Bati “baturekuye kubera Pressure”. Kagame ati “Pressure hano??”

Yanditswe na CHIEF EDITOR
0 Igitekerezo

Abiba ibya Leta bakayandika ku bandi…
Politiki yacu ni ukureba ibitureba…
*Twabonye amasomo atuma tutagikandika

Mu muhango wo kurahira kw’Abadepite bashya mu Nteko, Perezida Paul Kagame yavuze ijambo rikubiyemo byinshi, avuga ko abarahiye bakwiye gushyira imbaraga kurusha ab’ubushize mu gukurikirana abanyereza ibigenewe iterambere ry’abaturage no kugenzura Guverinoma. Anakomoza ku mbabazi aherutse gutanga ku mfungwa bamwe bakavuga ko ari ku bw’ ‘Igitutu barekuwe’. Kagame yavuze ko utazitondera ibyo avuga ashobora gusubira muri Gereza cyangwa akajya kuzerera iyo mu mahanga, ngo u Rwanda aho rugeze si igihugu abantu bakanda kigakandika.

Perezida Paul Kagame ageze ijambo ku banyarwanda mu muhango wo kurahiza abagize umutwe w'Abadepite bashya

Perezida Paul Kagame ageze ijambo ku banyarwanda mu muhango wo kurahiza abagize umutwe w’Abadepite bashya

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya kane (4) barahiriye u Rwanda n’Abanyarwanda kutazahemukira Republika y’u Rwanda, kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kudakoresha ububasha bahawe none mu nyungu zabo bwite. Ngo nibatatira iyo ndahiro bazabihanirwe n’amategeko.

Iyi Nteko izayoborwa nanone na Hon Mukabalisa Donatille yungirizwe na Hon Edda Mukabagwiza na Hon Musa Fazil Harerimana bose batowe ku bwiganze buri hejuru y’amajwi nibura 75 kuri 80 y’abagize Inteko nshya.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye intambwe yatewe na PS Imberakuri na Democratic Green Party nk’amashyaka (atavuga rumwe na Leta), mashya aje bwa mbere mu Nteko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko iyi ari intambwe nziza bakwiye kubakiraho.

Perezida Paul Kagame yasabye aba Badepite ko uko bageze ku Banyarwanda babaka amajwi ari ko bakwiye kuzakomeza kubasanga bakumva ibibazo byabo bakabikorera ubuvugizi mu nshingano Inteko ifite, yabasabye kandi gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

 

Abiba ibya Leta bakabyandika ku bandi…

Perezida Kagame yasabye ko hongerwa imbaraga zishoboka mu gukurikirana abanyereza umutungo wagenewe iterambere ry’abaturage. Avuga ko hari ibyakorwaga ariko ngo ntibihagije, igikomeye ngo ni uko hari ibidakorwa kandi hari ubushobozi bwo kubikora.

Ati “Ndabivuga mfite imbere yanjye urutonde rw’ibintu byinshi biba bifitiwe ubushobozi ndetse bwatanzwe ariko ibikorwa bikorerwa abaturage ntibikorwe cyangwa ntibikorwe uko bikwiye, ibyo ntibizajya bihita gusa.”

Perezida yavuze ko Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta buri umwaka agaragaza inzego zakoresheje nabi ibya rubanda, ababikoze n’umubare w’ibyatakajwe ariko bigashirira aho.

Ati “Ubu kudusubiza ngo ntabwo mbizi {aho byaburiye} ntabwo bihagije, njye numva hari n’uburyo bwo kuhashakisha tukahabona nubwo waba utahatubwiye wowe.

Tuzahashakisha dukurikirane imitungo yawe, ibyo washyize mu mazina yawe n’ibyo wanditse ku bandi, tubigarure. Ariko muri uko kubigarura tuzagira aho tukubika.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko politiki y’u Rwanda ubu ishingiye ku gufatanya n’abandi mu iterambere ariko cyane cyane mu kureba ibireba u Rwanda abandi na bo bakareba ibyabo.

Ibi ntiyabitinzeho, ni mu gihe hashize iminshi havugwa umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko ikiza ari uko u Rwanda rwifuza kubana n’abandi neza no gufatanya kuko ngo ariyo nzira ubu isi yose iri kunyura mu gukemura ibibazo.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta buri mwaka ngo yerekana inzego zabuzemo ibigenewe rubanda, ababikoze n'ingano yabyo ariko bikarangirira aho

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta buri mwaka ngo yerekana inzego zabuzemo ibigenewe rubanda, ababikoze n’ingano yabyo ariko bikarangirira aho

 

Twabonye amasomo atuma tutagikandika

Mu gushaka gukemura ibibazo kandi ngo bitari ku nshuro ya mbere, yavuze ko yongeye gutanga imbabazi akarekura abagororwa, barimo n’bahawe imbabazi bari bafungiye ibyaha bikomeye byo kugambanira igihugu.

Ati “Iyo bitaza kuba bimeze bityo tuba dufite abantu banga he bicaye muri Prison? Tuba tugifite ibihumbi, kubera ko niho bakwiriye kuba bari, ariko kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tugashakisha n’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute tugashaka uko tumwubaka kugira ngo na gakeya afite aze yubake igihugu.”

Arakomeza ati “Ejo bundi turekuye aba bantu, barimo ba ba star ba politiki {Kizito Mihigo na Ingabire Victoire}, bishingiye hanze ariko bidashingiye mu gihugu, na byo ni muri iyo nzira tubikora kandi sibwo bwa mbere.

Bati buriya baturekuye kubera Pressure!!! Ahita abaza “Pressure hano????” Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.

Niba ari ubuhamya ushaka kugira ngo tukwereke ko pressure atariyo ikora hano, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa wasubiye hanze kuzerera.

Uru Rwanda mureba, aho rwavuye twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike.”

Perezida Kagame yavuze ko uwashaka yakorana, yakumvikana, yafatanya n’abandi kugera ku byiza u Rwanda rwifuza.

Yabwiye Inteko yatowe ko Politiki y’u Rwanda ari ugukora icyo batekereje, kigasuzumwa kigakorwa, ko ibitekerezo binyuranye n’ibyo nabyo byumvwa ibifite ishingiro bigahabwa umwanya ibidafite ishingiro ntibiwuhabwe.

Ati “Naho nutuzanaho amahane tuzakubwira ko natwe tuzi gutera amahane iyo bibaye ngombwa.”

Yasabye abagize Inteko nshya gukorera mu cyekerezo cy’imyaka 30 iri imbere uhereye mu 2020 kuko ngo ubu ari wo mwuka igihugu kirimo. Ati “Ba Barokore bajyibwamo umwuka, natwe uwo niwo mwuka turimo.”

Mbere gato y’uko Abadepite barahira ayo ni Amabendera yari yateguwe kugira ngo bayarahirireho

Inshuti n’abavandimwe bari bakereye ibi birori baje gushyigikira ababyeyi, abavandimwe bagiriwe ikizere bakaba binjiye mu Mateka y’u Rwanda ko babaye Abadepite

Uyu muhango utangizwa no kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu ‘Rwanda Nziza’

Umunani barahiriraga iburyo abandi umunani ibumoso imbere ya Perezida n’Abayobozi bakuru b’Igihugu

Barahiriye abanyarwanda guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro no kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.

Barahiriye abanyarwanda guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro no kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.

Mukabalisa na Mukabagwiza, uko bakurikiranye ni nako bahise batorerwa kuyobora Inteko, umwe yungirije undi

Mukabalisa na Mukabagwiza, uko bakurikiranye ni nako bahise batorerwa kuyobora Inteko, umwe yungirije undi

Hari n’abagarutse muri iyi Nteko nshya barimo na Hon Nyirarukundo Ignacienne

Igikorwa cy’Amatora y’Abagize Biro y’Inteko ari bo Perezida w’Inteko, na ba Visi Perezida babiri ushinzwe Amategeko n’ushinzwe Ubukungu n’Abakozi

Umuhate wa Ruku Rwabyoma John wo gushaka guhatana na Hon Mukabalisa wakumiriwe n’ingingo z’Itegeko Nshinga zo gusaranganya imyanya y’ubutegetsi

Hon Depite Dr Ntezimana Jean Claude wa Green Party yamamaje Perezida w’Ishyaka rye ngo abe umwe mu bayobozi b’Inteko ariko ntiyabashije kurenga umutaru

Gake cyane kubona Perezida Paul Kagame aseka, aha yasetswaga n’uburyo Dr Frank Habineza yirwanagaho akoresheje Itegeko Nshinga ngo bamutorere kuba umwe mu bayobora Inteko ariko ntibyamuhiriye

Aba ni bamwe mu Badepite barahiye

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Prof Kalisa Mbanda na Charles Munyaneza Umunyambanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo bakurikiranye umuhango wo kurahiza Abadepite yavuye mu musaruro w’amatora bayoboye

Abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’izishinzwe umutekano na bo bitabiriye uyu muhango

Bamwe mu Basenateri mu bitabiriye uyu muhango wo kurahiza bagenzi babo b’Abadepite bazakorana mu kunoza amategeko

Mbere yo gusohoka amaze kuvuga ijambo, Perezida Paul Kagame yasabye ko habaho ka morale

Dr Frank Habineza yaretse nyinshi mu nshingano yari afite aza gutanga umusanzu we mu Nteko nk’Umudepite

Hon Christine Mukabunani wa PS Imberakuri ni uwa kabiri iburyo ntazibagirwa uyu mwaka wa 2018

Perezida Paul Kagame n’Abayobozi Bakuru b’Igihugu mu ifoto rusange n’Abadepite bashya

Musa Fazil Harerimana baha akazina ka "Baba Wataifa" kubera uko akunda kubyita Perezida Paul Kagame ku ifoto ari kuganira na Perezida Kagame

Musa Fazil Harerimana baha akazina ka “Baba Wataifa” kubera uko akunda kubyita Perezida Paul Kagame ku ifoto ari kuganira na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yari aseze ku Badepite na bo bamwereka ko bamushyigikiye kandi bazakorana

Amafoto@HATANGIMANA Ange Eric/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

Maurice 19/09/2018 3:56 45 - 3:56 45 pm

Naho nutuzanaho amahane tuzakubwira ko natwe tuzi gutera amahane iyo bibaye ngombwa.”!!!!!

Subiza
Karegeya 20/09/2018 8:52 28 - 8:52 28 am

Nibe nali Victoire Ingabire,nareka politike nkigira mu byerekeye imana kuko nibwo wigirira amahoro.Politike ni mbi,nubwo hali abo ikiza,bakabona n’ibyubahiro.Ariko iyo usakuje,bikugwa nabi.Reba abadepite barimo gufungwa no kwicwa muli Uganda.Reba Kiiza Besigye uhora muli gereza.Ntabwo politike ari nziza.Bisaba kwicecekera ntusakuze.
Ariko wigiriye mu byerekeye imana,uba wiringiye kuzabaho iteka,niyo wapfa ukazazuka,kubera ko wakoreye imana ntiwijandike mu byisi.

Subiza
Manawe 20/09/2018 9:34 59 - 9:34 59 am

@Karegeya, icyo u riho udusobanurira cy’agahomamunwa, nuko abantu bagomba kureka guharanira uburenganzira bwabo kugira ngo badafungwa cyangwa bagahutazwa mu bundi buryo n’abanyabubasha. Kujya mu byerekeye Imana nk’uko ubyita biramutse bisaba kureka guharanira uburenganzira bwawe, ukabona akarengane ukicecekera, ukabona ukuri ukagukwepa ngo hatagira umutegetsi ukureba nabi, ntaho byaba bitaniye na bimwe Karl Marx yavugaga ngo “la religion est l’opium du peuple”. Oya rwose, ntimukitiranye kujya mu byerekeye Imana no kuba umunyabwoba. Ntabwo Imana ikunda abanyabwoba. Umuntu azakurenganya uceceke, akwambure ibyawe uceceke, yibe ibya rubanda wicecekere,abanyamaboko bice ucececke, ngo uri mu by’Imana? Iyo Mana si iya Isaac na Yakobo. Siyo Mana Yezu yigishije. Ni imana mwihimbiye ku giti cyanyu (wowe n’abo muhuje imyumvire). Ni kangahe se Yezu yahoraga ahanganye n’abayobozi barenganya rubanda? Ni kangahe se Imana yohereje abahanuzi ku bayobozi ibabwira ko nibadaca akarengane bazibonera? None wowe ibyo kubera abategetsi umuhanuzi urabikwepye, ngo uzajya nigira mu by’Imana ugire amahoro. Ntaho uzayakura niba ari uko ushyira mu bikorwa ibyo Imana itwigisha.

Subiza
Munezero 20/09/2018 10:31 19 - 10:31 19 am

@ MANAWE.Ndabona ushyigikiye INGABIRE.Urashaka ko ahangana na Kagame?Baca umugani mu Cyarabu ngo “Kiss the hand you can’t hurt”.Hasobanura ngo “ubuze uko agira agwa neza”.Naho ibya Yesu uvuga,uramubeshyera,nta na rimwe yigishije “guhangana”.Yasabye abakristu nyakuri kudahangana,ndetse abasaba gukunda abanzi babo (Matayo 5:44).Uribuka avuga ngo uzagukubita ku itama rimwe,uzamuhe irindi.Ikindi kandi,Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (Yohana 17:16).Politics is a dangerous,dirty and risky game.Although it makes some people rich and honorable.Ingabire Victoire is playing with fire.I feel sorry for her youth.

Subiza
Mitwero 20/09/2018 5:38 16 - 5:38 16 pm

Nihe wabonye muri demokarasi abantu badahangana mu bitekerezo ? Iyo demokarasi uvuga iba ahagana he kereka wemeyeko mu Rwanda ntayihaba aho nakwemeranywa nawe. Guhangana mu bitekerezo ntabwo bikugira umwanzi cyangwa ikitso.Iyo myumvire rwose twagombye kuyisezerera kuko ejo cyangwa ejobundi niyo nzira tuzaba turimo kuko ntawutura nkumusozi.Twagombye gutangira gutegura abanyarwanda hakiri kare kugirango bagire iyo myumvire mishya ntiwumveko umuntu utabona ibintu kimwe nawe agomba kwicwa gufungwa, gutorongezwa. Numvaga ariyo nzira ahubwo twari twaragezemo ariko iyo numva amadisikuru avugwa nsanga bikiri kure nkukwezi.Mana ha u Rwanda nabanyarwanda umutima wukubaha bagenzi babo nokubabonamo ikiza ahokubabonamo ikibi.

Yirirwahandi Marc 20/09/2018 9:44 26 - 9:44 26 am

Aho ntiwaba uri umuyehova?Nibo batajya muli politike n’igisirikare.Urashaka ko Ingabire aza mugafatanya kubwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu?Ndakeka ko atakwemera kuko akunda politike cyane.Yakwemera akabizira,ndetse ahari ntatinya gusubira muli gereza.Ni ingare y’umugore.Gusa nanjye ntinya politike.Ni bake igwa neza muli Afrika.

Subiza
Mujamali 19/09/2018 4:01 51 - 4:01 51 pm

Njyewe nari nzi ko ubwo bamurekuye atazongera kugira icyo avuga ariko naratangaye ejobundi mwumvise!! Birushaho kuntangaza numvise ko adatewe ubwoba no gusubiramo. Burya hari abantu bateye ukwabo pe!!

Subiza
Musare 19/09/2018 4:23 23 - 4:23 23 pm

Huum ! inteko ya Fazil, Mukabunani na wa mwana ntuza ntibuka izina rye !! Nta nteko iri aho, natcyo nyitezeho kuko ni intumwa z’amashyaka yabo (harimo n’amwe yo kuri flash disk).Nibicare barye imitsi yanjye, Mukabalisa uwo ahembwa million zirenga 2 n’igice ku kwezi, amazemo imyaka irenga 10, agiye konger aamaremo imyaka yindi 10 harya icyo gihugu kidakandika kigizwe na ba Mukabalisa bangahe ?

Subiza
mahoro jack 19/09/2018 4:56 17 - 4:56 17 pm

Uzarakare ukore iyawe, uyibere perezida nawe urye ku mitsi yawe!!!! Kuko bitabaye ibyo ndabona uzaturika ubwonko vuba!

Subiza
Bwiko 19/09/2018 4:24 01 - 4:24 01 pm

Nyakubahwa perezida ntahataba pressure kwisi nomwijuru ashobora kubihari

Subiza
Edward 19/09/2018 5:27 35 - 5:27 35 pm

Muraho , muraho , muraho neza bavandimwe nshuti z’ umuseke dot com urubuga rwacu dukunda twese .{ mu ba mu mi ri ma ki bi ni ni ru ka tu bu ku ha }abibuka ikibonezanvugo nyarwanda mwatubwira ? imico, imigenzo, imigambi n imishahara byiyi nteko ishinga amategeko ya kane y urwanda byose ko mbona biri munteko ya kane . hari abantu batazi imibare cyangwa ikibonezanvugo , bakunva ngo inteko ya kane bakayitiranya n umubare 46664 wa MANDELA umuntu asaba imbabazi yamara kuzihabwa agatangira kuvuga ngo ntabuyanja ashaka ? ibi ngewe ndunva arukwigiza nkana . umuntu ugiriwe imababazi nka KIZITO MIHIGO FOR PEACE cyangwa VICTOIRE INGABIRE icyo nge nunva aba asabwa nkumuntu nawe nugukora iyo bwabaga AKAGARURA UBUYANJA . naho ubundi kumugani wa nyakubahwa ufunze siwe ufungura, muzarebe LIMBANI , nge nunva nkuko nyakubahwa ababariye GERARD numuseke nawo wari ukwiye kumbabarira ukankura KUMUNIGO kuko dusangiye IMANA TWESE , niba abanyarwanda bavuga ngo NIYOMUGABO bamwe bakunva ari intore abandi bakunva ari imboro ibi ntaho byaba bitaniye no kuryamira igitsinagore kuko n abagore batangwaho abagabo , hari n abagore baruta abagabo munteko . sinfite ngewe icyo navuga , singira n’ uruvugiro nta numuvugizi , numuseke ndabizi wanshyize KUMUNIGO niba atariwo ubwawo ukorera KUMUNIGO , gusa mbibutse yuko UM– USEKE N UM– USESO mu kinyarwanda biba munteko imwe kandi ubanza bivuga IGIHE kimwe , sinarangiza ubu butumwa ntashimiye nyakubahwa kuba yibutse ko NTAWE UKANDA BURENDE , abagize iyi nteko ya kane nabo mbifureje kugubwa neza no kubyibuha . abafunguwe nimbabazi nabo bazigirire abandi ubutumwa bwange KIZITO MIHIGO FOR PEACE nugukomeza guharanira ko URUKUNDO RUBA MURWANDA KANDI RUKEMERWA nibyo koko IJORO RIBARA UWARIRAYE . icyo nabwira VICTOIRE INGABIRE nuko niba Akeka ko IAN EDWARD , PETER ERLINDER cyangwa CAROLINE BOYSON barusha ingagi agaciro ibyo byaba ari nko gutesha ishema URWANDA N ABANYARWANDA . JUST FORGET ABOUT WHAT EVER YOU CALL UBUYANJA , TAKE TIME VISIT RWANDA, CHILL ,naho ibo kuba UGARUYE UBUYANJA UKOMEJE KUBIGENDEREHO ? UGIZE IMANA WASUBIRAYO BATAKURASHE KUMANYWA . NGE SINAKUGIRA INAMA YO KUGARUKA KUZERERA HANO HANZE KUKO AMAKARITO BASIGAYE BAYATERUZA IMASHINI , NAKUGIRA INAMA YO GUKURIKIZA URUGERO RWIZA RWA EVODE UWIRINGIYIMANA , UGASTINDAGIRA UBWONKO MUGIFU UKAJYA UNNYA WIGENGESEREYE , NUZA HANZE AHA UZAHINDUKA MINISITIRE MURI GUVERINOMA Y URWANDA IKORERA MUBIKARITO , NAKO NABONYE NABANYARWANDA NABO BAJYA MUNYEKO BATSINDAGIYE MUBIKARITO? ka nsoze nisabira umuhanzi KIZITO MIHIGO FOR PEACE ko namara gutuza , kugarura UBUYANJA ,no kwibagirwa neza IGISOBANURO CY URUPHU yakora munganzo abamukanda twese akaduhangira UBUYANJA . NDIZERA NEZA KO UBU ARIBWO AKIMENYA NEZA IBYIZA BYURUMURI AZASOBANURIRA RWIGARA ko MURWANDA badakeneye ITABAZA , ntawe ugicana agatadowa uretse no mucyaro nomuri gereza urabizi hari amashanyarazi IZUBA RYO MWIDARAPO RYURWANDA RIRAGARAGARA TRURARIBONA . CHICAGO TURAGUKUMBUYE UBWO UVUYE MURI RWANDA NIGHT UZAGARUKE INO MURI RWANDA DAY

Subiza
Trump 19/09/2018 6:24 39 - 6:24 39 pm

Muretse kutubeshya ariko ntaho pressure itaba.Kandi nta mugabo umwe kuko isi ari magirirane.Sinzi rero u Rwanda icyo rufite kuburyo nta pressure abantu bashobora kurushyiraho yewe na UK na Russia na Chine babashyiraho pressure nkanswe u Rwanda.Mujye mwivugira ibyo mushatse.Ibaze bafatiye ibihano u Rwanda nkibyo USA yafatiye Iran, haricyo twakongera kuvuga? Niyo Rwanda air ko yagumaho i Kanombe ntiyongere gusohoka? Za Rwanda day zigahagarara, ntihagire nigihugu na kimwe kwisi cyongera gukorana ubucuruzi nu Rwanda?

Subiza
Titi 19/09/2018 7:55 01 - 7:55 01 pm

Imibereho y’abanyarwanda iranyobera. Ni gute Perezida yihaniza umuntu umusaba ko yagombye gufungura urubuga rwa Politiki abatabona ibintu kimwe nawe bakumva ari uburenganzira bwabo kubivuga?!

Biteye isoni. Kandi nyamara biragaragara ko habaye igitutu ku Rwanda. Ese ubwo Francophonie u Rwanda rushaka kwinjiramo ruzi amahame shingiro yayo koko? Ubu se ejobundi nibabaza Mushikiwabo icyo barimo bakora ngo abanyarwanda ntibafungirwe ko batabona ibintu kimwe na Perezida we, azasubiza ngw’iki?! Ese ibi bizamuhesha amajwi koko?! Ese Macron ko abaministri be bagera kuri bane bamaze kumwigarama bakanabivuga kumugaragaro we ko atabafunga?!

U Rwanda rukwiye ingando kw’ihame rya Demokarasi kuko bigaragara ko abarubamo bariho nk’abari mu gipfunsi. Ndi umunyarwanda.

Subiza
Yves 20/09/2018 8:20 05 - 8:20 05 am

@Titi, Demokarasi ntibivuga akavuyo, ntibivuga ingengabitekerezo ya genocide hamwe n’ubuterahamwe, demokarasi ntibivuga umupanga. Demokarasi irasobanutse neza.

Subiza
manzi 29/09/2018 5:53 55 - 5:53 55 pm

@ Yves … Ubuterahamwe n’ingengabitekerezo ya genocide ubikuye he muri iki gitekerezo ? Cg urarose ? Kuvuga ko Mushikiwabo ashobora kubazwa ibibazo byamugora gusubiza ni byo wita ubuterahamwe ???

Subiza
Real 19/09/2018 9:26 06 - 9:26 06 pm

Jye mbona Ingabire yikunda; nta nubwo nibura agira impuhwe zo kujya kurera abo yibarutse? Akwiye kwisuzuma akiha amanota akisubiraho ibye bitazarangira nkibya Savimbi cg Osama Bin Laden mu gihe we yari yararose kuba nka ba Castro, Mandela, etc.

Subiza
rwema 19/09/2018 9:33 17 - 9:33 17 pm

HE icyo mbakundira nuko mubaburira ariko ntibumve.uriya kumusubiza mageragere
Oya.mumushakire itike aller simple asohoke asange izindi ubundi dufunge.
Kuzarugarukamo ho bizamugora.murakoze HE.

Subiza
rwema 19/09/2018 11:19 44 - 11:19 44 pm

Ubwo yakubwiye.wasubiye iyo waturutse intare itari yagukwata.

Subiza
Ngaruye 20/09/2018 2:14 42 - 2:14 42 am

Pressure yo rwose irahari nta banga rihari. Kwemerera abadepite 2 ba apposition bakinjira mu nteko (Nyirabunani ntabwo aba muri opposition), gufungur’imfungwa za politike rwose ntabwo ari ibisanzw’iwacu. Arega nitwe twari dusigaye. Burundi, Congo, Etiyopiya, Zimbabwe, Angola batweretse ko Afrika itazahora ari yayindi aho umwami akor’ibyo ashatse. Natwe rero ntabwo tuzasigara nk’abatuye ku karwa kacu twenyine. None se nk’abayoboye African Union ntitunagomba gutang’urugero muri byose kugirango baturebereho? Ejo bundi muri 2024 muzumva na ba kirihaharira nka ba Faziri batwikorej’ibiseke muri 2015 basebye tugakoma mu mashyi.

Subiza
Tabaro 20/09/2018 5:31 08 - 5:31 08 am

Abaturqge bagorwa bagorwa, harya Dr.Niyitegeka mbere yo gutabwa muri yombi ashinjwa kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi, yakundaga kugira ivuzivuzi rigaragaza ko ibya rubanda bicunzwe nabi?!

Ntawe uoimwibuka hano mw’itangazamakuru ryo mu Rwanda! Ntawe umuvuga, ejo nafungurwa akagira icyo atangaza bamwe bazamushinja ingengabiyecyerezo, ivuzivuzi…!
Atiko abanyarwanda iyo bumvise Bobi Wayne yakubiswe, yavuze ibyo anenga Mu7Barandika bagashaka kutwereka ko arenganywa. Umunyarwanda yanenga Leta, bati ugira ivuzivuzi. Ubu ni ubucakara. Perezida Kagame yagombye gufata iya mbere akagaragaza ko abanyarwanda nabo bagombye guhabwa uburenganzira bwo kumunenga we n’inzego bakorana. Ntibiharirwe umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, inteko ishingamategeko cyangwa itangazamakuru ryegamiye kuri Leta ryonyine.
Abahimbira abandi ibyaha nabo bagombye gucubygwa. Nta wundi uzabimburira abandi kubikora uretse wowe Nyakubahwa Perezida wa Repuburika.

Subiza
Kiribati 20/09/2018 8:19 42 - 8:19 42 am

Ariko hari abatajya banareba ngo babone ibibera ahandi!
Ejobundi nibwo Kabila yashyizweho igitutu na USA ko atagomba kwiyamamaza ararekera, Ethiopia, bashyizweho igitutu na USA, bararekura bemererera opposition gushyiraho Ministre w’intebe wayo, Kenya babwiwe ko inzangano z’amoko zibibwa mu baturage zagombye guhagarara, Uhuru agirana ibiganiro na Odinga, naho twe ngo turashaka kuyobora za Francophonie, Eastafrica AU, nta bwinyagamburiro duha abatavuga rumwe natwe! Uvuze wese iyo atishwe arafungwa. Reba imibare y’abamaze guhitanwa na Police n’abasirikare kuva uyu mwaka watangira! Ibi biteye isoni n’ikimwaro. Ese nka buriya, aya magambo azafasha L.Mushikiwacu mu matora yegereje koko?!
Niba umuntu afungwa atemera icyaha, akagusaba imbabazi ngo umufungure ariko agakomeza gutsimbarara ko atemera ibyaha wamushinje afungwa ni ngombwa kumusubiza muri gereza cyane cyane ko urukiko rwa Afurika yiyunze(Perezida Kagame ayoboye)rwamugize umwere kandi amategeko mpuzamahanga niyo afite uburemere kurenza ay’u Rwanda. Ibyo kandi u Rwanda rwarabisinye. Nubwo rwaje kubisinyura nyuma.

U Rwanda si akarwa kari ukwako twagombye kumva ko u Rwanda atari ibitecyerezo bifite umujyo umwe gusa.

Subiza
Yeremiya 20/09/2018 9:18 29 - 9:18 29 am

Burya isi iradushuka byageraho natwe tukishuka maze tukibagirwako iminsi ikona ingwe. Kera hari ibigabo byiyitaga interahamwe bikavugako ko ari bya burende bikaririmba ngo ntawe ukanda burende, ariko byaje gukandika ugirango ni imineke yahiye cyane.

Aho maze kurebera uko ibyo bigabo byakanditse nize kurebera iby’isi kure, ushatse kwikuza nkegera kure ye kuko ikuzo ry’umwana w’umuntu riyoyoka nk’umuyaga. agasigara ameze nk’igishushungwe.

Umuhanga umwe muri Bibiliya yaravuze ati: “ubusa, ubusa byose ni ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga”, muzi icyo yavugaga? Isi n’ibyayo byose.

Byumvuhore ati wica umuntu umuziza akamama ejo nawe inkuba ikakwasa ugapfa ururenze urwo wamuhaye, iyaba twese twajyaga twumva amagambo y’ubwenge twareka ubupfapfa tubamo, tukamenyako imbaraga, ikuzo, ubushobozi ari iby’Imana isumba byose; ibi byadufasha kureka kuba abahizi mu bugiranabi nibindi bidafitiye muntu akamaro.

Iyi si imaze guturwaho no kuvaho abantu bangana iki?

Subiza
BYUMBA 20/09/2018 10:27 05 - 10:27 05 am

YEREMIYA, ndakwemeye kabisa. Ibintu uvuze biumye nanjye ntangira kubona ko ubuzima bwa hano ku isi ari ubusa

Subiza
Muhandangabo 20/09/2018 9:28 11 - 9:28 11 am

Kera umugabo bitaga Gacamigani umwami yaramutumiye aramubwira ati “ncira umugani”, Gacamigani aramubwira ati : “nyagasani imigani nacaga yararangiye usigaye sinawukubwira mwami nyirurwanda”. Umwami ati:” nutawuncira ndakwica”. Gacamigani abonye bikomeye abwira umwami ati uwarusigaye ni uyu : “ruriye abandi rutakwibagiwe”, nuko Gacamigani yikura atyo imbere y’umwami.

Subiza
jibsoson 20/09/2018 11:41 18 - 11:41 18 am

Jyewe ndabona yaca bugufi akagendera mumurongo wa politike Urwanda rugenderaho tukiyubakira igihugu cyacu.

Subiza
Gikweto 20/09/2018 12:34 11 - 12:34 11 pm

Ikigaragara nuko abanyarwanda batakiri icara nkuyobore. Benshi barekeyaho kurebera kuko igihugu aricyabo kitari icyumuntu umwe nubwo yabafite ingabo zingana gute.kutumva ibimuri 2018 nukwigiza nkana nogushuka abandi

Subiza
Machiavel 20/09/2018 1:54 17 - 1:54 17 pm

Mu buzima habaho gereza z’ubwoko bubiri bw’ingenzi: iz’inkuta n’izitagira inkuta: iz’inkuta ni: 1)ziriya zisanzwe zizwi (mabuso n’inzu zose abantu bafungirwamo na Leta cyangwa n’abo babana cyangwa ababakoresha iby’agahato), 2)ibigo ngororamuco bijyanwamo abamburwa uburenganzira bwo kwidegembya mu gihe bakigishwa uko bahindura imibereho.., 3) hari ndetse n’ibigo by’amashuri cyangwa abihaye Imana bikora nka gereza. 4)Hakabaho n’abafungirwa mu ngo zabo ntibasohokemo, cyangwa mu mbibi z’aho batuye. Ubwoko bwa gereza butagira inkuta na bwo buri mu byiciro byinshi: 1)gereza yo kubuzwa ubwisanzure aho uba ukagomba guhora wikandagira, wigengesereye, ufite ubwoba budashira, ugahahamurwa kugeza ubwo wikanga n’igicucu cyawe igihe ugiye kuvuga icyo utekereza, 2)gereza y’umuco iguhatira gukora nk’abandi aho gukora ibyo wemera cyangwa ibyiza gusa, 3)na gereza yo mu bwonko bwite bw’umuntu, ugeraho yiyumva nk’umucakara kubera kubyinjizwamo ubudahwema, wanamubwira uti urabohowe ati ntabyo nshaka (that’s the way it is). Aba nibo Platon yitaga les ptisonniers de la caverne, abantu uvana mu kuzimu, wabageza ahari urumuri rukabatwika amaso, bakakubwira ngo: dusubize aho utuvanye niho heza. Muri izo gereza zose, imbi kurusha izindi ni iyihe?

Subiza
kanyarwanda 21/09/2018 11:57 17 - 11:57 17 am

Navugakw’ imbi kurusha izindi ari gereza idafite inkuta, kuko niy’ituma iyinkuta ibaho…

Subiza
ERIC 20/09/2018 2:02 58 - 2:02 58 pm

usibye ko bamwe tuba tutazi iyo biva niyo bigana, buriya Ingabire guhakana gusaba imbabazi nk’umuntu uzi iby’amategeko azi ibyo arimo akora kuko byaba bivuze ko yemera ibyaha byose yaregwaga gutyo bikamwicira isoko, ikindi kuvuga nabyo ntabwo yavufunguwe ngo aceceke kandi injya zitaragera mukanwa, ahubwo hagombwe kurebwa uburyo nawe yagenda aceceka buhoro buhoro nkuko abandi bacecetse. ntitugafatire ibintu hejuru gusa, ubuse hari uwarushaga Evode kuvuga, ubuse ntafitiye igihugu akamaro kanini, rimwe narimwe turafana tugakabya cyane.

Subiza
ninja 20/09/2018 2:58 57 - 2:58 57 pm

Learn from the mistakes of others. You can never live long enough to make them all yourself. – Groucho Marx

Subiza
sekadende 20/09/2018 4:36 43 - 4:36 43 pm

German philosopher Friedrich Hegel wrote: “The only thing we learn from history is that we learn nothing from history.”

Subiza
Kinihira 20/09/2018 9:38 14 - 9:38 14 pm

Nta kindi kinyamakuru mu Rwanda wasangaho abantu b’abanyabwenge nk’Umuseke. Abantu bose batanze ibitekerezo urasanga batekereza nk’abagabo uretse bamwe na bamwe bumvako kunyomoz’umutegetsi cyangwa kutamira bunguri ibyo avuze byose ari icyaha gifungirwa, kikwicisha nta kuburanishwa cyangwa kigutera guhung’igihugu. Umuseke tuzabahemb’iki koko ko biger’aho bikaturenga. Byibuze mwe muduh’urubuga tukavug’uko tubyumva wenda nimukomeza gutya na Leta yacu iziseka bityo tujye tuneng’ibitagenda. Arega ntabwo bizahora bitya. Amateka ajye atwigisha. Ntabwo ubu bukana n’ubukaka buzahoraho iteka ryose keretse nitudasaza. Kandi ngo umukomando ushaje arind’umugozi abandi bitorezaho cyangwa ngo inkende inyagirirwa munsi y’igiti yaracyuriraga nk’umurabyo. Ducishe make twumve ko umuntu ari nk’undi. Ntihagir’unshinj’ingengabitekerezo ya jenoside nyabuna namwe murabona ko ntaho navuze kwica cyangwa kugirir’umuntu nabi. Thank you Umuseke.

Subiza
BYUMBA: NDIBAZA? 21/09/2018 2:07 03 - 2:07 03 pm

ARIKO uyu mudamu VICTOIRE ubu arazira iki koko? ngo yasabye imbabazi? yasabye imbabzi zo gusohoka muli prison gusa. Ntaho nigeze mbona asaba imbabzi z’ibyaha aregwa,ntaho nigeze mbona avuga ko yemeye ibyaha aregwa cyne ko ibyo byaha aregwa byose babimuhimbiye. Urukiko rwa ARUSHA, aho uyu mudamu yareze LETA Y’U RWANDA, bavuze ko uyu mudamu arenganurwa kuko yarenganye. KANDI basabye u RWANDA ,kumuha impozamarira. NONE ngo ysabye imbazi z’ibyaha? ariko TWAGIYE twitonda tukavuga ibyo twasomye neza. NIHE MU IBARUWA ASABA IMBABAZI Z’IBYAHA BAMUSHINJAGAMBERE?

Subiza
Fofo 22/09/2018 4:06 41 - 4:06 41 am

Ariko ko utangajwe n’uko Ingabire yafunguwe akavuga, ubu uwafungura Deo Mushayidi, Dr.Niyitegeka, Diane Rwigara, uteketeza ko bo baceceka?! Uyu Ingabire niwe mubonye. Abagifunze bafunguwe mwakumirwa!

Subiza

Tanga igitekerezo