• 14/12/2019 8:18 45

Bizimana Yannick yatsinze As Muhanga yavuyemo afasha Rayon Sports kubona amanota 3

Rayon Sports yatsinze As Muhanga ibitego 2-1, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bizimana Yannick watsindaga ikipe yamugurishije, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali.  AS Kigali na yo yabonye amanota atatu itsinda Espoir FC 1-0.

Bizimana Yannick yahiriwe cyane n’uyu mukino, yeretse ikipe ya As Muhanga ko ayihagarariye neza muri Rayon Sports ayitsinda ibitego 2

Ni imikino isoza umunsi wa 10 wa Shampiyona, Rayon Sports yari yakiriye AS Muhanga. Mbere y’uko umukino imvura yabanje kugwa kuri Stade abakinnyi binjira mu kibuga iki kugwa.

AS Muhanaga yaje gukina na Rayon Sports idafite rutahizamu Mbanza Joshua ufite ikibazo k’imvune ku kaguru k’iburyo.

Umukino watangiye, ku mu nota wa mbere Rayon Sports ibona igitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick wavuye muri AS Muhanga.

Ku munota wa 11’ Nshimiyimana Amran yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa yakoreye Nizeyimana Junior ndetse As Muhanga ihabwa penaliti yatewe na kapiteni wayo Hakundukiza Adolphe, ayinjiza mu izamu biba 1-1.

AS Muhanga yatangiye gusatira cyane izamu rya Rayon Sports dore ko n’abakinnyi mu kibuga bari 10.

Ku munota wa 27’ Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri n’ubundi cya Bizimana Yannick nyuma yo gucenga ba myugariro ba AS Muhanga, biba 2-1.

Rayon Sports yakoze impinduka Oumar Sidibe bakunda kwita Mwarimu avamo hinjira Olokwei Commodore ukina hagati.

Iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-1.

Ku munota wa 60’ Iranzi Jean Claude yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’uko umusifuzi asifuye agahita ashota umupira agaragaza ko atishimiye imisifurire.

Iyi karita yahawe izatuma adakina umukino ikipe ye izahuramo na Kiyovu SC.

Ku munota wa 64’ Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda yasimbuye Bizimana Yanick wari umaze kugira imvune.

AS Muhanga na yo yagiye ikora impinduka aho Nizeyimana Junior yasimbuwe na Die Merci.

Ni igice cya Kabiri umupira wakinirwaga hagati, Rayon Sports inyuzamu ikugarira izamu igacungira ku mipira y’imiterekano no gukoresha amakosa AS Muhanga.

Ku munota wa 81’ AS Muhanga yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura nyuma yo gutera Coup-Franc maze myugariro wa Rayon Sports Runaniza Hamza yenda kwitsinda ariko Kimenyi umunyezamu wa Rayon arahagoboka.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 3’ umukino uza kurangira Rayon Sports itsinze AS Muhanga 2-1 bigoranye.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

AS Muhanga Xl: Nduwimana Pascal, Gasozera Hassan, Kagaba Obed, Turatsinze John, Twagirayezu Fabien Nizeyimana Junior, Ruboneka Bosco, Baransananiye Jackson, Niyongira Danny, Hakundukiza Adolphe na dacyayisenga Alex.

Rayon Sports Xl: Kimenyi Yves, Runaniza Hamza, Rugwiro Herve, Irambona Eric, Iradukunda Eric, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Michael Sarpong, Bizimana Yannick, Oumar Sidibe na Iranzi Jean Claude.

Imikino yose y’umunsi wa 10 uko yagenze:

Ku wa kabiri tariki 26, Ugushyingo 2019:

Heroes FC 3-2 Musanze FC
Sunrise FC 2-4 APR FC
Gasogi United 1-0 Gasogi United

Ku wa gatatu tariki 27, Ugushyingo 2019:

Kiyovu Sports 5-2 Bugesera FC
Police FC 1-0 Marines FC
Mukura VS&L 3-1 Etincelles FC

Ku wa kane tariki 28, Ugushyingo 2019:

Rayon Sports 2-1 AS Muhanga
Espoir FC  0-1 AS Kigali

Rayon Sports byayisabaga kwigengesera kuko yabonye ikarita itukura kare
Umunyezamu wa As Muhanga ntiyamenye aho umupira unyuze
As Muhanga yagowe cyane na Bizimana Yannick

Amafoto: Kubwayo Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *