• 09/12/2019 5:28 26

BDF iti “Twe dutanga inguzanyo ntabwo ari inkunga”

Ubuyobozi bw’Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse (BDF) buvuga ko bahura n’imbogamizi zirimo izo kuba hari bamwe babagana bazi ko iki kigega gitanga inkunga kandi inshingano zacyo ari ukwishingira abantu ku ngwate y’inguzanyo.

Umugwaneza wicaye wenyine iburyo

Umugwaneza Carine ushizwe  imenyekanishabikorwa muri BDF avuga ko mu bagana iki kigega ariko bakaba batujuje ibisabwa byose ngo babone ingwate cyanywa inguzanyo baba bifuza.

Yagize ati “Nk’urugero natanga ku rubyiruko hari abatubwira ko n’aya 25% mudusaba ntayo tubasha kubona izo ni zimwe mu mbogamizi tumaze guhura nazo.”

BDF yishingira ingwate iri hagati 50%-75% by’inguzanyo yatanzwe n’ibigo by’imari  ku ngano y’ingwate itarengengee miliyoni magana atanu (500 000000 Frw).

Umugwaneza avuga ko hari n’abandi babagana bazi ko iki kigega gitanga inkunga [cyangwa imfashanyo] mu gihe amafaranga iki kigega gitanga yishyurwa kugira ngo azafashe n’abandi bashaka kuzamuka.

Ati “Abatugana bagomba kugira uruhare rwabo kugira ngo n’inkunga bahabwa bayihe agaciro bumve ko igomba  gukora bakunguka kuko y’amafaranga agomba kugaruka mu kigega agafasha n’undi munyarwanda na we yashaka  kwagura umushinga we akaba yagaruka akongera akayahabwa.”

Avuga ko abensi babagana baba bafite inyota yo kwiteza imbere ariko bakaba badafite igishoro cyatuma n’iki kigega kigira aho gihera.

Umugwaneza ugaruka ku nyoroshyo yashyiriweho urubyiruko, avuga ko nk’abize imyuga n’ubumenyi ngiro batanga ingwate ya 50% BDF ikabaha inkunga ya 50%.

Agira inama urubyiruko kwishyira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga bakabasha kubona rwa ruhare rwabo basabwa.

Bamwe mu rubyiruko biyambaje iki kigega ariko bakavuga ko cyatinze kubasubiza ku mishinga baba baragishyikirije.

Umugwaneza Carine avuga ko kwiga kuri iriya mishinga bifata igihe kugira ngo babanze bizere ko ingwate zatanzwe zihari koko.

Ati “Ariko iyo umushinga utugezeho tumenyesha nyirawo aho ugeze ukurikiranwa, ikindi hari ubwo gutinda k’umushinga guterwa na nyirawo kuko hari ubwo awuzana utujuje ibisabwa.”

BDF imaze imyaka umunani ikora, ibikorwa byayo bimaze kugera ku rubyiruko ibihumbi 15 n’abagore ibihumbi 12.

Muri uyu mwaka wa 2019, BDF yari ifite intego yo kuzatera inkunga imishinga 4 826 izatwara miliyari 11,5 Frw ikaba imaze kuyirenza kuko imaze gutera inkunga imishinga 5 589 yatwaye miliyari 10 584 726 445 Frw mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 yari yateye inkunga imishinga  2 084 yatwaye miliyari 11 Frw.

Baganiriye n’abanyamakuru batandukanye

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Isaranganywa ry’ibyiza by’u Rwanda byikubiwe na bamwe nicyo bishatse kuvuga abataragera kuri uwo mugati nyine bazimyize imoso. Urugero ni monopole iri mu byerekeye gutwara abantu mu Rwanda.Mpora nibaza ikibazo kimwe. Niba uguze imodoka igahabwa icyangombwa n’umushoferi agahabwa icyangombwa kuki agomba kujya kongera kwiyandikisha mu yindi compagnie kugirango ayishyire mu muhanda? Kuki usanga abantu batonze umurongo 18h babuze imodoka kandi ahandi abandi babuze abagenzi?

  • Yewe BDF,report zayo mu itangazamakuru riransetsa, none se ikigo kimara imyaka umunani koko abo kitwa ko cyafashije kubona inguzanyo mu mabanki bari munsi yaho yabasanze? Mbona nta batechnitien rwose bagira kuko 80% Yabo bafasha imishinga yabo Irahomba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *