• 08/12/2019 4:10 20

Bannyahe: Banditse basaba gusesa umushinga wo kubimura no guhabwa indishyi

Abaturage bo mu Midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera ahazwi cyane nka ‘Bannyahe’ barega Akarere ka Gasabo kubimura nta ngurane ikwiye bahawe, ubu batangiye kwandikira Akarere bagasaba ko kubasubiza uburenganzira ku mutungo wabo kuko wabaruwe ntibishyurwa ingurane ikwiye bityo bagasaba guhabwa 5% y’indishyi y’ubukererwe.

Abo muri Bannyahe bavuga ko igihe giteganywa n’itegeko bari guhabwaho ingurane ikwiye cyarenze bagasaba Akarere ka Gasabo kubasubiza uburenganzira ku mitungo yabo

Umushinga Savannah Chreek wagombaga kwimura abaturage bo muri kariya gace kazwi nka Bannyahe muri Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali warengeje igihe giteganwa n’itegeko wagombaga kuba warashyizwe mu bikorwa.

Nyuma y’igihe kirekire bategereje guhabwa ingurane ikwiye ku mutungo wabo nk’uko bagiye babigaragaza mu mabaruwa atandukanye bandikiye inzego za Leta, ndetse bikaza no kugera mu rukiko abaturage basaba ingurane ikwiye, baje gutsindwa kuko bari batakambiye urwego rutarirwo.

Abaturage ba Bannyahe noneho baciye undi muvuno, batangiye inzira shya yo gutanga ikirego.

Umwe muri bo wamaze kugeza ibaruwa ye ku Karere ka Gasabo avuga ko bifuza gusesa umushinga ngo kuko ntacyo wigeze ubamarira n’ubwimvikane kugira ngo ube washyirwa mu bikorwa bwarananiranye.

Shikama Jean de Dieu ati “Noneho ikibazo gikomeye ni uko tudafite uburenganzira ku mitungo yacu, ntiwajya gusaba inguzanyo muri Banki bakubwira ko aho hantu hari mu bibazo.”

Avuga ko inzu zabo zisenyuka bakaba batemerewe kuzisana, bityo ngo barasaba Akarere ka Gasabo gukuraho uriya mushinga bagasubizwa uburenganzira ku mitungo yabo.

Yakomeje avuga ko uretse kuba basaba gusubizwa uburenganzira ku mitungo yabo basaba guhabwa 5% y’indishyi y’ubukererwe, ateganywa mu itegeko.

Ati “Akarere ka Gasabo nikaramuka katatwumvise tuzatakambira Umujyi wa Kigali ko wategeka Akarere kudusubiza  imitungo yacu detse no kuduha atanu ku ijana (5%) y’indishyi z’uko kaduteshyeje igihe.”

Akomeza avuga ko izi nzego zose nizikomeza kubarerega bazongera bakagana inkiko. Ati “Muri make ni inzira y’ikirego gishya twatangiye.”

Turinabo Jean Paul na we yagejeje ibaruwa ye ku Karere ka Gasabo avuga ko nubwo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubimura mu mitungo yabo bagatuzwa mu nzu zubatswe n’umushoramari, igihe giteganywa n’amategeko cyo kuba umushinga washyizwe mu bikorwa ngo cyararenze.

Ati “Turagira ngo hisungwe icyo amategeko yemeza niba koko igihe gishize nta mategeko yapfuye cyangwa yirengagijwe, nkanjye nifuza gusubizwa uburenganzira ku nzu yanjye no ku butaka bwanjye nkicara ntuje sinzajye mpora nikanga ko nakwimurwa ku ngufu.”

Itegeko  ryerekeye kwimura abaturage ku mpamvu rusange mu ngingo ya ryo ya 36 rivugako indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120 ibarwa uhereye igihe indishyi yemerejwe.

Mu gika cya mbere k’iyi ngingo havugwamo ko igihe cyo kwishyura indishyi yemejwe kirenze, iyimurwa riba ritaye agaciro uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho.

Aba baturage bavuga ko batigeze bagirana ubwimvikane n’Akarere cyangwa ngo bagire amasezereno bagirana nk’uko umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yabaye taliki 15/2/2018 uvuga ko abazemera ingurane y’inzu bazagirana masezerano y’umwihariko n’Akarere.

Inama Njyanama mu myanzuro yayo yanzuye ko abatazemera ingurane y’inzu bazahabwa indishyi ikwiye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 35 y’itegeko.

Hashize amezi 7 bamwe mu baturage ba Bannyahe bategereje guhabwa indishyi ikwiye ngo babashe kwimuka.

Kugeza ubu abasaga 100 bamaze kugeza amabaruwa ku biro by’Akarere ka Gasabo mu bantu 500  barebwa n’iki kibazo.

Igihe kinini twamaze tugerageza kuvugisha Akarere ka Gasabo kuri iki kibazo, nta bwo abayobozi bitabye telefoni, nta n’ubwo basubije ubutumwa bugufi twabandikiye.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Aba baturage basetsa rwose! Mu rukiko mwatsinzwe n’uko mutatakambiye utari we,nk’aho mwagiye ngo mubikosore murege neza cyangwa mucebugifi leta(nk,umubyeyi) ibagenere,ahubwo murandika amabaruwa asa no gushotora akarere ngo mwumve icyo kabatekerezaho gusa!
    None se murasaba akarere gusesa company yigenga,biciye muzihenzira?! Bababwiye se ko uriya ari umushinga w’akarere?!Ngo ntimwishyuwe mu minsi 120?! None se hari uwari yaza kubimura?! Ibyo muzabisaba nyuma y’igikorwa cyo kwimurwa mugararagaza ko byakozwe n’amategeko,ariko si ubu.
    Umushoramari yarabihoreye inyubako azabimuriramo azigeze kure azubaka,namwe muti”turanze”kandi ntawabakozeho.hhhhh

  • Harya ngo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa? Ni igitangaza. Ubu se uru si urugero rufatika. Icyakoze niba hari ibintu bisebya leta iki nacyo kiza imbere.

  • Rwakazina aranyerejwe yari atangiye kurwara umutwe. Ubwo dutegereje iyindi Papa sava. Gusa njyewe sinzi impamvu leta nako umushoramari/ abashoramari bari kwinangira. Ikibazo cy’aba baturage kirumvikana rwose n’uvuye munda ya nyina uwo munsi yaruca.

  • erega hari ikintu reta iri kwirengagiza urugero buriya butaka bwa nyarutarama burahenze uriya muturage uhatuye ntiyakwemera kiburekura adahawe ingurane mumafaranga ,nukuri bariya baturage mubatandukanye nabatuye mumanegeka hariya haberanye nubucuruzi ,rwose nibateshe umushinga agaciro bahabwe 5%kwijana yubukererwe cg reta yishyure aba baturage dore ko bemera ubwumvikane nurwego rubimura hanyuma akarere kagasabo nako gatange ingurane ikwiye mumafaranga hatabayeho guhatira umuturage ingurane adashaka ,doreko buriya butaka bwa bannyahe ari isukari ,ikindi kutabaha ingurane bifuza byaba binyuranije nitegeko nshinga rya reburika yurwanda murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *