• 25/01/2020 1:30 07

BRALIRWA izanye ‘Silent Disco’ muri Expo…Igisupusupu na we ari mu bo izifashisha

Uruganda rwenga ibinyobwa rwa BRALIRWA rwashyize igorora abakunda gusohokera mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera igikondo bategura ibitaramo bya Silent Disco hamwe n’abahanzi bakunzwe nka Bruce Melody, Igisupusupu, Jay Polly n’abandi.

Ibitaramo byabambaye Ecouteurs birakunzwe cyane

Imurikagurisha Mpuzamahanga ryatangiye ejo hashize ku wa 22 Nyakanga.BRALIRWA iri kumurika ibikorwa byayo muri iri murikagurisha, inafite agashya ko kuzashimisha abazasura ibikorwa byayo ibinyujije mu bikorwa by’imyidagaduro.

Bralirwa yerekanye gahunda y’ibikorwa iteganyiriza abakiriya bayo bazitabira Expo uyu mwaka.

Muri izo gahunda bateguye harimo ibitaramo bizitabirwa n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda hamwe n’icya Silent Disco aho abakiriya bazacurangirwa n’aba Djs batandukanye ariko bakumva umuziki bambaye ama-Ecouteurs.

Abahanzi bazaririmba ni Bruce Melody, Nsengiyumva Francois, Bull Dogg na Jay Polly.

Ibyo birori bizajya biba mu minsi itandukanye kuko buri muhanzi afite umunsi we wo gutaramira abafana be.

Silent Disco izaba ibaye bwa mbere ahari kubera Expo yo izaba mu minsi ibiri itandukanye. Iya mbere ni taliki 2 indi kuya 9 Kanama 2019.

Ibi bitaramo bya Bralirwa bizaba mu minsi itandukanye guhera saa moya z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Gahunda y’ibitaramo bya Bralirwa muri Expo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *