• 11/12/2019 7:04 14

Bralirwa mu bukangurambaga bushya bugukundisha Primus

Bralirwa yatangije ubukangurambaga bushya ‘Home-Coming’ (Kugaruka mu rugo) bugamije gukundisha Abanyarwanda ikinyobwa cya Primus. Bralirwa iributsa abakunzi b’iki kinyobwa ko ari Gahuzamiryango binyuze mu gusangira no kwimakaza indangagaciro za Kinyarwanda.

Ubu bukangurambaga buhishe ubutumwa ko Primus ari inzoga iryoshye kandi ihuza abantu

Ubukangurambaga bwatangiye muri Gashyantare 2019 buzagera muri Kanama 2019. Buzatambuka kuri televiziyo, radiyo, ibinyamakuru byandika, ibyapa byo ku muhanda n’ahandi.

Bralirwa ikaba igamije kongera abihebeye Primus haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Kwamamaza iki kinyobwa, bishingiye ku nkuru y’umusore wavuye mu Rwanda agiye hanze agamije kuzagera ku ndoto ze. Agaruka mu Rwanda yaresheje imihigo ye, ari icyamamare ariko ashaka ko abantu bamwitaho bidasanzwe. Agenda kuri moto agiye guhurira n’inshuti ze z’igihe kirekire mu ‘cabaret’ (akabari) bakunda ndetse bigaragara ko bishimye bose.

Uyu musore aba yambaye umupira wakorewe mu Rwanda agatumiza inyongezo y’ibindi binyobwa bya Primus maze bigatuma inshuti ze zibona ko atahindutse.

Bishimira ubucuti bwabo ndetse n’icyo bari cyo binyuze mu buryohe bwa Primus.

Peter Karadjov ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Bralirwa yemeza ko ubu bukangurambaga buzatuma abantu barushaho gukunda Primus.

Ati: “Ubu bukangurambaga bugamije gutuma abantu bashyikirana, bakishimira indangagaciro nyarwanda kandi bakagira ikizere cy’ejo hazaza. Turizera neza ko ubu bukangurambaga buzatuma abakunzi ba Primus barushaho kuryoherwa.”

Primus iboneka mu icumba rya Cl 72 ndetse n’irya Cl 50.

Yamenyekanye mu irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Stars’ nk’umuterankunga wary mukuru inshuro 8 mu myaka 8 ishize zishize.

UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Iyi nzoga mwayigize umujaaago(karekaree) ita umwimerere wayo kubera gukunda amafaranga n’imisoro. Reka muyitange nk’inkéra(yashaririye)!

  • ukwemera kose kwamagana ibisindisha, inzoga ni mucurabuhoro ariyo skol itagira amavunane

  • Birababaje kubona inzoga y abanyarwanda ibananira kuyimenyekanisha no kuyamamaza mu Rwanda! Mureke skol ibakorane. Primus yagombye kubimwe iteka nkukuo yahoze. Ngaho za primus citron… Muzarafunga tu!

  • Ibinyobwa bya bralirwa byataye umwimerere wabyo wo hambere, primus bavuga yabaye amazi ndibuka muri za 1975 ngitangira kuyisoma intama ya mbere wariyunyuguzaga ugacira cg ugatahira iyo ntama usomyeho yabaga ihagije ariko ubu narayiretse kuko narimaze kugeza kuducupa nka 15 ntakintu ndumva, nsigara ngerageza ka mutzig ariko nako ubu nsigaye nsoma nkataha wagirango narwaye urushwima ibizi byuzuye munda ntano gutura umubi mbese byose ka alcohol kabagamo bakagabanyije kurwego rwa 85% ubu dusigaye kuri 10-15% alcohol ibindi nikivu gusa dore ko banagituriye bayoboramo sebeya ubundi bagapfundikira, skol nikomereze aho ireke kwirara nayo itazagwa mumutego wo kwongeramo nyabugogo, ese ubundi abenga bapfa iki no kwegera imigezi nukugirango bage bayashyiramo batayakuye kure?

  • hahahah Manyinya aransekeje bya hatali

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *