• 20/01/2020 8:39 20

Bannyahe: Kibiraro ya II na bo bagiye kwimurwa, ariko bo bazahabwa ‘cash’

Nyuma y’uko imidugudu itatu igize akagari ka Nyarutarama ibariwe imitungo, umushoramari akababwira ko azatanga ingurane y’inzu ariko bamwe ntibanyurwe bifuza ko bahabwa amafaranga, umudugudu wari usigaye wa Kibiraro ya II na wo habonetse umushoramari ushaka kwimura abahatuye akahashyira ibikorwa bye, ariko we azatanga ingurane y’amafaranga.

Aha ni Nyarutarama ahakunda kwitwa Bannyahe aho abashoramari bashaka kwimura abahatuye bakahashyira inyubako zigezweho

Mu rwego rwo kuvugurura imyubakire y’umugi hakurwaho inzu zubatse mu kajagari ndetse n’iziri mu manegeka, Kigali yatangiye gahunda yo gukorana n’abashoramari bubaka inzu z’amagorofa zizatuzwamo abantu benshi, Leta ikabafasha kubona ubutaka izo nzu zizubakwaho.

Mu Murenge wa Remera, mu kagari ka Nyarutarama, mu midugudu itatu ya Kangondo I na II  na Kibiraro I ahazwi nko muri ‘Bannyahe’, ni hamwe mu hakuruye abashoramari bashaka kwimura abahatuye. Umushinga waratangiye.

Ku babariwe mbere umushoramari yababwiye ko atazabaha amafaranga bitewe n’uko iyo bayahawe bajya guteza akajagari ahandi, ari na yo mpamvu yavuze ko azabaha inzu, ubu zikaba ziri kubakwa mu Busanza/Kicukiro.

Bamwe mu baturage ba ‘Bannyahe’ bavuze ko  imbogamizi irimo kuri uwo mushoramari wa mbere n’uburyo bwe bwo kubimura, ni uko hari bamwe mu bafite inzu ntoya cyane ku buryo nibahabwa ingurane y’inzu bazasigara bishyura andi mafaranga kugira ngo bihwane n’agaciro k’inzu bazaba bahawe y’icyumba kimwe na salon.

Ku bandi bafite inzu umushoramari yasanze zinganya agaciro n’izi bari kubakirwa basigaranye ikibazo cy’uko bazahabwa inzu y’icyumba na solon idakwiriye imiryango (umubare w’abagize umuryango) bafite, ikindi kiciro cy’abafite inzu zakodeshwaga, bibaza uko bazaba mu nzu idafite icyo ibinjiriza.

Mu nkuru Umuseke wagiye ukora kuri iki kibazo, hari bamwe mu baturage bishyize hamwe bagana inkiko kuko babona bari kwimurwa hadakurikijwe itegeko ribigenga, ndetse nyuma hagiye haba inama zinyuranye zateguwe n’Umujyi wa Kigali, ariko abaturage bakagaragaza kutanyurwa.

Ku bari basigaye mu kindi gice cy’aha hantu bita ‘Bannyahe’ mu mudugudu wa Kibiraro ya II  ubu naho habonetse umushoramari uzabimura gusa we yemeye kubaha ingurane y’amafaranga.

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu baganiriye n’Umuseke bavuga ko taliki 1 Nzeri ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabakoresheje inama bukababwira ko hagiye kuza umushoramari ubimura akabaha ingurane y’amafaranga.

Uwitwa Hakizimana Jean Marie Vianney yagize ati “Twe batubwiye ko umushoramari uje kutwimura atandukanye  n’uwimuye abaturanyi bacu kuko yumvikanye n’Akarere ko azatwishyura mu ngurane y’amafaranga.”

Abaturage bavuga ko  nyuma yo kubona “akarengane n’iteshagaciro ry’umutugno” bagenzi babo bahuye na byo ngo iyo umushoramari aza ababwira ibindi bitari amafaranga batari kwemera nk’uko babivuga.

Mukamusoni Emelnia yagize ati “Kugeza iyi saha nta kibazo dufite kuko twamaze kubarisha imitungo yacu dutegereje ko bazazana igenagaciro ry’inzu zacu twabaruje.”

Undi muturage witwa Nshimiyimana Emmanuel yatangarije Umuseke ko bafite ikizere ku kuba bazahabwa ingurane y’amafaranga, kandi ngo babwiwe ko mbere yo gushyiraho igenagaciro bazabanza bakareba uko ibiciro byari bihagaze mu gihe cy’amezi atandatu ashize bitewe n’uko ibiciro by’ubutaka bigenda bihindagurika.

Ati “Bavuga ko niba mu mezi atandatu igiciro kizaba kitarahindutse bazatubarira ku giciro gisanzweho.”

Aba baturage bavuga ko Akarere ka Gasabo kababwiye ko umushoramari iyo ashaka kugura ahantu bamuha uburyo bubiri agahitamo niba yatanga ingurane y’amafaranga cyangwa ingurane y’inzu.

Naho ku baturanyi babo bo imirimo yo kubaka aho bazimurirwa irarimbanyije n’ubwo bamwe muri bo badakozwa ibyo kwimurwa mu buryo badashaka. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba buherutse kubwira Umuseke ko iki kibazo kigisuzumwa harebwa kuri buri ruhande.

Umushinga w’inzu zirenga 1000 ziri kubakwa mu Busanza mu karere ka Kicukiro niho bamwe bazahabwa ingurane z’inzu babwiwe

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Iyi title mwashyizeho irasekeje ukuntu!

  • Hanyumase uwomushoramari wundi ategerejiki?

  • Uyu mushoramari nawe nakore nkamugenziwe ahe abaturage ingurane babannyahe ingurane bifuza doreko bari mukagari kamwe he kubaho ivangura

  • double standard

  • nibatange amafaranga abaturage bose ni bamwe kandi batuye mu kagali kamwe iryo vangura nibarireke karera niba atayafite hari abandi bahashaka

  • Yangwa nabo twe abatuye Nyamirambo Kivugiza Umudugudu wa Muhoza badushyize mugihirahiro ntiwasana ntiwakwaka inguzanyo kuri Banque ngo bayiguhe ntiwagurisha mbese twibereye mugahinda gusa yaba batubabariraga tukamenya ibyacu baraje barabarura baragenda gusa banyamakuru ndabashima muri ijisho rya Rubanda muzanyarukire niwacu natwe tubaririre wenda twamenya ibyacu aho bigeze mudusakarize ibyacu umunyamakuru wa BTN yaraje nawe anyuzaho inkuru ntiyayirangiza atubwirako azayikomeza yabonanye nabayobozi b’umujyi wa Kigali none nawe yagiye mperezayo Leonard byagenze gute?

  • Nibahabwe ingurane bifuza nonese niba muvugako nimubaha amafaranga bazubaka akandi kajagari kuki aba batuye kibiraro 2 mubahaye amafaranga? Hoya Hoya nabandi nimuyabahe maze urwo rwitwazo rurorere nibubaka ibitajyanye muzabisenye ariko mubahaye ibyifuzo byumuturage, nimumureke yiteze imbere ejo atazisanga yarabaye umutindi kd afite ubwenge bwo kwibeshyaho, inzu nicyo uyiririyemo,.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *