• 11/12/2019 11:10 29

Bashir bamujyanye kumufungira muri Gereza

Omar al-Bashir uherutse guhirikwa ku butegesi, mu ijoro ryakeye baraye bamujyanye kumufungira muri Gereza yitwa Kobar mu murwa mukuru w’igihugu cya Sudan, i Khartoum.

Bashir mu myaka ishize yari Umukuru w'igihugu ubu ni imfungwa
Bashir mu myaka ishize yari Umukuru w’igihugu ubu ni imfungwa

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru, biravuga ko umwe mu bo mu muryango wa Bashir yatangaje ko uyu mugabo wahiritse ku butegetsi mu cyumweru gishize yavanywe aho yari ari arindiwe umutekano akajyanwa muri Gereza ya Kobar.

Bashir wari umaze iminsi afungiwe mu biro by’umukuru w’igihugu, bamujyanye kumufungira muri Gereza acungiwe umutekano bikomeye.

Mu cyumweru gishize ubwo igisirikare cyahirikaga Bashir ku butegetsi, Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Awad Ibn Houf yatangaje ko uriya mugabo wategetse Sudan mu myaka 30 ari ahanu hacungiwe umutekano.

Uriya Minisitiri w’Ingabo Awad Ibn Houf watangaje ririya hirikwa ku butegetsi, na we yari yarahiriye kuyobora Sudan mu gihe k’inzibacyuho ariko ahita yegura nyuma y’umunsi umwe kubera kotswa igitutu n’abaturage bavugaga ko badashaka kuyoborwa n’umusirikare.

UM– USEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • iyi ninyota y ubutegetsi azize kbsa bagiye.bavaho hakirikare bagaha nabandi bakayobora

  • Mbega ibintu bishimishije weeeeeee….

  • Ntukishimire ibysgo by’undi Muvandimwe.
    Buri wese agira igihe cye.

  • Ngo nabarumuna be 2 bamaze kubata muwa kajwiga. Uyu Bashir we nibahambire babohe neza bashyire ICC yirwarize. Bashakishe na Compaoré aho yihishe bamushyire mu ndege imwe.Maze bibere urugero utundi tumana tunyanyagiye muri Africa.

  • Reka twumve noneho andi mahomvu ya Musa Faki wa AU yongera kuvuga.

  • @Sankara ati: ” bigize utumana”. Nizeye ko twumishe. Murakoze.

  • Ntimukice izina ry Umuremyi”Imana”ni izina bwite,nta tumana tubaho habaho ibigirwamana murumva mwe kujya mukora iri kosa,kuki mutavuga utuyesu se?nta soni mugahangara izina”Imana”ariyo yabaremye n ibiriho byose?ubu bukoroni mu mitwe mubucire musubire ku mvugo y abakurambere y umwimerere hato abazabakomokaho batazabeshywa ko mutari muzi Imana,niyo gakondo yacu kuva kera musigeho rero mwe kongera kubahuka izina rikomeye mu isi no mu ijuru”Imana” gutyo.

  • Sha aba baprexida bo ku mugabane wu umwijima nkuko abazungu bawita ni bagende na abagome imitima yabo ibamo ubugome ntakundi gituma afurika ikena usibye bo igasuzugurika bene aka kageni mu buzima bwa afurika usibye perezida wa Botswana na Zambia na Tanzania abandi bose ubutegetsi bajya kuvaho induru yabaye bamwe bagira mu ndege abandi babakura mu myobo abandi bicirwa mu mihanda mbese ubugome bagirira abo bayobora imana sinziko izanabwibuka kuko ni bwinshi
    Reba nkuyu ibyo yakoze kuki atagiye kare atagiye gusazira mu mugozi

  • Kuki Musa Faki ntacyo ari kuvuga kuri Libiya?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *