• 08/12/2019 11:13 45

Basket: REG yaraye itsinze APR…imbere hari Patriots

REG BBC yaraye ishoje imikino mu itsinda rya kabiri ari iya mbere imaze gutsinda irusha APR BBC amanota 88 kuri 59 mu mukino wo gushaka izamuka mu itsinda ryabo ari iya mbere. Ubu izahura na Patriots muri 1/2 cy’iri rushanwa rya Pre-season kuko yo yabaye iya kabiri mu itsinda ryayo.

Basket: REG yaraye itsindwe APR…imbere hari Patriots
Basket: REG yaraye itsindwe APR…imbere hari Patriots

Mu mukino wabaye mu ijoro ryakeye REG yarushije bigaragara APR, Quart-temps ya mbere y’umukino yarangiye REG ifite amanota 24 naho APR ifite 10. Igice cya mbere kirangira REG ifite amanota 42 kuri 28 ya APR.

Umukinnyi mushya witwa Ramazani wo muri APR yagaragaje ubuhanga bwe ariko REG ikomeza kubarusha ubuhanga n’imbaraga umukino urangira bayitsinze amanota 88 kuri 59.

Muri uyu mukino Niyonkuru Pascal bakunda kwita Kaceka wa APR BBC niwe watsinze amanota menshi 17 mu gihe Kami Kabange wa REG BBC yinjije amanota 15.

Richard Patrick Ngwijuruvugo utoza REG BBC yavuze ko ubu agiye gutegura bikomeye umukino na Patriots.

Ati “Patriots ni ikipe nk’izindi turimo gukina  ariko kandi ni ikipe nubaha kandi nkuru, ni ikipe nziza imenyereye amarushanwa.Ndumva tuzakina umukino mwiza hanyuma tugategereza ifirimbi ya nyuma kandi nanjye nk’umutoza intego ni ugutsinda.”

Nyuma yo gutsindwa iri joro, Nkusi Aimé Karim utoza APR we agiye kwitegura Espoir BBC yabaye iya mbere mu rindi tsinda rya mbere,.

Ati “Ni ugukora imyitozo tugategura abakinnyi mu mutwe cyane kuko Espoir urebye ifite abakinnyi bashya harimo abo tutazi tutari twakina nabo ariko tuzabigaho tugereranyije n’imikino bagiye bakina.

Mu mikino ya kimwe 1/2  iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tarik 23 Ugushingo 2018 saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) REG BBC izacakirana na Patriots BBC saa Mbili (20h00) Espoir BBC ikine na APR BBC.

Yannick alias Sungura ufite umupira ntako atagize ariko REG irabarusha
Yannick alias Sungura ufite umupira ntako atagize ariko REG irabarusha

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *