• 19/01/2020 3:16 16

Bakame i Nairobi… Twaganiriye

Hashize icyumweru agiye mu ikipe ya AFC Leopards muri Kenya ikinira kuri Nyayo Stadium mu mugi wa Nairobi, Umunyamakuru w’Umuseke bahuriyeyo baraganira, amubwira ku buzima bushya, ku ikipe nshya, ku byiza n’ibikomeye yanyuzemo ndetse n’intego ze imbere…

Ndayishimiye Eric azwi cyane ku kazina ka Bakame, ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu na visi Kapiteni wayo, akaba umukinnyi watangiye gukina mu izamu mu ishuri ribanza rya IFAK ku Kimihurura.

Bakame aganira n'umunyamakuru w'Umuseke i Nairobi
Bakame aganira n’umunyamakuru w’Umuseke i Nairobi

Bite muri Leopards?

Bakame avuga ko yakiriwe neza bigaragara ko bamwitezeho byinshi, avuga ko atahageze ari mushya cyane kuko bari bamutegereje, ko ahageze bamubajije cyane amakuru yo mu Rwanda.

Muri Leopards, ikipe muri Kenya bita ‘Ingwe’, ahafite amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa bitewe n’uko yitwaye.

Tumubajije amafaranga yaguzwe ati “Sinavuga ko ari ibintu byo guhita utangaza kuko burya hari uwo bishimisha hari n’uwo bibabaza ariko ku bwanjye uko naguzwe byaranshimishije. Ikindi k’ibanze nk’umukinnyi ni uko bazamwishyurira ubwishingizi ndetse n’aho kuba.”

 

Umupira wa Kenya

Bakame avuga ko yasanze muri Kenya bakina umukino w’imbaraga nyinshi kandi wihuta, avuga ko utandukanye n’uwo mu Rwanda.

AFC Leopards agiyemo ni ikipe y’ibigwi muri Kenya, ni ikipe ifite ibikombe 13 bya shampionat gusa icyo iheruka ni icyo yatwaye mu 1998, niyo kipe ikurikiraho mu bigwi muri Kenya inyuma ya Gor Mahia.

Izi kipe zombi ni nazo zihangana cyane ibintu bigacika muri Nairobi, umukino uzihuza uzwi nka Mashemeji Derby.

Bakame niwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri AFC Leopards, azajya arinda kandi amashoti ya Tuyisenge Jacques rutahizamu wa Gormahia, yemeza ko yiteguye kwigaragaza muri iyi kipe.

Ati “Abafana ba Leopards ndumva bazabona Bakame utadukanye n’uwo bari bategereje.”

Ubu bamaze gukina imikino ibiri ya gicuti bitegura shampionat izatangira mu tariki 08 Ukuboza.

  

Amavubi

Bakame ni umukinnyi w’Amavubi akaba na Visi Kapiteni wayo, ni umukinnyi mukuru wabonye byinshi mu ikipe y’igihugu, avuga ko aho bigeze ubu ari ikipe ikwiye gukina ifite intego.

Imyaka yakinnyi mu Amavubi nta bigwig bikomeye bagezeho kuko batabashije kujya nibura muri CAN aho abakunzi b’Amavubi banyotewe kuko baheruka kuyabonamo mu myaka 14.

Ati “Nifuza Amavubi afite intego, ameze nka Uganda kuko uyu munsi yo intego ifite ni igikombe cy’isi, urumva ikipe yiha intego y’igikombe cy’isi ni byiza. Nanjye numva twakagize intumbero nibura yo kujya muri CAN inshuro ebyiri.

 

Ibihe byiza n’ibibi

Bakame avuga ko amakipe yaciyemo menshi yayagizemo ibihe byiza. Ati “ukuri kwanjye kose ni uko amakipe yose naciyemo nagizemo ibihe byiza, navuye Kimihurura njya muri AS Kigali, njya muri ATRACO aho natwaye CECAFA, njya muri APR aho naho natwaye CECAFA, njya muri Rayon Sports aho natwaye shampionat n’igikombe cy’amahoro. Mu by’ukuri aho hose nagize ibihe byiza.

Ibihe bitari byiza nabigize navuga ko nabigize muri Rayon Sports, igihe umara amezi atandatu (6) udakina umupira nta kibazo cy’imvune ufite si umukinnyi uw’ariwe wese wapfa kubyihanganira. Ariko nanone ni isomo uba uri gufata hari n’inzira Imana iba iri kugufungurira.

Avuga ko icyeteye ibibazo yagize muri Rayon Sports ari ukutavugana ngo kuko ubwo abayobozi bemeye kwicara bakaganira nawe aribwo byatanze umusaruro akabona n’uburenganzira bwo kuza gukina hano.

Ati “Nahagaritswe amezi atandatu mu buryo bubabaje cyane, ariko nkomeza imyotozo n’inshuti zimba hafi zirankomeza. Imana yariho integurira kuza hano, ikintu cyose kibaho kubera impamvu.”

 

Inzozi

Bakame imyaka ye yanditse ni 27, avuga ko agifite imbaraga zo gukina kandi yumva atazagarukira hano.

Ati “Inzozi zanjye si hano muri Kenya ni ugukomeza kuzamuka, intego yanjye si ukugarukira muri Kenya.”

Bakame avuga ko ikintu cyamutunguye cyane mu mugi waNairobi ari uburyo imihanda yaho ihoramo umubyigano w’imodoka amasaha yose.

Ati “Urabona iwacu ambouteillage igira amasaha, ariko hano ahantu wagenda iminota 20 ushobora kuhagenda isaha n’igice kubera umubyigano kandi bikaba amasaha yose.”

Mu Rwanda ubu ngo yatangiye kuhakumbura kuko ari mu rugo, muri Rayon Sports ubu ngo yatangiye gukumbura cyane inshuti ye Bikorimana Gerard babaga bari kumwe kenshi.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW/Nairobi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *