• 28/11/2020 1:15 06

Bobi Wine yarekuwe aha ubutumwa museveni agira ati “Ntituzacika intege”

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 Polisi ya Uganda yarekuye umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine nyuma y’uko atawe muri yombi ku wa Gatatu taliki 18 Ugushyingo 2020 imuziza ko kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Roberty Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine

Robert Kyagulanyi AKA Bobi Wine warekuwe n’Urukiko rwa Iganga, yavuze ko nubwo arekuwe ariko hari abamushyigikiye barenga 500 bagifunzwe kandi bakorewe iyicarubozo ndetse ngo n’inzirakarengane 37 zishwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Bobi wine wabwiye itangazamakuru ko afite amakuru Museveni, yagize ati “Ntabwo duteze gucika intege, muzadukubita, mudutere ibyuka biryana mu maso, mudufunge ariko ntidutese guhagarika kurwanira ko Uganda itekana.”

Uyu munyapolitiki ukiri muto, wavugaga asaba abanya-Uganda, yavuze ko batazakomeza kuyoborwa n’uwo yita umunyagitugu ahubwo ko bagiye gukomeza kurwanira ukwishyira ukizana.

Ati “Abaturage ba Uganda, ntimucike intege, ntabwo bashobora kutwica twese, ntabwo turi abacakara, tuzakomeza guharanira ukwishyira ukizana kandi tuzabigeraho vuba.”

Polisi yamufashe kubera kudatuma abayoboke be bakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri Kampala witwa Moses Kafeero.

Robert Kyagulanyi AKA Bobi Wine ni we ufatwa nk’uhanganye bikomeye na Perezida Museveni mu matora mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe tariki 14 Mutarama 2021.

Nyuma yo gufatwa kwa Bobi Wine, abamushyigikiye bagiye mu mihanda barabyamagana, ariko bamwe baraswa na Polisi barapfa abandi barahakomerekera.

Kugeza ubu hari abantu bagera kuri 16 babiguyemo.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Uyu ndabona ashobora kuziyahura nka kizito tu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *