• 18/01/2020 8:37 39

Bibiliya na Science bihuriza ku kamaro ko kwigisha umwana akiri muto

Hari ibice bya Bibiliya na Talmud  bivuga ko iyo umubyeyi yitaye ku bana be akabamenyesha ubwenge bakiri bato, akababwira ibyo bakwiriye n’ibyo badakwiriye gukora babikurana bikazamara igihe mu mutwe. Science na yo yemeza ko ubwonko bw’umwana buba bwiteguye kwiga ibintu bishya mu gihe gito kandi ntibizibagirane.

Kwiga hakiri kare bituma ubwonko bukura neza kandi ibyo wize ntuzabyibagirwe

Hari n’umugani w’Abanyarwanda ugira uti “Inyana ni iya mweru”

Mu migani 3:1-6 hagira hati: Mwana wanjye ntukibagirwe amategeko yanjye, kandi umutima wawe ukomeze ibyo ngutegeka, kuko bizakongerera iminsi yo kubaho n’imyaka y’ubuzima n’amahoro. Ineza yuje urukundo n’ukuri ntibikakuveho. Ubihambire mu ijosi ryawe kandi ubyandike ku mutima wawe kugira ngo wemerwe kandi ugaragare ko ufite ubushishozi mu maso y’Imana n’abantu…”

Igitabo cy’idini ry’Abayahudi kitwa Talmud hari aho kigira kiti: “ Ubumenyi ugize ukiri muto bukubaho akaramata.”{Talmud y’i Babuloni}

Ubwonko bw’umwana muto bukora bukoze nk’agakoresho bita eponge. Aka gakoresho iyo kakiri gashya gakurura amazi bagashyizemo vuba.

Kugira ngo umwana agire ubushobozi bwo gufata no kuzaguma ibyo yafashe mu mutwe we bisaba ko ababyeyi bamuba  hafi bakamwemerera akajya abasanga aho bari mu kazi cyangwa mu tundi turimo akabigiraho.

Kubigiraho bivuze ko azacokoza bimwe mu bikoresho bafite hafi aho, bimwe bikamukomeretsa.

Uku gukoresha ingingo ze agerageza ibimukikije bikangura ubwonko bwe, bukamenya ko iyo ukoze ikintu runaka bigira ingaruka runaka.

Ubwonko bufite uruhurirane rw’udutsi duto duhanahana amakuru bita neurons aya makuru akabikwa ahantu runaka bitewe n’ayo ari yo, icyo nyirayo azayakoresha n’igihe bizabera.

Hari amakuru ubwonko bubika hafi kuko nyirayo azayakenera vuba( urugero:kumenya amazina yawe, aho ukomoka, aho ukora, inzira ikujyana yo…) hari n’andi makuru bubika kure kuko aba adakenewe cyane mu buzima bwa buri munsi.

Uko aya makuru yaba ateye kose ariko, kugira ngo ubwonko buyabike kandi igihe kirekire bisaba kuyabuha hakiri kare, umuntu akiri umwana.

Iyo umuntu akiri umwana ndetse kugeza avuye mu bugimbi ubwonko bwe buba bukura vuba. Iki nicyo gihe kiza cyo kubuha ubumenyi buzafasha nyirabwo mu buzima bwe bwose.

Iyo ugiye mu byumba abahanga barorera mo bakanigira mo imiterere y’inyama z’ibinyabuzima, usanga ubwonko bw’umwaka ukivuka buba ari buto ugereranyije n’ubw’izindi nyamaswa.

Ubwonko bw’umuntu bugenda bukura uko nawe akura.

Inkima zigira ubwonko bwakuze ku kigero gihagije bwibura zifite amezi atandatu.

Kuba ubwonko bw’abantu bukura uko nabo  bagenda bakura ni byiza kuko bigendana n’ibyo biga mu bibakikije noneho ibyo umenye bikaba aribyo bigena imikurire y’ubwonko bwawe.

Umwana wakuriye mu rugo rubamo abantu baganira neza kandi mu ndimi zitandukanye, bakunda gusoma, basura abandi  bagira ubwonko bwakuze neza kurusha abataraciye muri iriya nzira.

Gukurira ahantu ubana ibitabo, ahantu baganira mu rukundo ni iby’agaciro kanini ku bana

Abahanga bavuga ko umwana atangira kwiga iyo akivuka. Iyo umwana avutse Nyina akamuterura, akamwonsa akamuganiriza ako kanya uwo mwana aba atangiye kwiga kumenya impumuro ya Nyina, ijwi rye… bityo akamutandukanya n’abandi bose.

Nubwo hari ibyo bita ‘kwivukira’( heredité)aho umuntu aba yifitemo bimwe mu bigize isangano y’uturemangingo( ADN) ya bamwe mubo akomokaho ariko akenshi ibyo yigiye ku bimukikije nibyo bimugira uwo ari we.

Burya nta kintu kigora ubwonko bw’umwaka nko kumenya ururimi rw’abo yavutsemo! Kugira ngo arumenye neza bisaba ko aba afite ababyeyi bamuba hafi bamuganiriza akagenda yiga amagambo y’ibanze ndetse akaba mu muryango urimo abana bakina nawe akigana amagambo bavuga.

Tekereza iyo avukiye kandi agakurira mu muryango uhoramo imyiryane n’amagambo atiyubashye! Birumvikana uko azakura atekereza kandi akavuga!

Abahanga mu ndwara zo mu mutwe bemeza ko hari indwara zidata ubwonko umuntu akuze ziba zifite imizi mu myaka ye akiri muto.

Muri zo harimo indwara ikomeye cyane bita Schizophrenie. Iyi ngo itangira gushora imizi mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu.

Hari nabavuga ko imwe mu mpamvu ya kure iyitera ari uko urusobe rw’imitsi y’ubwonko ruba rutarahuye neza ngo rufatane kandi rufatanye gukora akazi umwana agifite hagati y’imyaka itatu  n’ikenda cy’amavuko.

Burya ibintu byose kubikora ni kare! Ababyeyi bamenye ko kwigisha umwana akiri muto ari ukuremamo umuntu ukomeye mu bihe bye biri imbere.

BrainFacts.org

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nkuko Gutegeka 6:6,7 havuga,Imana idusaba “kwigisha bible” abana bacu.Ikibabaje nuko ababyeyi babikora ari bake.Usanga bahitamo kubigisha gusa sciences,indimi,Judo na Karate,etc…
    Abandi babagurira ibikoresho by’imbunda,bakiga kuzirashisha.Niyo mpamvu muli Amerika mwumva abana barasa abandi bigana,hafi buri kwezi.Ababyeyi benshi basigaye bagurira Capotes abana babo,bakazijyana ku ishuli !!!.Nukubera ko abantu bumva k’ubuzima gusa ari ubukire,shuguri,politike,etc…Benshi ntacyo bible ibabwiye.Niyo mpamvu isi ifite ibibazo,kubera ko abantu batita ku nama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Turamutse twumviye bible,kandi tukayigisha Abana bacu,ibi byose byavaho burundu: Intambara,inzangano,akarengane,ruswa,kwiba,ubusambanyi,etc…Niyo mpamvu Imana yashyizeho gahunda yo kuzahindura ibintu ku munsi wa nyuma,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nkuko bible ivuga,abazarokoka kubera ko bumvira Imana,bazarangwa no kuyoborwa n’amategeko y’Imana,hamwe n’Abana babo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *