Bad Rama utaratumiye Rafiki babanye mu nzu ngo igitaramo ni ubucuruzi si ubucuti

Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yatangaje abahanzi 10 b’Abanyarwanda bazafatanya n’Umugandekazi Sheebah Karungi muri ‘Kigali Summer Fest’ avuga ko impamvu atatumiye inshuti ye magara babanye Rafiki ari uko atajya ahuza ubucuti n’ubucuruzi.

Bad Rama utaratumiye inshuti ye Rafiki ngo ntajya avanga ubucutsi n’ubucuruzi

Bad Rama ufite inzu ifasha abahanzi ya The Mane yaraye akoze ikiganiro n’itangazamakuru avuga abahanzi bo mu Rwanda 10 azifashisha mu gitaramo ari gutegura kizaba kirimo umuhanzikazi w’umugane Sheebah Karungi.

Muri aba bahanzi yatumiye ntiharimo inshuti ye Rafiki banabanye mu nzu imwe basangira akabizi n’agahiye.

Bad Rama uvuga ko Rafiki ari umuhanzi uhagaze neza ndetse ko bagifitanye umubano, yavuze ko yirinze kuvanga ubucuti n’ubucuruzi.

Ati “Rafiki ni umuntu wanjye kandi turaganira cyane gusa na none ntimwirengagize ko iyi ari Business, nakoresheje abahanzi nkeneye uyu munsi ni nk’uko hari n’ibindi nategura na we nkamukenera.”

Ibyo birori bya ‘Kigali summer festival’ bizaba tariki ya 27 Nyakanga kibuga kiri muri Camp Kigali.

Iki gitaramo kizaba kirimo n’Umunyarwandakazi w’umu Dj uba mu Bubiligi witwa Dj Princes Florah cyatumiwemo abanyarwanda Riderman, Safi Madiba, Bruce Melody, Jay Polly, Social Mulla, Bushali, Queen Cha, Marina, Active, Uncle Austin, Dj Pius, Amalon na Sintex.

Bad Rama yavuze ko gutegura ibi bitaramo akabihurizamo abahanzi benshi ari ibintu yizeho akabona ko bikenewe mu Rwanda.

Ati “Ibi bitaramo bihurirwamo n’abahanzi banyuranye harimo n’uwo hanze y’u Rwanda byerekana ubushobozi bw’abahanzi.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nukuvugako ashobora nokumusanga aryamye kumuhanda akihitira. Njyiyo ya capitalisme abantu bamagana kuva kera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *