Basket: Ikipe y’igihugu ‘yahuye n’akaga’ muri Côte d’Ivoire

Bashoje imikino yose yo gushaka tike y’igikombe cy’isi i Abidjan muri Côte d’Ivoire badatsinze umukino n’umwe ndetse imwe n’imwe bayitsinzwe barushwa bikomeye.

Ikipe y'u Rwanda yarimo abakina mu gihugu no hanze yacyo
Ikipe y’u Rwanda yarimo abakina mu gihugu no hanze yacyo

Ikipe y’u Rwanda irimo abakinyi bakina mu Rwanda na bacye bakina hanze yabashije kugera mu rwego rw’amakipe ya nyuma muri Africa ahatanira kujya mu gikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa. Ariko aha niho kure hashobokaga.

Umukino wa mbere ikipe y’igihugu yatsinzwe irushwa bikomeye na Senegal yayitsinze amanota 81 kuri 41. Ikinyuranyo kinini muri uyu mukino.

Umukino wa kabiri bahuye na Côte d’Ivoire ibatsinda amanota 87 kuri 60, naho umukino abakurikirana Basket bari bazi ko abasore b’u Rwanda ‘bari butahe bakozemo’ bawukinnye kuri iki cyumweru.

Bahanyanyaje imbere ya Centre Africa, isanzwe idafite izina rikomeye muri basketball, ariko nayo ibatsinda amanota 77 kuri 69.

Mu itsinda u Rwanda ruherereyemo rigizwe n’amakipe 6 rwasoje ku mwanya wa gatanu naho Nigeria, Côte d’Ivoire na Senegal muri iritsinda zibona itike yerekeza mu Bushinwa.

Mu rindi tsinda amakipe yabonye itike ni Angola na Tunisia.

Muri rusange amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi ni; Angola,Côte d’Ivoire, Nigeria, Senegal na Tunisia.

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *