• 14/12/2019 2:32 49

BNR: Ibiciro byazamutse kuri 2,4%…Izamuka rya GDP ryavuye ku 8,4% riba 12,2%

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda buratangaza ko izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye kuri 12,2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019 rivuye ku 8,4% ryari ririho mu gihembwe cya mbere. Naho izamuka ry’ibiciro ku masoko ryo rikaba rihagaze kuri 2,4% mu gihembwe cya gatatu cya 2019.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa avuga ko iri zamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kuba rito ugereranyije n’ibipimo fatizo bisanzwe ari 5%.

Avuga kandi ko iri zamuka ridakanganye kuko ryiyongereyeho 0,4% kuko mu bihe nk’ibi, ni ukuvuga uko ryari rihagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2018 ryari riri kuri 1,8%.

Ati “Izamuka ry’ibiciro riracyari hamwe kandi riri hasi ikindi kandi riracyari munsi y’igipimo fatizo byacu kandi twizeye ko rizakomeza kuba munsi yabyo.”

Guverineri John Rwangombwa avuga ko BNR iteganya izamuka ry’ibiciro rizakura rikava kuri 1,4% ryari ririho muri 2018 rihakera kuri 2,3% muri uyu mwaka wose wa 2019 naho muri 2020 rikegera kuri 5%.

Umuyobozi ushinzwe Ubukungu muri BNR, Prof Kigabo Thomas avuga ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku bintu nka bitatu birimo kuba ishoramari ririho rikorwa mu Rwanda kandi rigasaba ko hari ibicuruzwa byinshi n’ibikoresho bituruka hanze.

Avuga kandi ko ibi bikorwa bisaba ko habaho ikiguzi cyo kuvunjisha amafaranga y’u Rwanda bikarangira habayeho izamuka ry’ibiciro.

Prof Kigabo uvuga ko ibi ari byiza ku bukungu bw’igihugu, agira ati “Ibi byose byotsa igitutu isoko kuko kwinjiza ibi bicuruzwa, abanyarwanda bakenera amadolari kugira ngo batumize ibikoresho byifashishwa mu gutunganya ibicuruzwa.”

BNR kand igaragaza ibicuruzwa bitumizwa hanze bikiri hejuru kuko byiyongereyeho 14,5% mu gihe ibiva mu gihugu byiyongereyeho 3,% gusa.

Iyi Banki nkuru y’u Rwanda ikavuga ko iri zamuka ry’ibitumizwa hanze rikomeje gutuma habaho n’izamuka ry’ikinyuranyo k’ibicuruzwa biva hanze n’ibisohoka ubu ryazamutse kuri 24,2%.

Gusa ikizeza ko ibi bitanga ikizere kuko ibitumizwa hanze ibyinshi ni ibiri gukoreshwa mu ishoramari ku buryo bizatuma agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda rifite ku idorari kazamuka kakagabanukaho 4,2% [bivuze ko icyo gihe ifaranga ry’u Rwanda rizaba rigize agaciro kisumbuyeho].

 

Izamuka rya GDP ryavuye ku 8,4% riba 12,2%  

BNR kandi igaragaza ko inguzanyo zakwa Banki zikomeje kwiyongera kuko mu mezi ikenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2019, inguzanyo zatanzwe zazamutse kuri 41,1%. Iyi banki ikavuga ko ibi byaturutse ku korohereza abantu guhabwa inguzanyo.

Mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2019 ikinyuranyo cy’amafaranga Banki ziguriza abantu cyavuye kuri 17,07% kigera kuri 16,47% naho ikinyuranyo cy’amafaranga abantu babitsa cyo cyavuye kuri 7,61% kiba 7,59%.

Guverineri Rwangombwa ati “Ibi bigaragaza umusaruro mwiza kuko ikinyuranyo k’inguzanyo n’amafaranga babitsa kigeze ku 8,88% mu bihembwe bya mbere bitatu bya 2019 kivuye kuri 10,33 mu bihe nk’ibi by’umwaka wa 2018.”

BNR yagaragaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2019 umusaruro mbumbe w’igihugu wakuze kuri 12,2% uvuye ku 8,4% wari wazamutseho mu gihembwe cya mbere cya 2019 bikaba byitezwe ko uyu mwaka uzazamuka ku 8,5% no ku 8,1% muri 2020.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • njye simbyumva icyo mbona nuko ibintu bihenda uko bwije nuko bukeye naho I mibare yo sinzi uko ikorwa icyo nzi nuko nta kintu titiyongeyeho 10% nibura uwaba afite urugero rw’ibiribwa bitazamutseho nibura 10% yambwira

  • Ni byiza ko dushyira ingufu nyinshi mu byerekeye,Economy,Politics,Military,etc…Niko Human Society imeze kuva isi yabaho.Bituma dukora cyane kandi tugatera imbere.Ariko rero,tuge twibuka ko hari ibyo Imana yaturemye idusaba.Kwibera mu byisi gusa,bituma uba umwanzi w’Imana nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Ntitukibuke Imana gusa iyo twapfushije,batubeshya ko umuntu wacu yitabye Imana,nyamara bible ivuga ko iyo dupfuye nta handi tujya uretse mu gitaka,niba twarumviraga tukiriho,Imana ikazatuzura ku munsi w’imperuka.Nkuko twiga tukaba abahanga muli Economy,Politics cyangwa Military,ni nako Imana idusaba gushaka umuntu twigana bible,kugirango tumenye neza ibyo Imana idusaba n’ibyo itubuza,tukamenya the mankind future,etc…Urugero,tumenya ko ibibazo byose isi ifite,harimo indwara,ubusaza,urupfu,etc…byose bizavaho mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Iyo dupinze ibyo bible ivuga,tukibera mu byisi gusa,tuba twiciriye urubanza rwo kuzabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niba koko duha agaciro ubuzima,tujye dushaka Imana tukiriho,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka,binyuze ku muzuko uzaba ku munsi w’imperuka,ugenewe abantu bapfuye batiberaga mu byisi gusa.Ni Yesu ubwe wabivuze.

  • Maze ngo ubu ngo ibiciro byazamutse gake bashaka ko bizamuka kuri 5%
    Nari nziko bakora ibishoboka ibiciro bikamanuka none bo ngo barashaka ko bizamuka?????

  • Ibi byose muvuga ntacyo bibwiye umuturage wo mu cyaro utunzwe n’isuka ye gusa ababona muje kumujujubya ngo mitiweli mumubuza no kujya kugulisha ibishyimbo bye yejeje kwisoko ngo kuko atarishye mitiweli harya ubundi ntiyabayeho ntayo afite imyaka nimyaka? Ese iyo agiye kwivuza bamumarira iki ubundi aho mu cyaro atuye usibye kumukama gusa? Muzi ko kera umuntu yavunwaga gusa kumuheka bakamugeza kuri dispanseri nta nikuta yarihaga? Imiti baha uwo muturage wo mu cyaro niyo bamuhaga hashize imyaka 30.

  • Mwebwe mwicaye murizo ntebe zitagira uko zisa, muzajye kubibwira uriya muzunguzayi basaba imibonano mpuzabitsina cyangwa 500frw kugirango ashobore kuzunguza Nyabugogo nta nkomyi. Harya aba bayobozi bajya banyura n’amaguru hariya Nyabugogo? kandi aho bakorera hatarenze Km 3?

  • Abayobozi bacu baduhata imibare ukaba wagira ngo twagezeyo!! Ubu muri RDC abarimu ba primaire bakamejeje. Bari basanzwe bahembwa n’imisanzu y’ababyeyi, ntawujya munsi y’amadolari y’abanyamerika 500 ku kwezi, none Tshisekedi kuva yakwemeza ko Leta ari yo igiye guhemba abarimu kugira ngo enseignement primaire ibe gratuit ku babyeyi, bariho barababwira ko bazajya babahemba ahera ku madolari 210 ku kwezi. Bayanze pe! Mu gihe mwarimu wa primaire wo mu Rwanda utangirira ku mushahara net w’amadolari 50 ku kwezi atuje, akora ubutaruhuka, turirimba ko akataje mu iterambere kubera MWALIMU SACCO. Ibipindi biragwira.

  • Ariko se koko iyi mibare mutubwira idahuye n’ukuri mubona turi impumyi! Murebe ibicuruzwa cyne ibiribwa n’ibikoresho nkenerwa byazamutse akarenga 30%! Ibishyimbo 1kg yavuhe kuri 400frw bigera kuri 700/kg, kawunga nayo ni uko…

  • Hari perezida ntibuka neza uko yitwa ndumva yarategekaga Albania yari yarashaje asigaye ubona atazi ibyo avuga ariko yicaye imbere ya guvernoma avuga ko ubuhinzi byiyongereyo 70%, Ubworozi 85% kandi icyo gihe abaturage barishwe n’inzara abenshi barimo gusuhuka yabaga nawe ari gusoma imibare yahawe na ministre we ushinzwe ubukungu.Argentine ni igihugu gifite intiti nyinshi bwakeye mu gitondo abantu bose basanga banki zafunze aho nabo bari bafite imibare myiza bakaba bari bafite n’abajyanama ba IMF. Muri make igipimo cya mbere mu gihugu kubaturage ntabwo ari imibare itangazwa na leta.Kuko iyi mibare n’ubundi ntabwo iba igenewe abaturage.

  • Ngewe Mbona BNR itagiye ireka gutesha abantu umwanya no kubatera umujinya yajya ireka gutanga izi Raporo zirimo gukina kumubyimba abantu kuko ntacyo bitwaye kutazitangaza. Ubuse uretse Rwangombwa nabagenzi be bagenda muri za V8, Bagahabwa amafaranga yo kwakira abashyitsi, ayo kwishyura inzu, ayitumanaho na Internet batazi ibibera mu Rwanda ninde utaziko ibiciro byose byazamutse kurenga ahubwo 50%. Urugero: 1kg y’ibishyimbo 2018 yaguraga 500 none ubu ni 850, nukuvugako yiyongereyeho 70%. Ibinyomoro byaguraga 700 Frw ubu ni 1,200 Frw hiyongereyeho 71%, Ibirayi byaguraga 250 Frw none ubu ni 350 Frw ubwo hiyongereyeho 40%. Aba Ba Boss baba baturisha imitwe gusa bajye biririra bareke rwose. Naho ikijyanye na GDP byo birashoboka kuko ibara countrywide kandi ndizerako mubonaa muri Kigali abazamura imiturirwa buri munsi nubwo yaba ari umuntu umwe GDP yo ihita ihuza igihugu cyose gusa narinziko gutekinika byarangiye ariko ndabona twarabigize ubuzima bwacu bwa buri munsi.

  • Nabonye igihe.com bamamaza intiti za BNR nibaza icyo zitumariye ndacyibura. Kuduhata imibare itekinitse ntabwo aricyo umuturage acyeneye. Hari contradiction mu bipimo BNR n’izindi nzego zirebwa n’ubukungu bw’u Rwanda zitanga. Musobanurire abaturage ihuriro ry’imibare Minagri kuri food security ( 81% by’abaturage mu Rwanda nta kibazo cy’ibiribwa bafite hanyuma kandi abana bari munsi y’imyaka itanu, 38% muri bo bugarijwe no kugwingira). Imibare Minagri itanga kandi ikagaruka ikavuguruza uko ibiciro by’ibiryo bizamuka ku isoko umunsi ku wundi ndetse taux d’inflation izamuka umunsi ku wundi. Mpora nibariza uburyo GDP per capita izamuka mu Rwanda nyamara hagaragara ibimenyetso by’ubukene bukabije mu baturage birimo imirire mibi, kutagira aho gutura hujuje ibyangombwa n’ibindi. None se tuzamura umusaruro mbumbe w’urugo ariko ntuhindure imibereho yacu? Abahanga mu by’ubukungu n’imibereho y’abaturage mudusobanurire ndabona ibyo nize ahari narabisize ku ntebe y’ishuri🙈🙈

  • Ariko ubundi niba abo twita abayobozi bajya basoma ibinyamakuru bagasoma comments ziyonkuru ubu igihe abanyarwanda twatakiye ntago batwumva????hhhhh u #rwanda mureke turangwe nisuku gusaaaaa naho kurya no kwambara bizakorwa nabo hejuru.nukuri turababaye nubwo usanga ………iyo mibare yanyu banyakubahwa mujye muyivugana twe ntidushaka kuyumva.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *