• 11/12/2019 5:18 40

Barabizi ko yanduye SIDA ariko nibo bamwisabira ko baryamana

Karongi – Umugore bizwi ko yicuruza kandi benshi mu mugi muto wa Karongi bazi ko yanduye SIDA, yabwiye Umuseke ko akigira abaza kugura serivisi ye benshi kandi babizi ko yanduye ndetse hakaba abamusaba ko batanakoresha agakingirizo. Abamugana benshi ngo ni abagabo bubatse.

Bamwe mu bakora ibyo kwicuruza i Karongi baganira n'abanyamakuru mu cyumweru gishize i Karongi
Bamwe mu bakora ibyo kwicuruza i Karongi baganira n’abanyamakuru mu cyumweru gishize i Karongi

Karongi ni akarere k’ubukerarugendo, gasurwa n’abantu benshi kakabamo n’abatari bake bicuruza barimo n’uyu mugore ubyaye kabiri utuye mu mugi i Karongi.

Yabwiye Umuseke ko we atajya gutega abakiriya ku muhanda ahubwo akorera kuri telephone, bakamuhagamara bakamusanga iwe cyangwa na we akabasanga aho bamushaka. Bakamwishyura.

Uyu mugore ariko yanduye Virus itera SIDA kuva 2007 nk’uko yabitangarije Umuseke, abimenya nyuma y’imyaka itatu mu 2010. Avuga ko yayandujwe n’umugabo babyaranye umwana wa mbere.

Yabwiye Umuseke ko mu kwicuruza atabwira abakiliya be ko yanduye, ati “Abenshi bansanga baba banabizi, ariko mbashishikariza ko dukoresha agakingirizo.”

Avuga ko abenshi babyemera ariko ngo hari n’abatabyemera bakamubwira ko agakingirizo katabaryohereza serivisi baje gusaba.

Uyu mugore arasa neza urebye mu maso no ku mubiri, nta na kimwe warebera inyuma kuri we ngo ukeke ko yanduye Virus itera SIDA, afata imiti igabanya ubukana neza kuva 2010 nk’uko abivuga.

Ati “Urabona ntari mwiza se? Ariko naranduye. Niyo mpamvu ngira inama abagabo bose kudashukwa n’umubiri w’umuntu ahubwo bakiringira agakingirizo.”

 

Abamugana ngo iwabo baba babimye cg byanze

Uyu mugore yabwiye Umuseke ko abakiliya be benshi ari abagabo bubatse basize abagore mu ngo.

Ati “Baba bambwira ngo nimbafashe kuko mu ngo zabo bimeze nabi. Ngo abagore babimye cyangwa bari mu kazi kenshi ntibabonana. Ubwo tukaba inshuti muri ubwo buryo, tukajya turyamana.”

Muri aba bagabo ngo hari abaza badashaka agakingirizo ariko akabashishikariza cyane ko bagakoresha.

Umwe mu bagabo bo muri uyu mugi wa Karongi waganiriye n’Umuseke yatubwiye ko azi neza uyu mugore wicuruza ndetse ko na we abizi ko yanduye. Ariko ati “Turagenda akadufasha da! None se wabigira ute mu rugo byanze?”  

Uyu mugabo utifuje gutangazwa amazina avuga ko abagabo azi bajya mu ndaya bakoresha agakingirizo birinda kwandura kabone nubwo uwo basabye iyo serivisi bababazi neza ko yanduye.

Ati “Kujya kuryama n’indaya uzi neza ko yanduye SIDA ni ibintu bisanzwe kandi abagabo benshi barabikora. Icyangombwa ni ukwikingira.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2004 mu mugi wa Karongi hari abantu 46 gusa banduye SIDA, imibare iheruka (2015) ivuga ko 901 banduye, muri bo abagabo ni 377 abagore bagera kuri 524.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • ?????mubareke bagende rwiza wagira ute se?? Gusa ntukabemerere nta gakingirizo kuko wazisanga nawe biri kuvugiraho ibibazo
    Sida ni indwara mbi nubwo haje imiti ariko utinye ko yaburiwe umuti nu urukingo imyaka39 irihiritse imara imbaga ya abantu benshi cyaneabanyafurika

  • Ni Leta ibaduteza yo ifata imisoro yacu ikayigura imiti yo guha indaya zananiwe kugenzura ibitsina byazo. Ubundi byari kuba byiza iyo babareka ikajya ibahitana, byasabaga umwaka umwe gusa, none dore kuva muri 2004 kugera 2015 umubare w’abayirwaye (46/901) aha Karongi wikubye inshuro 20 mu myaka 10 gusa. Imitekerereze y’abirabura iracuramye.

  • nkibyo bigabo byibicucu bikajya kuvoma ubwo bwahuro bwa sida byarangiza bigatwika abagore babo komuterekanye izondaya mumaso ngonzirebe icyokora zizatumarabyo

  • Ariko gutinya Imana byagiye he mu banyarwanda koko?ko duturuka mu muco mwiza wa kirazira koko aho gusambana ari ishyano nubikora akishisha yafatwa agacyawa akagira ikimwaro mu bandi ko abaye icyohe akisubiraho,uyu munsi koko ni gute umuntu avuga rwosw ko asambana nkaho bimuteye ishema kandi akumva nta kibazo na mba,ngaho nimunyimvire nyuma y imyaka icumi bavuye kuri 46 bagiye kuri 901 nimumbwire igihugu kiragana he?ku kibuye kweri?ndababaye rwose,nimutavamo muzahakura imbwa yiruka ikibabaza n abo bana mubyara mwayanduje batabigizemo uruhare,muve mu busambanyi nta rwitwazo na rucye mufite,ubu upfuye uri gusambana urumva wajya he ko ntibaza uko abantu badatinya no kujya mu muriro utazima,mugirango biri kure?muzabaririze muzumba abapfuye bari gusambana ibaze iminoto ingahe igatuma ushya iteka kandi hano mu isi iyo ubonye umuriro uriruka ibaze noneho uw ikuzimu utabona aho wirukira.muve mu mabi kuko nimwe azarushya kandi nimurimbuka ntimuzavuge ngo ibiki n ibiki.

  • Muraturenganya rwose twebwe abagabo. Mbor* simama akiri poteya.
    Tuzashira nta kundi. Mushyire imbaraga mu gushaka imiti cg inkingo

  • Iyaba byashobokaga ngo imiti ijye ihabwa abatarayikururiye gusa naho abandi bakabareka bagacaho aho kugirango bakomeze banduze abandi. Kuri iyi ngingo y’igitsina abagabo babuze ubwenge kabisa, abagore babo nibo bambabaza, uziko gusezerana muri iki gihe ari no gusezerana urupfu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *