miracle indeed.Kubera ko normally,iyo umuntu apfuye cells ze nazo zirapfa.Tujye twemera IBITANGAZA.Ibi byerekana ko n’ibitangaza bible ivuga byabaye nubwo nta gitabo cya History kibihamya.Urugero,igihe Abaheburayo bambukaga Inyanja Itukura bavuye mu Misiri,amazi agatandukana.Byerekana kandi ko n’ibitangaza byinshi dutegereje bible ivuga bizaba nta kabuza,nubwo byatinze,kubera ko Imana igira Gahunda yayo.Urugero,muli 2 petero 3 umurongo wa 13,havuga ko dutegereje isi nshya.Nkuko zaburi 37 umurongo wa 29 havuga,iyo si izaturwamo n’abantu bumvira imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza bose izabakura mu isi nkuko imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.Soma muli 2 petero 3 umurongo wa 9 wumve impamvu imana yatinze kuzana imperuka.Ni ku nyungu zacu.

  • Hoya nuko batagusobanuriye
    Iyo umuntu ararakara isaha apfuye cells ze ziba zigifute akamaro
    Niyo mpamvu zibikwa zikagurishwa
    Ize ntago zari zarahambwe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *