• 15/12/2019 12:23 52

Barateganya kwimura gereza ya Muhanga

Abaturiye Gereza ya Muhanga mu Mudugudu wa Ruhina n’igice cya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bifuza ko Gereza yimurirwa kure y’aho batuye. Umuyobozi w’Akarere avuga ko bagiye gushakisha ahantu hagari izimurirwa bahereye ku bikubiye mu gishushanyombonera cy’umugi.

Gereza ya Muhanga
Gereza ya Muhanga

Abaturiye Gereza ya Muhanga bavuga ko mu bihe by’imvura aribwo babangamirwa kuko hazamuka umunuko ukabije uva mu byobo by’imyanda ya gereza ugakwira Umudugudu wose.

Ngabonziza Philemon umwe mu baturiye iyi gereza ati:”Kuba umugi urimo kwaguka Gereza yagombye kwimukira ahantu hisanzuye, aho yari yubatse hagasimbuzwa inyubako z’Ubucuruzi kuko ari mu mugi.”

Uwamariya Beatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko aho Gereza iherereye ubu hateganyirijwe inyubako ndende z’amagorofa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS) SSP Hillary Sengabo yabwiye Umuseke ko  ubuyobozi bw’Akarere nibushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’umug bazacyubahiriza nta kabuza bakimura Gereza n’ibihakorerwa.

Ati:”Tumaze kwimura Gereza nyinshi bitewe n’ibyifuzo by’ubuyobozi.”

Mu bihe bitandukanye RCS imaze kwimura  Gereza ya Nyarugenge, Gasabo, na Rubavu kubera kuba ahantu hatagikwiriye kubera iterambere n’imiturire.

SIP Sengabo avuga ko bateganya no kwimurira Gereza ya Rusizi mu Karere ka Nyamasheke.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *