• 12/12/2019 4:53 40

Bangladesh: Abasilamu 7 bakatiwe gupfa, bakibivuga umwe ahita agira ati “Allahu Akbar”

Urukiko rwo muri Bangladesh rwahanishije igihano cyo gupfa kubera igitero zagabye muri 2016 kigahitana abantu 22 barimo 18 b’abanyamahanga ahitwa Dhaka.

Abagabo barindwi bo muri Islam bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwihariye rushinzwe kurwanya iterabwoba ruyobowe n’umucamanza Mojibur Rahman rwavuze ko abagabye kiriya gitero bashakaga kugaragaza imbaraga z’Umutwe w’iterabwobwa wa Islamic State.

Umucamanza yagize ati “Bashakaga kuburizamo ituze rusange no gushyiraho ubutegetsi bwabo no gutangiza Leta ya gihezanguni ya Jihadist.”

Umucamanza yavuze ko ibi byose bagomba kubiryozwa bahanishijwe igihano cyo gupfa.

Umwe muri aba bagabo barindwi yahize arangurura agira ati «Allahu Akbar, haragahoraho ukwemera kwa Islam.”

Umuntu wa munani we yagizwe umwere.

Iki gitero cyagabwe muri Nyakanga 2016 aho abantu basanzwe banywera ikawa, aba bagabo bakiri bato bagiye bafite intwaro zirimo n’imihoro.

Iperereza rya Police ya kiriya gihugu ryagaragaje ko kiriya gitero cyari kigamije guhungabanya ituze ry’abaturage benshi kandi gishaka abayoboke ba Islamic State.

Muri bariya bantu 22 baguye muri kiriya gitero, harimo Abataliyani Ikenda n’Abayapani barindwi n’abapolidi babiri bo muri kiriya gihugu.

Abakomando b’abasirikare ba kiriya gihugu bageze ahagabwe kiriya gitero nyuma y’amasaha 10, babohoje abaturage bari bafashwe bugwate na biriya byihebe.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *