• 21/01/2020 4:35 36

Babuze aho bahungira bategekwa gusubira ‘iwabo muri Etiyopiya’

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, bavuga ko abicanyi babasabye kuva muri komini yabo, bakabwirwa ko bagomba gusubira muri Etiyopiya aho baturutse.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Muhanga bwari bwitabiriye uyu muhango wo kwibuka

Babitangarije mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ahahoze ari Komini Nyabikenke.

Mu buhamya Muzuri Clement warokotse Jenoside yakorewe abatutsi  yatanze, yavuze ko mbere yuko Jenoside itangira bahungiye abicanyi mu butegetsi bakababwira ko nta burenganzira bagifite bwo kuba muri komini yabo ahubwo ko basubira Etiopiya kuko ariho bavuye.

Muzuri avuga ko bari basanzwe babanye neza n’abahutu icyo gihe, ariko ko jenoside yagiye kuba abari abaturanyi babo basangiye umuco, ururimi n’Igihugu ariko bakavuga ko nta gihugu bagifite ko bagomba gupfa.

Ati ”Twagiye kuri Komini Nyabikenke gutakambira burugumesitiri ko abicanyi batangiye kwica abatutsi yaraturebye ntihagira icyo adusubiza, abandi ngo nimusubire aho mwavuye mutuvire muri Komini”

Avuga ko ashimira bamwe mu bahutu bake muri icyo gihe, babashije gutinyuka bahisha abatutsi batitaye ku ngaruka bashoboraga guhura na zo, atibagiwe n’Inkotanyi zabarokoye.

Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga,  Me Mico Joseph avuga ko iyo Abanyarwanda bageze mu bihe byo kwibuka, haboneka bamwe mu baturage bababwira amagambo akomeretsa yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside bashaka guca intege abayirokotse.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko  muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside uba n’umwanya wo kugaya abayiteguye bakayashyira no mu bikorwa.

Yahumurije Abarokotse Jenoside by’umwihariko ababwira n’abaturage nta jenoside izongera kubaho mu Rwanda.
Ati ”Ndashimira ingabo zari iza APR Inkotanyi zarokoye bake muri benshi bishwe, imbaraga igihugu gifite zikubye kenshi.”

Muri uyu muhango abafashe ijambo bongeye kugaruka ku bugome bw’uwahoze ari  Minisitiri w’Urubyiruko n’Amashyirahamwe Nzabonimana Callixte na Burugumesitiri Anatole Karuganda batoje bamwe mu bahutu kwica abatutsi bagenzi babo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel avuga ko imbaraga igihugu gifite ubu zikubye kenshi
Abaturage n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Ibitekerezo

  • Ngo “nimusubire aho mwavuye mutuvire muri Komini”??? Harya ubwo abemezaga ko komini ari iyabo bonyine bo bavugaga ko bayikuye hehe, bo bakomotse hehe? Iyo ubutegetsi bwigishije rubanda ibitagaragasi nk’ibi ngo abantu bakomotse muri Etiyopiya birangira nabwo butorongeye noneho bwo butazi n’iyo bwerekeza.

  • Ko abo bahutu batibwirije ngo basubire iyo chad na za cameroun se ko wumva ariho babwiwe n abazungu ko baturutse ,ko numva babyemeye iyo bafata inzira bagasubirayo bakarekera u Rwanda benerwo baziko ariyo Gakondo yabo Imana y i Rwanda yabihereye.

    Byari byoroshye cyane rwose,niba batarashakaga kubana n abatutsi iyo bababisa bagafata inzira ijya chad aho baturutse di,ko wumva niba abatutsi baraturutse etiopia,abahutu baturutse za chad na cameroun ngo abatwa bagaturuka ituri,ubwo rero abo bari gufata inzira rwose aho kumena amaraso y umututsi uziko Rwanda ariyo gakondo ye yagenewe n Imana kandi nta numwe mu isi wayimukuramo,ninayo mpamvu yabahase umuriro Imana ikabereka ko ntawamwambura gakondo ye sha,ntawe utangira umwana ujya iwabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *