Basketball: Ikipe y’igihugu yahamagawe ntirimo Kapiteni wa Patriots yatwaye Shampiyona | UMUSEKE
  • 20/01/2021 9:44 02

Basketball: Ikipe y’igihugu yahamagawe ntirimo Kapiteni wa Patriots yatwaye Shampiyona

Abakinnyi 19 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Basketball batarimo Mugabe Aristide kapiteni wa Patriots iherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2020.

Mugabe Aristide ntiyahamagawe mu ikipe y’Igihugu (Photo: Internet)

Iyi kipe yitegura igikombe cya Africa kizwi nka Afrobasket 2021 kizabera mu Rwanda, yaraye ihamagawe, izajya mu mwiherero wo kwitegura imikino ya mbere izatangirira muri Mali iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda rya D.

Abakinnyi bahamagawe biganjemo abo muri Patriots BBC gusa kapiteni w’iyi kipe ntarimo. Muri bo harimo Habineza Shaffy, Hagumintwari Steve, Gasana Kenneth Herbert, Jovon Filer Adonis, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Sagamba Sedar.

Ririya rushanwa rizaba mu mwaka utaha kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 05 Nzeri 2021, rizitabirwa n’amakipe 16 rizabera muri Kigali Arena.

Tariki ya 28 Ugushyingo Ikipe y’Igihugu izakina na Nigeria, mu gihe Algérie izaba yakinnye na Mali izaba yaramaze guhura n’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu (Photo: Internet)

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • ubwo umtoza asize Aristide kubera kumubwiza ukuri natsindwa azatubwira impamvu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *