• 14/12/2019 7:11 17

Bad Rama wishyuye Sheebah ntaze ari kugisha inama z’icyo yakora

Umuhanzi w’umugandekazi Sheebah Karungi wagombaga kwitabira igitaramo cya Kigali Summer Fest ariko ntakitabire, yashyize mu ihurizo rikomeye umuyobozi wa The Mane, Mupende Ramazan uzwi nka Bad Rama wateguye iki gitaramo kuko yari yamwishyuye amafaranga y’ibanze (avanze), ngo ari kugisha inama uko iki kibazo cyakemuka.

Sheebah ngo yari yarishyuwe amafaranga ya mbere

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzi bari bitezwe mu gitaramo cya Kigali Summer Fest ariko ntiyahaboneka.

Iki gitaramo cyamamajwe igihe kinini bavuga ko uyu muhanzi azakizamo, mbere y’umunsi umwe ngo kibe ni bwo byamenyekanye ko Sheebah atakije.

Byamenyekanye ubwo uyu muhanzikazi yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atakije mu Rwanda ariko ashima abateguye igitaramo.

Nta mpamvu uyu muhanzi yatanze yatumye atitabira Kigali Summer Fest nubwo yaje gusimbuzwa undi muhanzi wo muri Tanzania witwa Rich Mavoko.

Umuyobozi wa The Mane, Mupende Ramazan uzwi nka Bad Rama yabwiye Umuseke ko bari baramaze kwishyura Sheebah amafaranga ya mbere (avanze).

Ati “ Sheebah twari twaramuhaye amafaranga ya mbere andi yo twumvikana ko azayafatira i Kigali gusa ku mpamvu ze byarangiye ataje kandi ntabwo aradusubiza amafaranga uretse ko natwe tutarayamwishyuza.”

Akomeza avuga ko kuba Sheebah ataraje na we atari amakosa ye, mu izina rya The Mane ngo ntakibazo bafitanye ariko ku by’amafaranga aracyagisha inama icyo gukora.

Bad Rama ukuriye The Mane ngo aracayashaka icyo yazakora kubye na Sheebah

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • ese ujya kumuha amafranga y’a avance wari wagishije inama nde ?nimba mufitanye contrat urebe icyo ivugamo ntakindi

  • Nonese ko atari yamwishyuza ngo ayamwime aragisha inama yo kugira gute?

  • Umwanditsi yavuze ko bamuhaye avanze. ( frw, ugsh, $). Kwishyuza nta contrat byo ntibyoroshye.

  • MUBA MWABUZE IBYO MUTUBWIRA URI GUSHAKIRA HIT KURI SHEEBAH NTAKIBAZO KIRAHA UGISHIRIZA INAMA NIBA WARAYAMUHEREYE MUKABARI NTA CONTRACT MUFITANYE UHOMEHO CG WASANGA YARAGUHAYE NAGATOUR BIGAHWANIRAMO .

  • Biratangaje ko aho kumuha igisubizo abantu bamwuka inabi. Ikibazo cye gifite ishingiro kuko mu minsi yashize twumvise inkuru ku bahanzi dusanzwe twubaha bitwa abambuzi ku mpamvu ziturutse ku kudasubiza amafaranga bishyuwe ku bitaramo. Kandi burya muri Business kuvugwa nabi ni umuzi wo guhomba. Bad Rama rero arabyitegereza agahitamo ko yafata umwanzuro ukwiriye utazabyara induru.
    Hari Scenario eshatu zishoboka. 1. Umukobwa ashobora kumusubiza amafaranga yose (aha byaba bigenze neza), 2. Umukobwa ashobora kumusubiza igice akamubwirako andi yayakoresheje mu myiteguro (Mu kuri yaba amunanije kuko yaba amuteje igihombo kabiri ariko birashoboka. 3. Umukobwa yakwanga kumwishyura cyangwa akamushyiraho amananiza. Impamvu mvuga ko bishoboka ni uko mu busanzwe umunsi yamuhakaniyeko atari buze, yagombaga no kumubwira close y’uko atekereza bizagenda ku mafaranga yamwishyuye ariko biragaragara ko yicecekeye kugeza uyu munsi. Ashobora no kumushyiraho amananiza kubera gap yaba iri mu masezerano bagiranye, ariko ntiyahakanako atamuhaye amafaranga kuko transfer zakozwe zigomba kuba ari clear.
    Inama namugira; bavugako nta itinya itarungurutse. N’amwandikire amusabe kumusubiza amafaranga yose ndetse amuhe italiki bigomba kuba byarangiye. -Nizeyeko azayamusubiza, nibyanga azitabaza inkiko ubwo no mu makuru tuzabimenya tumenye aho yahombeye, hanyuma azajya yiga abo agomba gukorana nabo business abo aribo. Courage. I can help if you need. Just comment here after.

  • Ejobundi numvise na Muyoboke Alexi ari gukoronga. Harya Orchestre Impala yagiraga Manajya? Makanyaga Abdul agira Manajya? Impano irigura. Iyi mico yo kuza kurira kuwundi ubundi nta kindi byatanga atari ubuhemu hgati yabo nyuma bikaza mu binyamakuru. Ntabwo mvuzeko hatagomba kugira amahinduka ariko twagombye kubihuza n’ibyifuzo by’umuhanzi. Niba wowe wumva ko umuhanzi atagufite azapfa aho nawe uba uri kwijomba umusumali mu kirenge nawe.

  • Ikinyarwanda cy’ubu kirancanga cyane. Ngo Sheebah bari baramuhaye amafaranga avanze? namadorali yari avanze n’amayero se? cyangwa ni amanyarwanda avanze n’amashiringi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *