Bobi Wine yarashweho na Police bamwe bo ku ruhande rwe barakomereka | UMUSEKE
Kwamamaza

Bobi Wine yarashweho na Police bamwe bo ku ruhande rwe barakomereka

*Ati “Ibyaha bikorerwa mu gihugu cyacu birerekana ko hakenewe impinduka”

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine uri guhatanira kuyobora Uganda, uyu munsi yarashweho bamwe ku ruhande rwe barakomereka, yavuze ko ibyaha biriho bikorerwa muri kiriya gihugu bitanga ubutumwa ko hakenewe impinduka.

Bobi Wine afashe umwe mu bamufasha wakomerekejwe

Uyu mugabo umaze iminsi ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, uyu munsi yongeye gusa nk’ugabwaho igitero n’inzego z’umutekano muri kiriya gihugu zashakaga kuburizamo ibi bikorwa.

Amafoto yashyizwe hanze y’ibyabaye muri iki gikorwa, agaragaza imidugararo n’abantu bakomeretse cyane barimo umwe mu bapolisi bari kurinda Bobi Wine mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’undi muntu umwe waguye hasi.

Hari amashusho magufi kandi ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo ajya kubaza inzego z’umutekano ibyo ziriho zimukorera ariko ibyo ariho abaza bikaza kuburizwamo n’urusaku rw’amasasu uyu mugabo agahita ayacenga ngo atahasiga ubuzima.

Ubutumwa yashyize kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko ko igisirikare n’igipolisi byo muri kiriya gihugu byamugabyeho igitero ahitwa Kayunga.

Yagize ati “Barashe kandi bakomereza benshi mu bo mu itsinda rimfasha barimo Dan Magic (umwe mu bamucurangira) ndetse n’umupolisi undinda ASP Kato.”

Uyu mugabo uvuga ko abakomeretse bamerewe nabi, yagize ati “Mudusengere kandi musengere Uganda.”

Bobi Wine uvuga ko ashaka gukura ku butegetsi Museveni, yavuze ko ibiriho bikorerwa muri kiriya gihugu “Bitanga ubutumwa bw’impinduka. Ibyaha biri kudukorerwa biri kutwamamaza, ibyaha byacu biri gutuma igihugu kijya imbere.”

Robert Kyagulanyi mu minsi ishize yari yatawe muri yombi ashinjwa guhuriza hamwe abaturage beenshi kandi amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atabimwemerera, aza kurekurwa atanze ingwate.

Ubwo yarekurwaga n’urukiko, Robert Kyagulanyi yavuze ko we n’abambari be badateze gucika integer ndetse ko ngo n’iyo babica ariko batazabamara.

N’umupolisi umurinda

Amafoto: Twitter/Bobi Wine

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Benshi bashaka ubukire n’ibyubahiro,bajya muli Politike.Ariko nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

  • Ariko ibyo avuga nibyo kuko ibintu Museveni arimo akora biragaragazako Uganda ikeneye impinduka! Ubu bibeshye bakica Bobi Wine Uganda yahinduka agatogo!

  • Aririwe ntaraye Bobby wine. Africa ntawe uvuga umwami ariwe Perezida

  • Ariko nubwo haba hakenewe impinduka sinibaza ko igihugu cyayoborwa n’abantu nk’aba basa n’abakarasi. Ntabwo umuntu agirwa umunyapolitiki n’itangazamakuru!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *