• 17/01/2020 11:04 37

Inzu y’Inteko mu irangi rishya, kuri bamwe ngo bizabibagiza urugamba rwo gufata Kigali

Ingoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, irazwi cyane mu mateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu. Ni hamwe muhabaye isibanuro hagati y’ingabo 600 zari iza FPR-Inkotanyi n’ingabo za Leta ya Habyarimana Juvenal. Ku nkuta zayo hariho ibimenyetso by’amasasu yayirashweo ndetse hari umwe mu ngabo za Ex-FAR wavuze uburyo yaharasaga ibisasu biremereye. Bamwe babwiye Umuseke ko gusiga irangi rishya iriya nzu hari amateka yayo bizibagiza.

Ingoro y'Inteko bayisize irange ryera
Ingoro y’Inteko bayisize irange ryera

Umwe mu bazi neza amateka yabereye muri iriya nzu mu rugamba rusa n’urwa nyuma rwo gufata umujyi wa Kigali ku ngabo zari iza APR-Inkotanyi, bagatsinda izari Inzirabwoba za Habyarimana Juvenal, yadutangarije ko yumva gusiga irangi rishya Ingoro y’Inteko ishinga amategeko bizatuma itakaza isura yerekaga abayihiseho bose, ibimenyetso by’urugamba rwayibereyemo.

Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko iyo aza kuba mu bafata ikemezo yategeka ko hubakwa indi Ngoro y’Inteko ahandi hantu, iriya nzu yahoze yitwa CND (Conseil National pour le Dévelopement) ikaguma uko imeze.

Ati: “Uwari kumpa ububasha bwo gufata ikemezo ku nzu nk’iriya njye mba narubatse indi ‘Parliament’ ahandi maze iriya nzu yose igahinduka ‘Musée Nationale du Patriotisme’ n’amarangi yayo yari ifite kirya gihe akazagumaho iteka asa kuriya, nkajya nyisiga ariya asa kuriya ibihe byose!”

Asanga gusiga irangi Ingoro y’Inteko ishinga amategeko bizatuma abakiri bato bayibona nk’izindi nzu isanzwe kandi ari inzu ifite amateka yihariye mu Mujyi wa Kigali.

Undi na we uba mu muryango w’urubyiruko ugizwe n’abavutse mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga gusiga irangi rishya Ingoro y’Inteko hari ingaruka bizagira ku mateka yayo.

Ati: “Umurage w’amateka ni kimwe mu bimenyetso byerekana ibyabayeho mu bihe byahise, kikigirwaho n’abatarabibonesheje amaso yabo. Inzu nk’iriya y’Inteko irimo amateka abumbatiye ukwibohora kw’Abanyarwaanda siniyumvisha ukuntu abantu batekereza gusibanganya ibimenyetso nka biriya bitwubaka twe abato …”

Avuga ko kubwira umuntu ukiri muto ko ahantu runaka hahinduriwe ibirango kandi kera hasaga ukundi kubimwumvisha bimugora.

Uyu asaba ko ikemezo cyo gusiga irangi rishya Ingoro y’Inteko cyasubirwamo ababifitiye ububasha bagasaba ko iguma uko iri.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itanamaho n’iyegera ry’abaturage mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Cleophas Nzeyimana yabwiye Umuseke ko bari gusiga irangi Ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu rwego rwo kuyisukura.

Ati: “Abantu bumve ko turi gusukura ingoro y’Inteko ishinga amategeko ariko tutazasibanganya ibyaranze amateka y’urugamba rwahabereye. Amateka azagaragarira buri wese uzasura iyi ngoro.”

Avuga ko gusiga inzu irangi nta kibazo kirimo kuko ari ibisanzwe. Yemeza ko ingoro yose izasigwa irangi ryera ikavururwa kugira ngo irusheho kugaragara neza.

Ku ya 13 Ukuboza, Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside, (Campaign Against Genocide Museum).

Mu gitabo cy’abashyitsi yanditsemo ati “The affection of this part of our country’s History is done very well. Thanks to those behind the work.”

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989.

Aho hari akaziga hari hasanzwe hagaragaza neza uko ibisasu byarashwe kuri iriya nzu byayangije. Bamwe bavuga ko kuhasiga irangi ari ugusiba amateka
Aho hari akaziga hari hasanzwe hagaragaza neza uko ibisasu byarashwe kuri iriya nzu byayangije. Bamwe bavuga ko kuhasiga irangi ari ugusiba amateka
Iyi nzu ifite amateka akomeye ajyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko muri Kigali

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Iyo ndebye ukuntu abanyarwanda bahora bakomeye ku bibatandukanya, ibitera bamwe ishema ari byo bitera abandi ipfunwe, bamwe basingiza abo/ibyo abandi bavumira ku gahera, duhira dufumbira inzika n’inzigo, dushakira amahoro mu ntambara za hato na hato zimena imivu y’amaraso, amahane n’abaturanyi nayo ari agatereranzamba, abenegihugu basimburana mu buhunzi no gutahuka, mpora nibaza ngo: MANA KUKI WANDEMYE NDI UMUNYARWANDA?

    • Ubwose ikiguteye ipfunwe ni iki yewe GAHINDA we! gusa icyakaguteye ipfunwe ni iryo zina! Kuba ingabo za APR zarabohoye igihugu biteye ipfunwe hehe? uziko wagirango uri inyangarwanda! ubwo uwaterwa ipfunwe n’uko Inkotanyi zadukuye hejuru y’urupfu rwatugeze amajanja yaba ari inyangabirama! Gusa uwaba aterwa ipfunwe nabyo, yaba yari umwe mubakoraga ayo mahano we nabyumva!
      Aliko umunyarwanda ushyira mu gaciro ntiyaterwa ipfunwe n’uko hari abana b’u Rwanda bahagaritse amahano ya jenocide yakorerwaga abatutsi!

  • Uzicwa n’agahinda Gahinda we

    • IBYO UVUZE NUKURI KWAMBAYE UBUSA,BURI WESE YAGAKWIYE KUBYIBAZAHO!… NJYE MPORA NIBAZA IMPAMVU ABAKURU BADAFATA MU MUTWE ,NGO BIGIRE KU MATEKA MACYE NAMENYE MFITE IMYAKA 9!

  • Mumaze guhaga sha, aho mushimishwa no kureba imyenjye y’inzu.

    • Ikibasumba we ijambo imyenjye rivuga iki? cyangwa ni igihavu si kinyanyarwanda

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *