Basketball: U Rwanda rwabonye itike ya ¼ mu mikino nyafrica
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 16 zikina Basketball zageze muri ¼ cy’imikino nyafurika aho bari mu irushanwa ribera mu Birwa bya Cape Verde.

Mu mikino yo mu itsinda, irya kabiri u Rwanda rwari rurimo rwayirangije ruri ku mwanya wa kane. Mu mikino ine rwakinnye rwatsinzemo umwe rutsindwa itatu.
U Rwanda rwatsinzwe na Mali 70 – 40, rutsindwa na Guinea 63 – 47 na Tunisia amanota 88 – 75 mu gihe rwo rwatsinze Cote d’Ivoire amanota 62 – 60.
Kuri uyu wa gatanu nibwo imikino ya ¼ izakinwa, u Rwanda rugakina na Misiri.


Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW