• 13/12/2019 6:44 10

Batanu bakekwaho kwivanga mu mikorere y’i Arusha bashyikirijwe uru rukiko

Abanyarwanda batanu bakekwaho kwitambika mu mikorere y’urwego (IRMCT) rwasigiwe imirimo n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (TPIR/ICTR), bashyikirijwe uru rwego kugira ngo rubakurikirane.

Dr Serge Brammertz Umushinjacyaha wa ruriya rwego ashima ubufatanye n'u Rwanda, aha ni mu kwa gatandatu ari kumwe na Jean Bosco Mutangana
Mutangana na Dr Serge Brammertz

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko ejo hashize bwashyirikije bariya bantu uru rwego ruherutse gushyira hanze impapuro zo kubata muri yombi.

Aba bantu, Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma bakurikiranyweho ibirego birimo kunaniza ruriya rwego, gushishikariza no kuruhakanya no kwivanga mu mikorere yarwo.

Ubushinjacyaha bwa ruriya rwego kandi rubashinja guha ruswa bamwe mu batangabuhamya bo mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware.

Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo bo banakekwaho kurenga ku mategeko bagatangaza amakuru ya bamwe muri bariya batangabuhamya barindiwe umutekano kandi bari bazi neza ko bibujijwe n’amategeko.

Ibi byose ngo babikoze bagamije gutambamira imikorere ya ruriya rwego kugira ngo ruzafate ibyemezo biri mu nyungu za Ngirabatware wigeze kuba Minisitiri w’Igenamigambi akaba yaratawe muri yombi muri 2007 i Frankfurt mu Budage kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje no guhamywa agakatirwa gufungwa imyaka 30.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umuseke, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yavuze ko icyo ruriya rukiko rwasabye ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwagikoze ku buryo akazi gasigaye ari akarwo.

Ati “Ni bo bafite ububasha bwo kubakurikirana, twe icyo badusabye ni ukubafata no kubashyikiriza ruriya rukiko.”

Agaruka kandi ku mikoranire ya ruriya rukiko n’ibihugu bihuriye ku nshingano ko biba bikwiye guhuza imikoranire ku buryo igihe cyose rwagize icyo rwifuza kuri icyo gihugu kiba kigomba kubahirizwa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda rwari rwafashe bariya bantu batanu tariki ya 03 Nzeri.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • nonese kondeba uyumuyobozi wacu yenda gupfukamira uliyamuzungu aramuhakwaho ibiki kowagirango arimuli penetensiya cyangwa arasabiliza???????? ubukoloni buba kwinshi!!!!

  • Burya koko abanyarwanda babivuze ukuri ngo “ntawuhana ujyayo,uhana uvayo”.
    Igihe Leta ya MRND yashyiragaho gahunda yo gutsemba abatutsi,abahutu b’ibiburabwenge bitabiriye icyo cyaha ndengakamere maze barica kimara agahinda.
    Icyo gihe babyitaga ko ari ugukemura ikibazo baterwa n’inyenzi z’abatutsi mu buryo bwa burundi!
    Ariko nkuko umunyarwanda yise umwana we “Sibomana”,izo nkoramaraso zibagiwe ko hano kuri iyi si ntawubirya ngo abiheze!
    Bibagiwe ko iby’isi ari gatebe gatoki!
    Bibagiwe ko atari bo Mana ku buryo bakwambura ubuzima uwo bashatse mu gihe bashatse no mu buryo bashatse bwose.
    Uwanze kumva ntiyanze no kubona!
    Nimuhame hamwe muryozwe ibibi mwakoze ndetse mumenye ko n’uwo muvumo uzakurikirana n’urubyaro rwanyu niba rutihannye ngo rwitandukanye n’abo rukomokaho.

    • Mutware, wemera TPIR?nonese ko mumanza zimwe nazimwe ruriya rukiko rwavuzeko ntagihamya igaragara rufite kuri bamwe mubali bagize leta ya MRND?
      Ariko nibyo ndemeranya nawe ko uko bimeze kose govrnement yaririho ifite responsability…

  • Ngirabatware Augustin ni umukwe wa Kabuga Felicien.Afite PHD muli Economics yakuye muli Switzerland.Yavutse muli 1955 muli Commune Nyamyumba (Gisenyi),aho Bralirwa ikorera byeri.Yicishije abatutsi benshi iwabo.Aho guhakana ibyo yakoze,ndi we nasaba imana imbabazi.
    Nkuko bible ivuga,imana ibabarira abantu bose bihana ibyaha nta buryarya.Muribuka ukuntu yababariye umwami David wicishije URIYA,agasambanya n’umugore we ku ngufu.Ariko yarihannye iramubabarira.Nubwo inkiko zabahana,aba Genocidaires bihannye ibyaha bakoze bakaba abakristu nyakuri,imana yazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ikazabazura ku munsi w’imperuka uri hafi.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi batemera ibyo bible ivuga.Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Ntabwo bibuka ko tubisiga tukajya mu gitaka,tukaba zero.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana dushyizeho umwete.kugirango izatuzure,iduhe ubuzima bw’iteka.

  • @ Hitiman,ntabwo Imana yababariye dawidi gutyo gusa kuko yatwaye umwana we wímfura!!!!uzasome bible neza .usaba imababazi utazisaba igihano ningombwa
    .
    iyo urwaye sida urasenga Imana ikakubabarira ariko ingaruka zicyaha urakomeza ugahangana nazo to.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *