• 28/11/2020 12:57 50

Bobi Wine yongeye gufungwa, abamushyigikiye barigaragambya basaba ko arekurwa

Uganda- Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine uyu munsi yafatiwe mu bikorwa byo kwiyamamariza kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu, ahita afungwa none abamushyigikiye bari kwigaragambya basaba ko arekurwa.

Bobi Wine yatawe muri yombi

Bobi Wine watawe wafashwe muri kuri uyu wa Gatatu, aho yari yagiye kwiyamamariza mu Karere ka Luuka mu Burengerazuba bwo muri kiriya gihugu cya Uganda.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru, kiravuga ko ubwo Hon. Robert Kyagulanyi yafatwaga, abapolisi babanje kurasa ibyuka biryana mu maso (tear gas) hari aho yari ari kwiyamamariza.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abaturage bari baje gushyigikira Bobi Wine bahakomerekeye ndetse hakaba n’abanyamakuru babiri bahakubitiwe mu gihe undi umwe na we yatawe muri yombi.

Police yo muri kiriya gihugu ivuga ko Hon Kyagulanyi yatawe muri yombi kuko ibyo yariho akora binyuranyije n’amabwiriza yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ko aho kwiyamamariza hatagomba kurenga abantu 200.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko ubundi abakandida batagomba gukora ibikorwa byo kwiyamamaza bihuriramo abantu benshi ahubwo ko bemerewe gukoresha inama z’abantu batarenze 200.

Robert Kyagulanyi uhanganye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi ndetse n’abandi bakandida batandatu, ubwo yatangaga kandidatire ye mu ntangiro z’uku kwezi, na bwo yavuyeyo ahita atabwa muri yombi.

Src: The East African

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Uyu musore akwiye kureka politike,niba adashaka kuhasiga agatwe.Yibuke uko byagendekeye Colonel Kiiza Besigye.Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *