• 19/01/2020 8:31 10

Bakame agiye muri Kenya gusinya muri Leopards

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame yahagurutse i Kigali agana muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards bari bameze iminsi bari mu biganiro.

Bakame avuga ko ubu 80% ari umukinnyi wa AFC Leopards
Bakame avuga ko ubu 80% ari umukinnyi wa AFC Leopards

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu mugabo yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali yerekeze i Nairobi aho agiye gushyira umukono ku masezerano n’ikipe ya AFC Leopards bamaze kwemeranywa akaza kutinzwa no kubona ibyangombwa bimurekura muri Rayon Sports.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bari bamuherekeje ku kibuga cy’indege yejemeje ko yamaze kumvikana n’ikipe .

Ati “Nabonye ikipe kandi twarumvikanye. Ibiganiro byararangiye,ndi umukinnyi wa AFC Leopards ku kigero cya 80%. Nari naratindijwe no kubona ibyangombwa bindekura muri Rayon Sports ariko nari maze ibyumweru bibiri tuvugana, twarumvikanye.”

Bakame w’imyaka 27 y’amavuko  yagiye akinira amakipe atanduka nye mu Rwanda guhera muri 2005 harimo : Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports  avuyemo yanabereye kapiteni.

Bakame yahagaritswe na Rayon Sports mu Kamena ashinjwaga kugambanira iyi kipe, ku cyumweru gishize nibwo Rayon yamuhaye ibyangombwa bimwemerera kujya ahandi.

AFC Leopards ni ikipe ifite izina rikomeye muri Kenya, ifite ibikombe bya shampiyona 13, umwaka ushize w’imikino ntiwayigendekeye neza, yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona.

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ariko genda Rwanda warakubititse kweli? ngo Bakame afite 27ans? gute se? umuntu watangiye gukina muri première division 2005 bivuze ngo yinjiye muri première division afite 14ans? impossible kabisa…. ku bantu twakuriye mu Rwintare/Kimihurura tuzi neza Bakame ntabwo afite 27ans kuko bakuru banjye bakinanye kandi bakiga hamwe na Bakame bose bafite hagati ya 35ans na 39ans kandi kera ntabwo byashobokaga ko umwana ufite imyaka 5 yakwigana n’abantu bafite 9ans kuko umwana wa 14 ans yabaga yiga muri 2eme secondaire! Akwiye kwemera gukura kuko ashobora kuzisanga muri 2056 afite 27ans kuko imyaka afite itanyeganyega! RSSB niyo izatubwira imyaka afite incase muri 2030 Bakame yasabye pension

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *