• 27/01/2020 10:59 25

Basket:Amakipe 13 azakina irushanwa ryo kwizihiza ‘umunsi w’abagore’ yatangajwe

Ishyirahamwe ry’umupira wa Basketball mu Rwanda ryatangaje amakipe y’abagore 13 azitabira irushanwa rya Basketball rizabanzira kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uzaba taliki 2, Werurwe, 2019. Imikino izakinwa tariki 2 no kuri 3, Werurwa, 2019 naho imikino ya nyuma yo ikazakinwa tariki 9 Werurwe.

Ikipe ya Basket y’abakobwa niyo yegukanye igikombe umwaka ushize

Ni amakipe ari mu byiciro bitatu ari byo icyiciro cy’abanyeshuli, abahoze bakina Basketball ndetse n’amakipe asanzwe akina shampiyona.

Muri buri kiciro amakipe agiye agabanyijemo amatsinda abiri aho mu kiciro cy’ibigo by’amashuli ikigo cya Gashora kiri mu itsinda rimwe na Lycee Notre Dame de Citeaux naho ENPD Karubanda ikaba iri mu itsinda rya kabiri na GS Kamonyi.

Mu bahoze bakina uyu mukino ikipe ya FERWABA izahura na Shouting Touch mu itsinda rya mbere naho REG na RSSB bahure mu itsinda rya kabiri.

Mu makipe asanzwe akina shampiyona IPRC-Huye,The Hoops na GS Marie Reine bari mu  itsinda rya mbere mu gihe APR WBBC na Ubumwe WBBC bari mu itsinda rya kabiri.

IPRC-Huye niyo yegukanye igikombe umwaka ushize itsinze APR ku mukino wa nyuma naho mu banyeshuli Gashora WBBC yegukanye igikombe itsinze ADEGI Gituza mu gihe mu bahoze bakina uyu mukino ikipe ya FERWABA yegukanye igikombe itsinze Shouting Touch ku mukino wa nyuma.

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *