• 14/12/2019 9:31 01

Batanu bahanga imideri bazaherekezwa n’Intayoberana mu Iserukiramuco muri Senegal

Abahanga imideri 5 b’ababanyarwanda batumiwe kumurika imideri mu iserukiramuco rya ‘Festival des Arts, D’est en Ouest’ bazanahuriramo n’umunya-Senegal wamamaye muri muzika ya Africa ‘ Ismaël Lô’ rizaba ku wa 23 Ugushyingo 2019. Iri serukiramuco kandi ryatumiwemo itorere Intayoberana ryo mu Rwanda.

Itorero Intayoberana naryo rizasusurutsa abazitabiriya ririya serukiramuco

Aba batanu batoranyijwe kumurika imideri muri Senagal harimo Patrick Muhire, Moses Turahirwa, Davy Carmel, Bernadette Umunyana na Uwera Karen bose bafite inzu z’imideri zitandukanye.

Aba bahanzi b’Imideri kandi bazaherekezwa n’Itorero Intayoberana ririmo kwamamara muri iki gihe. Rikazasusurutsa abazitabira ririya serukiramuco.

Patrick Muhire umwe mu batoranyijwe kumurika imideri muri ririya serukiramuco, avuga ko buri muhanzi w’imideri wagize aya mahirwe afite umwihariko we.

Ati “By’umwihariko abenshi muri twe usanga duhanga imideri ifite umwimerere wa Kinyarwanda ariko bakabivanga n’ibigezweho.”

Avuga ko bagiye kwerekana ubwiza bw’ibikorera mu Rwanda ndetse bakereka n’abanyamahanga umuco w’u Rwanda ko ufite byinshi byatuma buri wese yifuza kurusura.

Muri iri serukiramuco rizanitabirwa n’Umunyarwandakazi uvangavanga imiziki, Dj Princess Flor, rizaba rinarimo abahanzi b’imideri bakomeye muri Senegal nka Ardo Sow na Emma Style.

Ibikapu bikorwa na Bernadette Umunyana bizamurikwa mu iserukiramuco muri Senegal
Imideri ya Karssh Collections nayo izamurikwa mu iserukiramuco muri Senegal
Imideri ikorwa na Patrick Muhire izamurikwa muri Senegal
Imideri yakozwe na Davy Carmel nayo izamurikwa mu iserukiramuco muri Senegal
Imideri yakozwe na Moshions izamurikwa mu iserukiramuco muri Senegal
Umuhanzi Ismael-lo ari mubazasusurutsa abazitabira ririya serukiramuco
Umunyarwandakazi Dj Princess Flor nawe ari mubazasusurutsa abazitabira ririya serukiramuco

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *