• 24/01/2020 11:59 34

Babou umaze imyaka 3 aririmba ‘Gospel’ yabonye Label ya Gikristo izamufasha

Babou Melo ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasinye amasezerano muri Label yitwa Sky ya gikristo izamufasha mu bikorwa bye bya muzika. Avuga ko aya mahirwe azatuma abasha kugeza ubutumwa bwe kuri benshi binyuze mu bihangano bye.

Babou Melo wasinye umwaka umwe muri Sky Label

Habimana John Babou ukoresha Babou Melo mu muziki yasinye amasezerano y’umwaka umwe na Sky Label isanzwe ifasha abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu musore w’imyaka 20 yatangiye gukora umuziki k’inyamwuga muri 2016 avuga ko ari iby’agaciro n’amahirwe kuri we kuba abonye abantu bagiye kumufasha.

Ati “Ni amahirwe nagiriwe kuko si ndi umuhanga kurenza abandi bose gusa bifuje kumfasha kugirango ibihangano byanjye bigere ahandi kure, twarumvikanye turahuza bansinyisha umwaka umwe.”

Babou Melo yizeza abamufashije ko azababyarira umusaruro kuko bamufashe n’ubundi asanzwe akora, ngo kuba bagiye gushyira hamwe bizatanga umusaruro uhagije kuri bose.

Gakwaya Jean de Dieu ukuriye Sky Entetainment group avuga ko Babou Melo bashimye ubuhanga bwe bifuza ko ibyo aririmba byagera kuri benshi.

Guhitamo umuhanzi basinyisha muri Label yabo bagendera ku mico, bakajya naho asengera bakumvikana n’itorero hakiyongeraho no kuba akora umuziki abikunze.

Iyi Label imaze amezi atandatu ikora Babou ni umuhanzi wa kabiri basinyishije kuko aje ahasanga uwitwa Kagame Manzi Justin.

Gakwaya Jean de Dieu umuyobozi wa sky Label

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ariko rero,tujye tumenya ko abantu bacurika ibyo Yesu yasize adusabye.Yesu yasize adusabye kumwigana,natwe tukabwiriza ijambo ry’Imana,aduha n’urugero rw’ukuntu tuzabikora (method).Yesu n’Abigishwa be,bajyaga mu nzira,mu masoko no mu ngo z’abantu bakababwirza ijambo ry’Imana,”babasanze aho bari”.Niyo mpamvu Yesu yatubwiye ati:”Mugende” kubwiriza abantu.Ntabwo yatubwiye ngo dushinge insengero,abantu badusangemo,tubacurangire baduhe icyacumi bitahire.
    Niba koko turi abakristu,tuge twigana Kristu n’Abigishwa be,twe kwihimbira ibintu bitandukanye n’ibyo bible ivuga.
    Ikindi kandi,KUBWIRIZA bisobanura gusanga abantu mudahuje idini “mukungurana ibitekerezo” ku Ijambo ry’Imana.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 17,umurongo wa 17.Pawulo yagiye kubwiriza Abafarisayo (batari bahuje idini),abasanga mu Isinagogi,ndetse ajya kubabwiriza no mu isoko (market).Ntitukagoreke bible kubera kwishakira inyungu zacu z’amafaranga.Bituma Imana itatwemera.Tujye twigana Yesu n’Abigishwa be.

  • Urakoze cyane Gatare.Wa mugani,kuki ntajya mbona pastors cyangwa abapadiri bigana Yesu n’Abigishwa be?Kuki nabo batajya mu nzira ngo babwirize abantu kandi ku buntu?Kuki biyicarira iwabo gusa cyangwa muli za Couvents,ukababona gusa ku cyumweru?Abantu mbona babwiriza mu nzira,ni abayehova gusa.Kandi iyo ugiye mu nsengero zabo,nta cyacumi bajya basaba cyangwa umushahara wa buri kwezi nkuko pastors babigenza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *