• 24/01/2020 8:10 52

Bakame, Haruna, Emery noneho bahamagawe mu mavubi azakina na Seychelles

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru, Mashami Vincent uyu munsi yatangaje urutonde rw’abakinnyi bahamagawe bazazavamo abazakina n’ikipe y’igihugu cya Seychelles mu majonjora y’amakipe azitabira igikombe k’Isi cya 2022.

Ikipe y’igihugu Amavubi

Aba bakinnyi 25 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, barimo abanyezamu batatu barimo Ndayishimiye Eric AKA Bakame wa AS Kigali ubushize utari wahamagawe, Rwabugiri Umar wa APR FC na Kimenyi Yves wa Rayon Sports.

Abakinnyi bo hagati, barimo Niyonzima Haruna wa AS Kigali na we utari wagiriwe ikizere mu ihamagararwa riheruka ubwo Amavubi yakinaga na Guinea mu mikino ibanziriza igikombe cya Africa.

Mu bakinnyi b’inyuma, harimo Bayisenge Emery wa Saif Sporting Club yo muri Bangladesh na we utari wahamagawe.

Bazakina bataha izamu, harimo abakinnyi mpuzamahanga nka Tuyisenge Jacques uherutse kugurwa na Petro Atletico, yo muri Angola, Kagere Meddie wa Simba Sports club yo muri Tanzania, Hakizimana Muhadjiri uherutse kugurwa na Emirates Club y’i Dubai na Sibomana Patrick wa Young Africans na we utari wahamagawe ubushize.

APR FC nk’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda kandi akinisha abanyarwanda gusa, ifitemo abakinnyi Umunani (8), Rayon Sports ifitemo Bane (4) naho AS Kigali ikagiramo babiri (2) mu gihe abahamagawe bavuye hanze y’u Rwanda ari 10.

 

URUTONDE RWOSE:

Abazamu: Rwabugiri Umar (APR FC), Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (As Kigali).

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Colorado rapids fc, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thiery (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Iradukunda Eric (Rayon Sports).

Abo hagati: Butera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports)

Abataka: Kagere Meddie (Simba Sports club, Tanzania), Tuyisenge Jaques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club), Manishimwe Djabel (APR FC), Sibomana Patrick (Young Africans).

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Bakame, Rwatubyaye, Butera, Yannik, aba nabaje kuko bakina batanakina bagomba guhamagarwa (useless peoples) ubu wambwira ute ukuntu wahamagara ikipe ugasiga MUTSINZI Ange Gym, ugasiga umuntu witwa Ziddane ……

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *