• 14/12/2019 9:30 43

Bazamurika imideri bahanze muri Night Life Fashion Experince

Bane mu bahanga imideri mu Rwanda bazamurika imideri yabo mu gitaramo cya Night Life Experince giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2018.

Muri iki gitaramo abahanga imideri, Uwamahoro Delphine, Sacha Kat Collections, CM Class na By The way Shop bazamurika imideri muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Usibye aba bahanzi b’imyambaro, abamurika imideri 22 batoranyijwe na bo bazamurika,  banafashe abazitabira iki gitaramo kumenya imideri igezweho izaba yambarwa mu ntangiriro za 2019.

Abateguye iki gitaramo bavuga ko intego yacyo ari ukumenyekanisha imideri ikorerwa mu Rwanda ariko by’umwihariko bagatanga akazi no ku bamurika imideri.

Uwamahoro Delphine umwe mu bazamurika imideri bahanze, avuga ko hari byinshi afite azamurikira abazaba bitabiriye igitaramo.

Ati “Hashize umwaka mpimba imyenda itandukanye harimo iyambarwa mu minsi isanzwe, n’indi yambarwa mu birori bitandukanye, mu bukwe… Abazitabira igitaramo bazabona imyenda itandukanye nzaba ndi kumurika.”

Night Life Experience ebyiri ziheruka zabereye muri Marriott Hotel no muri Century Park Hotel. Ku nshuro ya gatatu kizabera muri Century Park Hotel.

Amwe mu mafoto yerekana iki gitaramo uko cyagenze mu nshuro ebyiri zabanje.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *