• 13/12/2019 8:04 07

‘Bannyahe’: Bamaze gusomerwa ibaruwa ya Min.Kaboneka, bati “Turagana inkiko”

Gasabo – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, mu nteko rusange y’abaturage bo mu murenge wa Remera, akagari ka Nyarutarama, mu midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Birara ya I igize agace kazwi nka ‘Bannyahe’ basomewe ibaruwa ya Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ku kibazo cyabo cyo kwimurwa aho batuye ntibanyurwa n’ibyo yabasubije, bahita batangaza ko bagiye kugana inkiko.

Bamwe mu baturage b'aha bakunze kwita 'Bannyahe' i Nyarutarama baremera kwimurwa ariko hakurikijwe amategeko
Bamwe mu baturage b’aha bakunze kwita ‘Bannyahe’ i Nyarutarama baremera kwimurwa ariko hakurikijwe amategeko

Nyuma y’inama zitandukanye aba baturage bagiye bagirana n’abayobozi ku kibazo cyabo ariko ntibabone umwanzuro bishimiye, bifashishije umunyamategeko bandikira Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu basaba guhindura ikemezo cyafatiwe ahari kwimurwa abaturage mu buryo badashaka.

Soma inkuru:Bannyahe: 90% ntibashaka kwimukira mu nzu bubakiwe, Umushoramari ati “Amafrw yateza akajagari ahandi”

Kuri iki gicamunsi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Kalisa Jean Sauveur yasomeye abaturage igisubizo k’ibaruwa bandikiye minisitiri Francis Kaboneka.

Mu ibaruwa yasubije umunyamategeko wafashije aba baturage hakubiyemo ingingo ebyiri, hari aho yagize ati “Ntawe ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ibikorwa byagahunda zo kwimura abantu”.

Iravuga ko abenshi muri aba baturage bubatse mu mbago z’igishanga ku buryo  bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ikindi kandi ngo iyi midugugu uko ari itatu (igize Bannyahe) yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko bugenga imyubakire n’imiturire.

Muri iyi baruwa kandi yasomwe hari umunyamakuru w’Umuseke, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yamenyesheje abaturage ko “ikemezo cyafashwe n’akarere ka Gasabo kitahinduka,… ko uburyo bwonyine bwashoboka ari ingurane atari amafaranga”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Kalisa Jean Sauveur asomera aba baturage ibaruwa ya Minisitiri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Kalisa Jean Sauveur asomera aba baturage ibaruwa ya Minisitiri.

Abaturage ntibanyuzwe n’igisubizo cya Minisitiri 

Abaturage nyuma yo gusomerwa ibaruwa ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu bavuze ko batanyuzwe na yo ariko byanakomeje gusaba ibyo bita uburenganzira bwabo.

Soma: Abatuye ‘Bannyahe’ babona Leta igiye gukemura ikibazo inateza ikindi

Uwitwa Ngoga Jean Pierre avuga ko bandika ibaruwa byari uburyo bwo gutegura urubanza kuko “ntiwajya mu rubanza utabanje gutakambira inzego z’ubuyobozi ngo baguhe igisubizo”.

Yagize ati “Dutandukana na Minisitiri ku murenge twavuze ko tugiye kuyoboka inkiko, igisubizo k’ibaruwa yaduhaye ntabwo ari iherezo ry’inkiko twari twamubwiye. Igikurikira ni inkiko zigasesengura ayo mategeko zikareba niba koko umuntu utuye mu kajagari itegeko ritamwemerera ingurane yifuza.”

Abaturage babwiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera ko nk’abaturage b’iyi midugudu bagiye gushyira hamwe muri iki kibazo, ngo ntibazagire ngo ni uguhungabanya umutekano.

Umwe ati “Ku ibaruwa baduhaye yo gusinyaho ku bijyanye n’iyimurwa ku ngingo yaho ya gatanu bavugaga ko umuturage agomba kwimurwa kandi ahawe ingurane ikwiriye bumvikanyeho, ibi rero batubwiye ngo baduteganyirije inzu mu Busanza ngira ngo mu nama zose twakoze ntabwo baraduha igisubizo gikwiriye ntabwo twazumvikanyeho.”

Umuyobozi w’umurenge utagize ikibazo cyabo na kimwe abasubiza kuko ngo yari yaje nk’intumwa yo kubasomera ibaruwa, aba baturage bamubwiye ko agenda akabwira Minisitiri wamutumye ko “ibaruwa itabanyuze kandi ngo kuba itabanyuze bivuze ko bagiye kugana amategeko”.

Umwe ati “Twebwe ntabwo hano twanze kuhimuka kandi natwe twubahiriza icyo gishushanyo mbonera kandi nacyo cyadusanze hano ntabwo twakishe. Icyo dusaba ni ingurane itegeko rivuga kuko ntitwanze kwimuka,… kandi bidakunze hazakurikizwa amategeko. Nkaba mboneyeho no kubwira bagenzi banjye ko tugomba kwisunga amategeko tugashinganisha ubutaka bwacu hakirikare.”

Kuva umwaka ushize, imiryango 1 623 ituye aha hazwi nka ‘Bannyahe’ yanze kwemera uburyo bagiye kwimurwa ku butaka bwabo, ikibazo nyamukuru ni ingurane y’inzu bashaka kubaha bo badashaka.

Kugeza ubu kumvikana kwarabuze hagati yabo n’abashoramari bagiye kubimura.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Aba baturage ntabwo bakwiye kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kwimurwa mu cyubahiro, kuba baba muri bannyahe ntibivugako bagomba gusuzugurwa, erega sha mwe mubasuzugura muribuka aho mwavuye uko hari hameze, benshi muri mwe mwari mutuye ahari munsi ya bannyahe none mwishyize mu kirere da, mwumvako itaka ryose ari iryanyu mugomba kuryambura uwo mushatse, nyamara mushatse mwagenda gake, mukubaha umuturage. Kaboneka warukwiye kurekeraho gukanga abatrage, intebe wicayemo yanyuzeho benshi, ejo Perezida ashobora kutukuvanira mu nzira ugakurikira ba Musoni. Nako ubu ejo uzazana imbunda zo kurasa uwanze kuva bannyahe? Mind you oppressors of the people, yersterday it was them, tomorrow it will be you. Amarira mukomeza kuriza bagenzi banyu muzayishyura pe.

    • Abenshi muri aba bazunguza aba baturage ba Bannyahe babaye impunzi imyaka isaga 30, babaga mu nkambi za Uganda, no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, bagombye kuba bumva neza akababaro gaterwa no kurenganywa. Ababayeyi babo bamwe bahunze kubera kurenganywa bagatwikirwa amazu, none aba bana babo bavuniye ibiti mu matwi, ntibashaka no gutekereza ku mateka ! Niko Kabone, ubwo uribuka uburyo abana b’abagande bajyaga birirwa badukubita tuvuye ku ishule umuntu agataha inzira yose arya inkoni, twibutswa ko tutari abanyarwanda, turi abagande ! Abenshi twahinduye amazina kugirango twemerwe muri society, tubashe kwiga, abandi turongora abagore b’abagande ngo twemerwe…None aba bantu murimo kuburabuza, ni Abagande cg ni Abanyarwanda nkatwe ? Uwo mushoramari afite irihe koranabuhanga rizubaka mu gishanga ntibiteze ikibazo? Aba baturage ba Bannyahe nimubahe ingurane ya Frw mwumvikanyeho cg se mwumvikane ku nzu ikwiye bashobora gutuzwamo. Icyo gishushanyo-mbonera cyakozwe n’aba Singapore, ni hehe Abaturage bigeze bagishwa inama cg ngo bagitore bemere ko kigiye kubagenga ? Mwitonde, abana banyu batazisanga mub ibazo batazi uko ba Se bateje ! Niba ugirango ndabeshya uzabaze Abana b’Abakiga aho banyanayagiye ku isi hose…ba Se badashobora kubasobanurira uburyo bamanutse mu ijru bakongera kwisanga ku butaka nka bandi baturage bose !

  • nibyo wenda leta iboneko tumaze kumenya amategeko bareke kuzajya badutwara ibyacu kunyingu zayo batubwirango nirusanjye RSSB iyo yubatse haricyo bitumarira ywe rubanda rugufi

  • @Gasana ibyo babyita “ibitabapfu” amateka nta n,icyo abigisha! Uzabaze Kiyovu cya bakene uko byagenze.Ntibagiye Batsinda?!
    Jye bemeranya n,ubuyobozi kuri gahunda yo kuvugurura umujyi.
    Jye ahubwo ayo ma gorofa mwanga numva mwarasaze! Ibyo byari byanyu se koko,ubwo mubona bifite akahe gaciro?!

    Bashatse banabahima,bakahabarekera ubundi bakabima,ibikorwaremezo. Amashanyarazi gusa arahagije!
    Ubundi ntihagire uwemererwa gusana,ufite 2 imwe bakayifunga ntabyo gukodesha!
    Nyuma y,imyaka ibiri buri wese yaba yiyimuye kandi kubuntu!
    Ibyo mwiriza uzabyumvane aba kiruhura cyangwa ku Murindi.
    Wowe uranga étage sha wayivukiyemo?!
    Bamwe muri mwe bashuka abandi.

    • Kuri @@@Tombola: ibitekerezo byawe biragaragazako uri umwe mu barenganya abaturage! Mu bihe byashize higeze kubaho abanyarwanda bari bameze nkawe bahonyoraga bagenzi babo nta mususu bafite kandi bakumvako bari mu kuri, uzi aho bari ubu? Ntabwo kuba uri umukene bivugako nta burenganzira ufite mu gihugu, ziriya etaje ucyururira aba baturage nawe uzagende uzituremo niba warazishimye kuko bo bagaye imiterere yazo. Naho ibi uvuga ngo leta izahime abaturage ngo ibime ibikorwaremezo bihita byerekana ubukene bw’imitekerereze, ntabwo leta yiyubaha ifata ibyemezo byuzuyemo ubuswa nkubwo, ahubwo yegera umuturage bakaganira uko ikibazo gihari cyakemurwa ntawubangamiye undi!!!iby’isi ni zunguruka tombola we, izina wihaye ryakakwibukije ko uyu munsi utombora ejo ugatomborwa. Gira amahoro.

    • @Tombora bigaragara ko utazi ko utazi ko Leta ishyirwaho n’abaturage wibwirako abaturage bashatse kwirukana abategetsi babo byamara iminsi ingahe?

  • Hahaha..Rwanda geanda waragowe! Ubwo i busanza aho bashaka kubajyana si hahandi sekimondo yaguze nabaturage baho abahaye amafaranga abiri!? Abifashijwemo na leta!?none igihe kirageze ati mureke twongere twunguke mu baturage! Bivuze ko we azabubakira amazu ubundi akanayagurisha ku baturage kandi nyarutarama hagasigara ari ahe…nukuri leta nidahindura politique yayo ya monopoly sinzi aho irimo kugana; ngewe hari ibintu ndeba nkumva umutima urimo kundya….abantu bamwe(bafite imbaraga mu gihugu) nibo bagenda bagakira , bakiharira amasoko yose ! Ubundi rubanda bakabigenderamo. Urugero:
    Ninde uyobewe kuntu telephone zigurishwa ziri mu maboko ya bantu 3…apart zino zihenze nka za samsung,iphone,….
    Ninde utabona kuntu transport bayishyize mu biganza bya bantu bakeya ,rtn..,royal na kbc…namwe mwibaze kuntu abantu bari batwunzwe na transport kuntu basigaye babayeho….
    Ninde utabona ko guca caguwa ari akagambane bagiriye abaturage, si impuhwe zuko bambaraga ngo imwenda yambawe nabazungu wapi! Soit nuko harimo deal bagiranye ninganda zaba chinois kndi ni murwego rwo kwibonera imisoro mwinshi kuko ziriya magasin bashobora gu tracing quantity yimwenda bazanye ubundi bikorohera leta kuyica imisoro umwe kuri umwe bitandukanye na caguwa aho i balo yabaga harimo imwenda mwinshi cyane
    Ninde uyobewe company zitwara imwanda kuntu zikora
    Ninde utazi ko abantu bemewe kuzana impapuro zino dukoresha ko ari abantu 2, niba mwibuka mu minsi yashije kuntu byagenze impapuro zabuze.

    Ni byinshi ndeba nkabonA ntaho tuva ,ubundi social classes ntakintu zigishije abanyarwanda, revolution nyinshi zagiye ziba ku isi zari zishingiye kuri social classes, ino politique iri kuba mu Rwanda y’ubusumbane abantu bakaguma bacecetse izafata imyaka…….abana bangofero barimo kwiga 9years basic education! Abana babakire bakiga hanze, byanze bikunze abana ni bakura bazaguma kuba munsi y’ibirenge byaba bantu mubona ari abakire uyumunsi..uzaba wararangije university ujye ujya gukorera undi akazi ko murugo!

    Ntago ndwanya leta ariko, nibahindure politique zabo pe, enough is enough utarariye yarasibye! Leta igerageze gusaranganya ubutunzi(equal income distribution). Byibura nabakene babone uko bakishima, (byibura barye 1 ku munsi!#average)

    Nshimiye abaturage bo muri Bannyahe ko bashoboye kureba imbere at least bakirwanaho mu mbaraga zaho nkeya bafite, kuko ntibyumvikana ukuntu umushoramari abafitiye impuhwe kubarusha, yet tuzi ko umuntu ujya muri investment aba agamije inyungu, rero nta mpuhwe zihari ahubwo arashaka kunguka 2 muri deal 1 …..kereka wenda mutubwiye ko ari umugiraneza aho ho nabyemera, ikindi abantu batabona bariya bantu baba Bannyahe batunzwe no gupagasa muri bariya bakire ba Nyarutarama urikumva nibabimura kuriya …bazaba ari nkaho babasubije inyuma neza neza…kuko apart yo gupagasa nta yindi source of income bafite! Bazajya bava i Kanombe namaguru c baze mu mujyi!? Non….niyo mpamvu hakenewe ingurane kugira muri umwe atangire ubundi buzima.
    Ikindi ziriya nzu ntago bazazibahera ubuntu,nubwo ari ntoya ,hoya ahubwo hari amafaranga bazagenda bishyura..uri kumva uwo bizananira kuyishyura bazayimwaka.

    Ikindi abantu batekereza ko ari mu rwego, rwo guca akajagari ..ngewe siko mbibona, ahubwo ni mu rwego rwo kubacuruza. Umuturage akeneye basic needs mbere mbere na mbere( kurya,kunywa,kwambara) naho aba it doesnt matter inzu abamo kuntu imeze…leta nibanze irwane ku baturage bayo babone ibyo kurya bihagize, nibamara guhaga,babone imyambaro. Ubundi intambara ko kubatuza muri etage izaze nyuma…..

  • Tombola, urumva ibyo uvuga ari ibintu bagombye gukorerwa abanyarwanda? Kuyobora ni uguhima abo ushinzwe kuyobora? Ibyo bakora m’abacanshuro kandi ndizerako leta yacu atariko iteye. Aba baturage bafite ukuri kandi kuzuye! Etage sI igikangisho na ministiri ntiyakwirarira ngo avugrko yayivukiyemo. Abanyarwanda turaziranye! Abenshi bayobora babaye mu nkambi z’impunzi!

    • ariko ubu leta yahagurukiye gukemura ikibazo cyokugwingira kw’abana( amanama yabyo n’amarapports ntibiva mu itangazamakuru) uko kugwingira guterwa niki????

  • ababaturage ntawundi uzabarangera uretse president wenyine wumva akarengane kabantu. abandibo ntabwo bajya bishyira mu mwanya wabaturange. gusa abatarange bamenyeko bafite uburenganzira. ibyo ninkabyabindi byo mucyaro bafata ubutaka bwu muntu bakabucamo umuhanda ntagurane.

  • ibi byose byatewe nuko leta yashatse guha ijambo abaturage ikanga ko bahomba. ubundi yashoboraga kubabwira iti ufite icyangombwa cyo kubaka wese aze tumwishyure. ndizera ko abari kubibona ari bake cyane. ubwo abasigaye bari guhita bitwa ko bubatse mu kajagari bagahita birukanwa nta yandi mananiza.
    nibashaka kujya mu nkiko, amategeko azakurikizwa bisange aribo babihombeyemo. ibya social ubwo bizaba birangiye noneho hajyeho guhangana.
    nabagira inama yo kwemera amazu bahabwa naho ubundi bazisanga aribo bahombye kuko noneho leta izaba itakibinginga.

    • @mujyanama uratangaje ese wibwira ko udafite icyangombwa cyo kubaka aba atuye bitemewe n’amategeko ese aramutse yaratuye mbere yuko iryo tegeko ribaho ikindi nibaza ese iyo udafite icyangombwa cyo gutura ubutakabuhinduka ubwa Leta ibyo nibubujiji kuko waba uvuze ko nta muntu ugira uburenganzira ku butaka,ikibanza Menya ugira ngo turi mu bwami

      • Ndumva guha abaturage ijambo ubihinduye icyaha. Uzirikane ko aribyo bita demokarasi. Ahubwo iyaba ijambo ry’abaturage ryagiraga agaciro na ririya tegekonshinga ntiryari guhinduka.

  • ITEGEKO N° 32/2015 RYO KUWA 11/06/2015 RYEREKEYE KWIMURA ABANTU KU MPAMVU Z’INYUNGU RUSANGE

    Ingingo ya 35: Kwishyura indishyi ikwiye
    Indishyi ikwiye ishobora kuba amafaranga y’u Rwanda, cyangwa ubundi buryo bwumvikanyweho hagati y’uwimura n’uwimurwa. Kugira ngo iyimurwa ryemerwe, indishyi ikwiye ihabwa uwimurwa igomba kurihwa mbere y’uko yimuka.

    Ingingo ya 39: Uburyo bwo gutanga indishyi ikwiye itari amafaranga
    Mugihe cy’iyishyurwa ry’indishyi ikwiye itari amafaranga, icyumvikanyweho gitangwa hashingiwe ku ndishyi ikwiye yumvikanyweho.
    Iyo indishyi ikwiye igomba guhabwa abimurwa barenze umwe basangiye uburenganzira kuri uwo mutungo, icyumvikanyweho kigomba kwemezwa n’ababusangiye bose.
    Icyumvikanyweho gikorerwa inyandiko ishyirwaho umukono cyangwa igikumwe n’uwimura n’uwimurwa.

    Ndibaza agaciro k’amategeko yacu, nkanibaza niba aba bayobozi baba bafite abajyanama mu by’amategeko bayumva, kugera aho bakora amakosa angana kuriya, mubyukuri ni ikibazo. Aba baturage bagane inkiko ikindi aba bayobozi bareke kwitiranya inyungu rusange n’ibikorwa by’ishoramari by’umuntu ku giti cye. Karera si leta.

  • murababaje rwose ni mwihere avocat cash yirire kd mwibuke ko mwebwe mutaka ko muri kuranganywa ari mwebwe mwihitiyemo ko ubu buyobozi rero ibyo bubategeka byose mugomba kubikurikiza kuko nubundi ntacyo mwabikoraho cg ngo mubihindure mutuze namwe igihe kizagera abana banyu babivuge mu mateka

  • Wowe wiyise mujyanama nundi nabonye witwa NGO nitombora mubyukuri ndabanenze cyane ubanza muri abashinyaguzi,ntimugafate abakene NGO mubagereranye nkinyamaswa gukena si ingeso,kuva bariya abaturage baharanira uburenganzira bwabo bwoguhabwa ingurane ikwiye kd bikaba bisobanutse neza kd akaba abyemererwa namategeko ntabwo yaciye inka amabere ,ndisabira abayobozi bakuru baruta kaboneka kumva aba abaturage kd ndizerako umubyeyi wacu nyakubahwa president Kagame yamaze kumva amarira yaba bana burwanda,ndizera ko umuturage nimumuha ingurane yamafaranga aziteza imbere agateza imbere nigihugu cye kuvugango azateza akajagari abandi ndahamyako biramutse bibaye byaba ari byabindi byabayobozi barya ruswa ntabwo arumuturage waba abigizemo uruhare,ikindi nsozerezaho guha umuturage iriya nzu yicyumba kimwe ntaho mwaba mumukuye ahubwo mwaba mumushubije inyuma ntiyazigera atera imbere umukuru wigihugu cyacu agora aduha impanuro yo kwihitiramo ntaguhitirwamo nibareke umuturage yihiteremo izonzu muzubakire abakene murakoze

  • Ariko Nyakubahwa Kaboneka ko mbona ari umugabo w’Inyangamugayo yaretse kwiyanduza akrenganya abaturage. Kuki ari guhitamo kuba umukozi w’umushoramari kurusha uko aba ugomba krengera rubanda? Nabivemo rwose yikwiyanduza kandi abantu benshi tumwubaha. Amategeko arasobanutse nakurikizwe bareke guhengeka.

  • Ariko Nyakubahwa Kaboneka ko mbona ari umugabo w’Inyangamugayo yaretse kwiyanduza akrenganya abaturage. Kuki ari guhitamo kuba umukozi w’umushoramari kurusha uko aba ugomba krengera rubanda. Nabivemo rwose yikwiyanduza kandi abantu benshi tumwubaha. Amategeko arasobanutse nakurikizwe bareke guhengeka.

  • Ntacyo ndengejeho! Umugani w’iki gihe ugira uti: “ISI NTISAKAYE N’UWO ITARAKARANGA IBA IMUSHAKIRA IBIRUNGO” Amategeko se shahu muvuga si abacamanza bayica uko bashaka? Buzuye ruswa gusaaaa? Mugirango iyi si hari impuhwe idufitiye? Amategeko arasobanutse ariko ikibazo ni abayasesengura “interplatation”Nonese KABONEKA niwe utazi gusoma icyo itegeko rivuga! Ubu se ari kurirengaho atabizi? There is a hiden agenda muri iyi deal! Ni ukubyitondamo! Icyo mbona ni uko hari uzabihomberamo either ni abaturage cg KABONEKA himself! bizaterwa n’ufite ijambo rya nyuma kuri iki kibazo aho azaba afite inyungu!

  • Ngo “Abana b’Abakiga aho banyanayagiye ku isi hose… hahahahaaaaaa ! ahwiiii ahuuu! Sha TUMWINE we urakoze uransekeje utumye iminsi yanjye yo kubaho yiyongera, ubu se kera tuzavuga abana ba bande?

    • “Ubamba isi ntakurura”, nanyjye nahuye n’icyo bita akarengane n’ubwikanyize by’ubutegetsi bw’Abashiru nkandagiye muri secondaire, aba aribo nsangayo gusa gusa, baratuzonga ngo ngwino wumve, ku buryo twantangiye kwiga kuvuga igikiga kugirango twisanishe na systeme (nk’uko n’ubu hari abiga kuvuga ikigande cg icyongereza), nibwiraga ko abo bantu ntacyabahangamura…ariko iyo uhuye n’abana babao iyo za Buraya barajuragiye, ugahura n’abo basaza bamereye imvi mu rubura rwa za Norvege, abandi bari muri Mali…nibwo wumva ko umuntu wese ufite ubwenge buzima yagombye kwirind kurenganya ikiremwa-muntu. Aba batuye bannyahe, ni abantu mbere ya byose, ibindi byose Kaboneka avuga biza nyuma…Ejobundi Abadepite bagiye kubabwira ubusa, abaturage bumvise ari amatakaragasi yuzemo kwishongora, barahaguruka barigendera kuva muri 1994 kugera 2010 ntawari azi ko byabaho ko abaturage basiga abategetsi mu nama bakigendera..Minb. Kaboneka niyitonde, kandi ajye amenya gusoma ibihe by’ibihe !

  • Ntacyo ndengejeho! Umugani w’iki gihe ugira uti: “ISI NTISAKAYE N’UWO ITARAKARANGA IBA IMUSHAKIRA IBIRUNGO” Amategeko se shahu muvuga si abacamanza bayica uko bashaka? Buzuye ruswa gusaaaa? Mugirango iyi si hari impuhwe idufitiye? Amategeko arasobanutse ariko ikibazo ni abayasesengura “interplatation”Nonese KABONEKA niwe utazi gusoma icyo itegeko rivuga! Ubu se ari kurirengaho atabizi? There is a hiden agenda muri iyi deal! Ni ukubyitondamo! Icyo mbona ni uko hari uzabihomberamo either ni abaturage cg KABONEKA himself! bizaterwa n’ufite ijambo rya nyuma kuri iki kibazo aho azaba afite inyungu!

  • sha uri umuhanga kabisa ndakwemeye !umbaye kure mba ngukoze mu ntoki!!

  • Nimwambuke rwarakamye sha..,ubu se ko muzi ko ntakintu kirusha umuntu agaciro,mwambwira uwarokotse genocide yakorewe abatutsi wigeze agenerwa indishyi z’abe bishwe n’urukiko urwo arirwo rwose yaba urwa Arusha(ICTR)cg inkiko gacaca?none mwe ngo muri muri bannyahe barabingingira gutunga etage muri Kigali mukitera hejuru!ubwo bwenge mushaka kuzana muburusha nde sha? iminsi izabigisha.

  • Uyu Minister Kaboneka ko ananirwa kurenganura abaturage,ahubwo akabarenganya nabahe ingurane bifuza, amategeko arasobanutse ibyo gutegeka aho gutura umunyarwanda wese atura aho ashaka mu Rwanda. Nimba atabishoboye yegure, cyangwa aba baturage babisabe Nyakubahwa President yeguzwe, natwe aho turi turabashyigira His Excellence aduhe undi muyobozi wubahiriza amategeko akanga akarengane kabo ashinzwe kurenganura.

  • Nanjye ndibariza abayobozi cyane cyane kaboneka ubu koko yaba ari gusoma zino comanter?gusa iyo abaturage Bose bari kunenga iki kemezo cyafatiwe aba abaturage numva nka kaboneka yakabaye afata iyambere nkuko agora abishishikariza abo akuriye mubuyobozi agafata iyambere agakemura iki kibazo cyaba abaturage kuko kiroroshe cyane,nyakubahwa kaboneka siwowe wirirwa ubwira bameya nabagitifu kumva ibibazo byabaturage?iyo umuyobozi yanze gukemura ibibazo byumuturage mumukorera iki?ndahamyako mumwirukana,namwe rero mubishatse mwakumva ibi bibazo byaba baturage mukabaha ingurane yamafaranga doreko aricyo bagusaba,kwitwazango nubaha yamafaranga bazateza akajagari ahandi ndahamyako biramutse bibaye byaba aruburangare bwanyu bwogushigikira imyubakire yakajagari,ubundise abagasenya ntibahari,mubahe yamafaranga yabo bigire abandi,ikindi banyakubahwa umuturage wahariya niba uwo mwahaye make mwaramuhaye million eshantu akaba yifuza kuyahwabwa mwayamuhaye ko ago mafaranga azamugirira akamaro?hanyuma iyonzu ya stage ya million cumi nenye mwari kumuha mukayabika mukazayubakishiriza abatishoboye? Esubundi murinda mwongerera uyu muturage utuye hariya bannyahe mumuha inzu zifite agaciro kari hejuru ngo nukumufasha,kuki muri gupfusha ubusa ingengo yimari kd umuturage wahariya abasaba kumuha ayo mwamubariye ubwo bufasha ko ntabwo akeneye mwayafashishije abandi,ko abakeneye gufashwa ari benshi cyane?Ubu wasanga iki kibazo kigiye guhagurutsa umubyeyi wacu presida kagame ngo abe ariwe ugikemura kd mwakabaye mwagikemuye kikava munzira ,murakoze Imana ibahe umugisha.

  • @@tombora ahahahhaaahhaha sha ibyo bitekerezo sibyo muri iki gihe kbsa,warikubitanga kungomaza kera,,kdi ugye wibukako agahwa kari kuwundi gahandurika,when it’s ur turn uzambyumva neza…itegeko rirasobanutse neza babahe ibyo bumvikanyeho rwose,kuba arirubanda rugufi doesn’t meant th don’t have right t their properties ?,,,ubu paka muzehe azamanuke nibwo bizakemuka tu?

  • Biteye agahinda.Harya nigutya burya batubohoye?

  • Nakunze abo baturage bavuze bati: Icyo gishushanyo mbonera muvuga cyaje kidusanga hano.Ubwo se koko numwana w’igitambambuga ntiyakumva aho ukuru guherereye? Ikindi kibazo mfite: Ni ryari umushoramari noneho asiagaye avugirwa na Minaloc kuburyo ijambo ryabaturage ntacyo rikivuze kandi aribo izo nzego zagombye gukorera? Ahubwo murebe neza niba uwo mushoramari adahagarikiwe ningwe. Kimwe nuwaje kugura imashini zo kwa Rwigara.Ntacyo ariko kuko bitinde bitebuke tuzabimenya.Kandi buri wese azabona igihano kimukwiriye. Inafu is inafu.

  • Jyewe Nshyigikiye ibitekerezo bya TOMBOLA.
    Abo bantu bicucucitse BITUMAHE wagirango ni inkambi zo muri CONGO nibwo buzima mwifuriza abatuye umujyi wacu?!
    Leta ireberera bose ni ikure abaturage BITUMAHE,ibatuze mu buryo bukwiye.
    Ibyo kubaha amafaranga Sibyo namba,ntabwo bikemura ikibazo.
    Benshi mubatuye hariya ni impunzi z,isuka Zaje kubaho gisongarere mu mujyi.
    Ibyo nabyo bigakenesha igihugu kuko umubare w,abaryi uruta uwabakora.
    Ahubwo babubakire mubice by,icyaro bajye kwiga gukora.
    Benshi muribo uzasanga bamaze kwimurwa nibura gatatu.
    Bagenda batega utwo tuzu twabo hafi y,ibice bivuguruye by,umujyi kugirango bazababarire za miliyoni.Uwomuco ugomba gucika.

    Gukizwa n,ibyo utavunikiye si umuco mwiza na mba!
    Ikindi abantu bagomba kwikuramo umuco wo kwizingira I kigali nta n,icyo bahakora,uretse gusa guteza akajagari,buri wese yumva ko agomba kuhagira inzu! Iyo myumvire ikwiye guhinduka!

  • Jyewe Nshyigikiye ibitekerezo bya TOMBOLA.
    Abo bantu bicucucitse BITUMAHE wagirango ni inkambi zo muri CONGO nibwo buzima mwifuriza abatuye umujyi wacu?!
    Leta ireberera bose ni ikure abaturage BITUMAHE,ibatuze mu buryo bukwiye.
    Ibyo kubaha amafaranga Sibyo namba,ntabwo bikemura ikibazo.
    Benshi mubatuye hariya ni impunzi z,isuka Zaje kubaho gisongarere mu mujyi.
    Ibyo nabyo bigakenesha igihugu kuko umubare w,abaryi uruta uwabakora.
    Ahubwo babubakire mubice by,icyaro bajye kwiga gukora.
    Benshi muribo uzasanga bamaze kwimurwa nibura gatatu.
    Bagenda batega utwo tuzu twabo hafi y,ibice bivuguruye by,umujyi kugirango bazababarire za miliyoni.Uwomuco ugomba gucika.

    Gukizwa n,ibyo utavunikiye si umuco mwiza na mba!
    Ikindi abantu bagomba kwikuramo umuco wo kwizingira I kigali nta n,icyo bahakora,uretse gusa guteza akajagari,buri wese yumva ko agomba kuhagira inzu! Iyo myumvire ikwiye guhinduka!

    • Ngo umukeba utahiwe kurarirwa nawe witegura gupfumbata umugabo. Ako kanyaro kanyu, umunsi abaturage bamaze gushira ubwoba uwahekwaga azigenza. Reka baze batangire OCCUPY MINALOC maze ndebe ko Kaboneka adasobanukirwa n’uko igihugu ari icy’abaturage. Wowe Mbabazi Betty (Aka Tombola) uhindaguranya amazina hano, ukeka ko ukora kurusha bariya bantu ? Kwirirwa wicaye imbere ya computer, unywa icyayi nibyo wita gukora ? Bariya ubona hariya nibo bubatse iyi Kigali ureba imeze gutya, sinzi niba warageze hariya Nyarutarama, Kibagabaga, Gacuriro mu myaka ya 1998…hariya hose hubatswe n’aba bantu murimo kubuza uburyo. Ntabwo rereo ukora kubarusha.

  • Betty umurengwe wica nk’inzara. Urumva wifuza gutura kgli wenyine ugaturana nabo mufatanya kugikama ubundi abakene mwanagizemo uruhare gukenesha mubahindire mu cyaro. Ubuzima niuruziga igihe ituru yawe izagerwaho uzasobanukirwa ayo mateshwa uba uvuga. Enjoy yr time

  • Itegeko ryo kwimura umuntu ku butaka bwe rirasobsnutse,ibindi ni ni inda nini n,inyungu ,z’ Abantu ku giti cyabo. Mutegereze niba byarananiranye hari umugabo udakangwa aho byananiranye araje abikemure. H.EXELLENCE turagutegereje kandi uzanye igisubizo cy,ihumure ku batuye bannyahe. AMASHYI NGO KACIKACI

  • Ibintu biberamu Rwanda nibikomeza tuzisanga nta gihugu tugira byose byaraguzwe nabashoramari. Njye nari naribeshye nibwirako byose biba byakozwe munyungu zabaturage.

  • Yewe ndabona ijambo rya Nyuma kuri iki kibazo rifitwe na nyakubahwa President Paul Kagame.niwe maze kubona wenyine ugirira impuhwe abarengana.naho abo ba ministre bose aho bava bakagera impuhwe bazigirira imiryango yabo gusa.
    Ari njye nashyiraho itegeko ko ziriya milliard bari bagiye kubakamo za etage,bahita bazizana zose abaturage batuye Bannyahe bakazigabana bakajya kubaka aho bashaka mu gihugu.
    Naho uriya mutegetsi utegeka abagabo bagenzi be ngo bajye mu ma etage ku mbaraga,yibuke ko turi mu gihugu kiyobowe numuyobozi Paul Kagame uzi agaciro k,umuturage w,Urwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *