• 26/01/2020 10:24 37

Babonye nshoboye bangirira ikizere, na njye nzakora neza – Tom Close

Mu kiganiro Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close  mu muziki  yagiranye n’Umuseke nyuma yo kugirwa Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) n’Inama y’Abaminitiri, yavuze ko kuba yazamuwe mu ntera mu kazi, ari uko babonye ashoboye kandi na we ngo azabyerekana. Umuziki na wo ngo nabona akanya azawukora.

Tom Close ngo azajya akora uko ashoboye akazi gashya ntikice ubuzima bwe nk’umuhanzi, ubuhanzi na bwo ntibwivange n’inshingano z’akazi

Tariki ya 3 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida, Paul Kagame yemeje ko Dr. Muyombo Thomas aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Icyo kigo Tom Close yahawe kuyobora ni na cyo yari amaze igihe akoramo.

Uretse ako kazi k’ubuvuzi kajyanye n’ibyo yize, Tom Close asanzwe ari umuhanzi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.

Aganira na Umuseke kuri uyu wa kane tariki 4 Mata 2019, Tom Close yavuze ko kuba yahawe izindi nshingano bitamubuza gukora umuziki ngo kimwe azajya agikora mu gihe cyacyo hatajemo kubigonganisha.

Ati “Si inshingano zisaba guhuza n’umuziki, bisaba kubikora ukwabyo nzagerageza aho ubushobozi bwanjye bugarukira byose mbikore kandi neza.”

Kwambara ikote akanigiriza karavati, ngo ntibizamutonda  

Uyu muhanzi ngo mu myitwarire ye nta gishya agiye kwiga kuko guhera ari umunyeshuri yiga iby’ubuganga na bwo ngo yabifatanyaga n’umuziki.

Ati “Nta yindi myitwarire nzagira, iyo myambarire yanjye n’imyitwarire yanjye iyo biba bikemangwa nkeka ko aya mahirwe ntari kuyabona.”

Ku muziki ngo azakomeza akore ariko bitewe naho aboneye ubushobozi n’umwanya kuko hari n’ibihangano afite biri muri Studio.

Uko azajya abona akanya ngo azajya azagenda asohora izo ndirimbo kuko hari abakunda ibihangano bye bitewe n’ubutumwa atanga bufasha benshi.

Kuri we ngo ntabwo yabyuka umunsi umwe ngo ahagarike umuziki ahubwo ngo azajya awukora mu gihe yabonye akanya.

Tom Close yagiriwe ikizere kuko babonye ko ashoboye ngo ntabwo babikoze kuko ari umuhanzi.

Ati “Ntibangize umuyobozi kuko ndi umuhanzi, ni uko babonye nshoboye bakangirira ikizere, nanjye nzabasha kugakora neza kandi sinzabatenguha.”

Arashimira abamwifuriza ineza, n’abamusengera kuko inshingano afite yo gushaka amaraso adatanzwe n’abantu kandi mu bayatanga barimo abamukunda n’abandi bose.

Tom Close ahawe izi nshingano zikomeye nyuma y’uko mu Ukuboza 2018,  Mme Jeannette Kagame yamushimye mu buryo afatanya umuziki, kuvura abantu no kwandika ibitabo.

Tom Close yashimiye abamufasha kugera ku nshingano ze zo gutanga amaraso afasha abarwayi

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

13 Ibitekerezo

  • Congratulations kuri Dr Muyumbu Thomas alias Tom Close, tukwifurije akazi keza. Gusa njye mbona inkuru yawe bayibyibuhije cyane, byari kuba igitangaza ari n’inkuru ishimishije cyane iyo hariya baguhaye kuyobora bahaha undi muganga witurukira mu muryango utazwi tukumvako ari agashya kabayeho, naho kuhagushyira lazima birumvikana kuko wujuje ibyangombwa biba bishakwa ino iwacu. Ubu Gashegu iyo abyumvise ntaseka akagwa ku butaka?

    • Congratulations TOM.Ngewe nk’umukristu,ndagusaba gufatanya akazi gashya n’umuziki,ariko ntiwibagirwe gushaka Imana yaturemye.
      Urugero,niba ubishaka,niteguye kwigana bible nawe kandi ku buntu,ngusanze iwawe.Hari ibintu byinshi Imana itubwira muli bible,hamwe n’ibyo idusaba,abantu benshi batazi kandi batunze bible.Urugero,Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose gukora umurimo wo kubwiriza,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.

  • Hhhhh! Tom aturuka mu muryango uzwi ntaho ubushobozi bwo sinkeka ko aburusha abo biganye.

  • Vuga ngo Mana wakoze namahirwe wagize va kuby’Ubushobozi

  • Hahahaaaa ngo babonye nshoboye !! Imishoborere y’i rwanda iranshobera. Ashoboye kurusha abandi biganye cg bakoranye ?? Hari nomination wibaza aho zihurudutse bikagushobera !!

  • nubundi kuyobora mubuvuzi ntibisaba kuba uri umuhanga cyane ahubwo ukoresha abahanga muri ibyo bintu wowe ukajya ukora coordination,ubundi ugashaka abajyanama bazima.

  • Ku bijyanye n’imyandikire y’ikinyarwanda muri iyi nkuru, dukwiye gukosora ibi bikurikira:

    1) Ntabwo bavuga:”Sibangize umuyobozi kuko ndi umuhanzi”.

    Bavuga:”Ntibangize umuyobozi kubera ko ndi umuhanzi”, cyangwa:”Ntabwo bangize umuyobozi kubera ko ndi umuhanzi”

    2) Kwandika ijambo “ikizere” ntibikwiye n’ubwo bikurikije amabwiriza mashya yasohotse akaba yarateye urujijo.

    Ahubwo hari hakwiye kwandikwa ijambo “icyizere” kuko aricyo kinyarwanda cyiza, kinoze, kandi cyemewe n’abahanga b’ururimi.

  • Gashegu se, mwihorere.

  • Ntihaba guhinga haba guhirwa. Niko bajyaga batubwira tukiri bato muri za 70.

    • Undi nawe ati umulimo ni uguhinga, umulimo, heee, ibindi n’amahirwe umulimo heeee.Icyo gihe batubwiraga guhinga ingengabukungu ni’ingandurarugo kugirango twihaze nyuma dusagurire amasoko, duhashye bwaki (ingwingira) Kandi koko byarakozwe icyo gihe.

  • Mukosore si mu kuboza 2019

  • Uyu mugabo ni umunyamugisha rero nti mubitindeho rwose Imana yagiye imubonekera mu tuyira twe twose . kuva mu mashuri ye kugeza arangije. Imana itanga amahirwe irakabyara abahungu na abakobwa nanjye azangereho tom ibi byerekanye ko icyo Imana yakuvuzeho kitavaho nibuka urangiza ntuhite utsinda? ukuntu abantu bakubyinnye hejuru ngo uru umuswa reka ibinyamakuru sinakubwira birashishimura etc….
    Usubiyemo urabikora bigenda neza ???? ubona na akazi abakwishimagaho bagiseta ibirenge hirya hino
    Umuziki bati ntushoboye Imana iti ndamukubita guma guma mwimyize imoso
    Nukuri ujye ushima Uhoraho wakugenze imbere ejo bundi abahanzi bangana nawe bishora mu ngeso mbi wowe ukuramo Umugeni mwiza wi ikitegerezo rwose❤️ Nti haciye kabiri ubu tangiye gukorera hanze Madame kagame aba agushimye mu bahanzi bi indatwa kuko nibitangaza kubana na abahanzi bariho kurubu ukabifatanya na akazi kavunanye wakoraga nabyo mbyita umugisha? None nyakubahwa aguhaye akandi kikirenga bivuze ngo ntuzatatire uwagukamiye?tukwifurije ibyiza Kandi nukuri nu umubyeyi wawe aho ari mu ijuru aranezerewe kuri iyi nkuru yawe????yasize umugabo ntiyitangiye igihugu ku busa ikivi uri ku cyusa neza
    Komerezaho ?????????

  • Mwibagiwe ukuntu indirimbo ze 90% ari ibishishwa. Abahanga ntajambo bagifite. Apfa kudashishura amaraso.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *