• 09/12/2019 5:33 32

Ba Meya bashya: Musanze, Muhanga, Karongi, Nyamasheke na Rutsiro hatowe abagore

Update: Visi Mayor mushya wa Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ni Ishimwe Pacifique

Uyu afite impamyabumenyi y’Uburezi n’ubukerarugendo. Yari ahagarariye Abagore (CNF) mu Karere ka Rubavu. Yakoze muri Ubumwe Community Center areberera abana bafite ubumuga, ndetse yakoze muri Handicap International naho areberera abafite ubumuga.

Yari Umujyanama mu Karere ka Rubavu.

 

I Muhanga, Kayitare Jacqueline atsinze Barayavuga

Kayitare Jacqueline w’imyaka 43 n’abana batatu, yize ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko, ni we utorewe kuyobora Muhanga.

Kayitare Jacqueline arahirira kuyobora Muhanga

Yavuze ko yakoze mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ubu yari mu Rwgo rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ashinzwe kwandika imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta.

Yari ahanganye na Barayavuga Jean Paul, uyu we ni Umwarimu muri GS.Rongi.

Kayitare wanugwanugwaga kuva kare ko ari we utorerwa kuyobora Muhanga, abonye amajwi 166 kuri 227 y’Abajyanama batoye, naho Barayavuga yagize 59, imfabusa mu majwi zabaye ebyiri.

Asimbuye Uwamariya Beatrice utarabashije gusimbuka “Tour du Rwanda” yo kweguza abayobozi b’Uturere n’Imirenge hirya no hino mu gihugu.

Nguyu Mayor wa Muhanga Kayitare Jacqueline w’imyaka 43 y’amavuko
Yashimiye abajyanama bamutoye

 

 

Mu turere nka Rubavu, Muhanga, Musanze, Karongi duherutse kubura bamwe mu bari abayobozi batwo n’ababungirije beguye/jwe ku mpamvu bwite no gutakarizwa ikizere, Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu baramukiye mu gikorwa cy’amatora y’abagomba kuzuza njyanama z’uturere kugira ngo na zo zitoremo abasimbura bariya beguye.

Mayor mushya wa Musanze, NUWUMUREMYI Jeanine

I Musanze ho, uwitwa NUWUMUREMYI Jeanine ni we utorewe kuba umuyobozi w’aka karere ku majwi 198 atsinze Niyibizi Emmanuel wagize amajwi 72.

Nuwumuremyi wari mushya muri Njyanama y’akarere, yari yatorewe mu murenge wa Busogo.

Nuwumuremyi Jeannine asimbuye Habyarimana Jean Damascene watakarijwe ikizere na Njyanama ikamweguza.

Muri aka karere bazindukiye muri iki gikorwa barahiza abajyanama bashya, banatoye umuyobozo w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ari we RUCYAHANA Andrew utowe ku majwi 211 muri 331 bagize inteko itora.

Rucyahana Andrew we wari usanzwe muri Njyanama y’akarere, asimbuye Ndabereye Augustin na we wegujwe nyuma yo gutakariza ikizere kubera imyitwarire mibi irimo gukubita no gukomeretsa umugore we, ubu akaba ari no gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Batoye kandi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage wabaye Axelle Kamanzi w’imyaka 32.

Axelle Kamanzi we yari mushya muri Njyanama y’akarere, yari yazamukiye mu murenge wa Gashaki.

Mu karere ka Rubavu ho bari gutora abayobozi b’akarere bungirije.

Abiyamamariza umwanya w’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’Abaturage, ni Uwambaza Leoncie na Nzabonimpa Deogratias.

Nzabonimpa Deogratias atsinze mugenzi we ku majwi 182 muri 241 bagize inteko itora ni ukuvuga ko agize amajwi 79.6%.

Mu karere ka Karongi, umuyobozi w’akarere mushya ni Mukarutesi Vestine ku majwi 207 atsinze Habimana Emmanuel wagize amajwi 38.

Umuyobozi w’akarere yari asanzwe ari umujyanama mu by’amategeko w’aka karere ari na Noteri wako, akaba yarigeze kuyobora n’umurenge wa Rubengera.

Muri aka karere kandi batoye n’abayobozi b’akarere bungirije. Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu hatowe Niragire Theophile wari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Mukase Valentine wari usanzwe ashinzwe igenamigambi ry’akarere

I Rutsiro na ho uyu munsi batoye umuyobozi w’akarere, hatorwa Musabyemariya Marie Chantal naho i Nyamasheke hatorwa Mukamasabo Appolonie.

Rucyahana Andrew ni umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu
Axelle w’imyaka 32 y’amavuko abaye uw’imibereho myiza y’abaturage
Abayobozi bashya ba Musanze
Mukarutesi Vestine yatorewe kuyobora akarere ka Karongi
Mukamasabo Appolonie yatorewe kuyobora akarere ka Nyamasheke

Thierry NDIKUMWENAYO& Maisha Patrick, MUHIZI Elisee, Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

21 Ibitekerezo

  • Nuwumuremyi wari mushya muri Njyanama y’akarere, yari yatorewe mu murenge wa Busogo……. Heheheee!!!!

    • Ni byiza ko Abagore nabo babona imyanya y’ubuyobozi.Nta kibazo kirimo kubera ko Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

  • Politique ni uko ihindura ariko uyu muyobozi wa akarere ka Musanze ndabona nta ribi rye.

  • Jyewe numva amatora akwiye kuvaho tukareka kubeshya amahanga dusesegura rwose ibi nubuswa bukabije cyaneeeeee

  • Congratulations JACKY.

  • Ngo amatora ahaaa nomination ahubwo ibi bizaguma gutya paka uzajye gukora ikizamini cyo kuba GITIFU w’ umurenge niyo wagira 100/100 ntibagufata bimfatira uwa gize 5/100 apfa kuba yoherejwe cyangwa yatanze ka ruswa ibi ntawutabizi

  • Ubu kandi barajya kugura imishanana muri matheus ngo baragabanye hahahahaha!!!!!!!!!ahuuu

  • Nibaze bakore ibyo bashoboye ku muvuduko ukenewe , uyu wa Muhanga ni sawa bishoboke ko nta matiku yaho menshi azi , azakore akazi ke neza nta nkomyi nta turaziranye , nta uriya haricyo nazamukeneraho , uriya yigererayo . AKazi keza Mayor

  • Ariko byaba byiza ba Mayors bagiye bashyirwaho na Village Urugwiro nkuko naba Governors bigenda wenda na duke twatangwagwa muri aya matora twakoreshwa ibindi. Ubuse umuntu arava muri RGB aakaza kwiyamamariza mumurenge adakomokamo atanazi mugitondo agahita aba Mayor w’akarere ngo yatowe?? Abo bajyanama batora umuntu babonye bwa mbere ngo abayoborere akarere bo nibwoko ki? Birigaragaza aho biba byakorewe gusa impinduka zo muri Muhanga na Nyamasheke zari zikenewe hasigaye Nyaruguru nayo ikeneye kugerwaho na Tour du Rwanda hakagera impinduka Abasanzweho batazanye mugihe cyimyaka ikabakaba 10.

  • ahaaaa biragoye aba badamuse umuvuduko barawugenderaho menya kwita kungo zabo bizagirana 2025 irasaba umuntu utaryamya kuko imihigo irakomeye gusa ibi byamatora nibaringa bizaveho bajye banoma ubuse nkanjye nimfuza kwiyamamaza ariko se nanyura he ntiwakora ikizamini ibizamini nibaringa mwitangwa ry’ akazi wagera muri Ralga ruswa yaho muturere Nyaruguru ,nyamagabe nagahinda

  • Ibyari gender promotion ndabona biganisha kuri society emasculation! Competition now means:/ 0 men, 100% women. Umubare wa politiki urimo ntugoye kuwubona: bariya bagore bagera muri iriya myanya abayibateretsemo bakabakoresha ibyo bashaka byose. Abagabo babo n’abana babo jye mbahaye pole kabisa.

  • Ndabona aho bukera kuba umugabo uzabizira pe ubuse ko munteko abagore,minisiteri zose abagore,muri Bk ho ni abogore 100% yemwe yemwe ndabona abagabo barimo bahohoterwa ubuse umugabo utagira akazi azajya avuga iki imbere y’ umugore ariwe ufite akazi keza icyo mbona ibi bintu leta ibitekereze neza kuko abagore rwose nibeza pe ariko twibuke ko Imana kuva kera yimikaga abagabo kwishi ,ba dawidi,salomo,sawuli,farawo ,nebukadinezali,yehashati,nabandi ntarondoye ntaho abagabo rero sinzi icyo turi kuzira nugahawe avaho afungwa bamwambura nutwo yakore ahaaaa tubitege amaso

  • Umuhungu wa Rucyahana we nubundi akarere niwe ukayobora na Emile wa IPRC birazwi. Courage kuri Axelle ijwi ryawe tuzarikumbura. irire kurayo mafr nawe nako kamodoka ntaho Imana itakura umuntu

  • Umuseke, mudushyirireho umwirondoro, aho bakomoka, amashuli bize,turebe niba koko bafite ubumenyi buhuje nibyo bagiye gukora kuko ibyamatora iwacu twese tubiziranyeho. Tour du Rwanda itazajya idutungura buri gihe.

  • Ariko buriya tour du Rwanda yasize gute umukecuru udashoboye namba witwa Prisca i Nyamagabe . Kugeza nubu ntaramenya uko bakemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage , iyi bimucanze arahunga ati IBYA Nyamagabe byaranyobeye, ukagirango ni Umushyitsi pe kandi amaze imyaka hafi ine, ku ngoma ye amavunja niyo ntero, abaturage ntibagira toilettes, yimakaje munyangire gusa.

  • Ibi mwandika jyewe ntitubyemeranyaho. Imana ni Umuremyi ntisumbanya. Imana ni Umubyeyi indimo nyirimo muri Roho itaboneka ariko ijwi ryayo n’ururimi rwayo ntibigomba umusemuzi nka mwe mubyiha. Imvugiramo kuko indimo. Ndayumva kuko nyirimo. Iby’iyi si ni ibyawe n’abo uhakirizwaho ngo uhemuke muramuke. Nkiza urucwari ukomeze isoko ryawe.

  • Twishimiye ko uturere twaburaga abayobozi ko babonetse ariko turasaba abagiyemo batabishoboye kwegura mbere yuko beguzwa, ariko mfite impungenge y’umugore war’uhagarariye abandi mu karere iyo habaga inama mu rwego rw’akarere hakaza abo mu tugari n’imirenge inama yarangira akabaha impapuro ngo biyandike bashireho numero za telefone basinyire amafranga 25000fr za ticket barangiza ngo nibatahe arayohereza kuri telefone, bagataha utagize icyo yitwaza akagenda n’amaguru yiciraguraho, ereg’ubwo usanze mo menshyi asanga mo 10.000fr none abaye v/mayor ahaaa! none bazamwigisha no kuvuga neza abwira abandi bagore nk’abantu batuzuye?

  • Hari benshi bapfana ijambo. Na nge nabaye muri Njyanama ndangiza neza manda yacu hamwe n’abandi twatoranywe. Ni byiza kugira uruhare mu gutorwa no mu gutora Abadepite, abajyanama, na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Icyifuzo kidahungabanya Itegeko Nshinga ni iki: 1) Umuyobozi wa Njyanama akomeze gutorwa mu bo batoranywe bahawe icyizere kimwe mu majwi y’icyubahiro cy’umuturage koko, ni two ruhare rwe.
    2) Iki gika gifite Irene, gihabwe agaciro mu Itegeko nshinga gisubirwemo mu icyubahiro cya Repububulika, no mu buryo bworohereza ubutabera Perezida wa Repubulika ahabwa, mu gukurikiranira hafi Abayobozi n’inshingano bahabwa, hitawe ku Abayobozi b’Uturere, bahembwa umushahara, bakaba bakwiye gushyirwaho hakurikijwe amategeko agenga abakoxi, bagahanwa n’amategeko agenga abakozi, bikorohereza no kubona uko bimurirwa ahandi iyo bibaye ngombwa, bitewe no kubaha umwanya n’uburenganzira bwo kwisubiraho niba imyitwarire ye iterwa n’akamenyero twakwita ko akiri ku ibere rya nyina, n’amatwara agifite ari yayandi twita “ingengabitekerezo y’uburere fatizo bwo ku ishyiga mu muryango wabo. Ni impamo ndakabanga.
    3) Imvune zituruka mu mihigo. Hakwiye gusuzumwa bundi bushya imiterere y’imisozi bayobora. Ubutumburuke n’ibibaya, itumanaho mu bayobira n’abayoborwa. Murakarama.

  • Muri Muhanga impinduka zari zikenewe. Ibice mu bakozi byavuzwe birahari, ikimenyane na ruswa birahari, aho babwira umukozi ko ataremezwa mu mwanya yashyizwemo mu gihe igihe cyigeragezwa cyarangiye, akazi ashinzwe bakagakwirakwiza mu bandi bakozi ngo kuko uwo ataremezwa, umwaka ugashira undi ugataha, ngo baragira ngo barebe uko umukozi yitwara ibyo ashinzwe bikagabizwa abandi bahereye cyane cyane ku byo bakuramo inyungu, ibyo bikagaragaza inda mbi za bamwe. Nyakubahwa Mayor, ugiyeyo uri mushya, uzashake amakuru yíbibera mu mirenge itandukanye igize ako Karere haricyo uzamenya maze bikosorwe kuko ubundi hari abagowe. Ndetse no mu minsi mike mushobora kwakira ibirego. Amategeko agenga umurimo n’abakozi bamwe barayahinduye, umukozi aba mukazi atemejwe imyaka igashira bikayoberana. Hamwe n’abo mufatanyije kuyobora n’izindi nzego mushyiremo impinduka, murwanye ruswa n’akarengane nk’uko mwabyivugiye. Mwabonye umukoresha wanga umukozi bamuhaye ngo ntamushaka, ntateze kumukoresha, azajya yihitiramo abo akoresha umukozi yicaye aho ngaho! Tubifurije imirimo myiza Nyakubahwa.

  • Abayobozi bo gutera umwiryane mu bakozi no kubacamo ibice aho kubunga bagenzurwa kandi bakurikiranwe. Turashaka iterambere ry’igihugu cyacu.

  • Hari aho usanga umwana w’umukobwa cgangwa umugore agihohoterwa nkana. Kandi Igihugu cyacu cyaraduhaye uburenganzira bungana abakobwa n’abahungu. Nabyo bikosorwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *