• 09/12/2019 8:49 12

Busingye yasabye abagenzacyaha ‘kujya bagenza icyaha cy’ihohotera barakaye’

Nyuma yo kwakira indahiro y’abagenzacyaha yabereye ku kicaro gikuru cya RIB, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabibukije ko akazi bafite gakomeye gasaba ubwitange n’ubunyangamugayo, abasaba ko mu gihe bari kugenza icyaha cy’ihohoterwa bajya babikorana ingufu n’ubuhanga bwinshi, icyo yise kugenza icyaha urakaye.’ Abagenzacyaha barahiye kuri uyu wa Kabiri taliki 26, Ugushyingo, 2019 ni 127  barimo abagore […]Irambuye

Ubudage: Abajura bibye ibintu bihenze kurusha ibindi mu mateka

Taliki 25, Ugushyingo, 2019 abajura binjiye mu nzu ndangamurage iri mu mugi wa Dresden mu Budage bamena ikirahuri cy’akabati kabitsemo inigi n’indi mirimbo ikozwe muri diyama barabyiba. Polisi yo mu Budage yemeza ko ibyibwe bifite agaciro ka miliyari y’amafaranga akoreshwa mu Burayi bita Euro, bukaba aribwo bujura bwibye ibintu bihenze kurusha ubundi mu mateka! Bivugwa […]Irambuye

Umuherwe Michael Bloomberg yiyemeje kuzahigika Trump mu matora ya 2020

Michael Bloomberg wigeze kuyobora umujyi wa New York inshuro ebyiri akaba ari nawe nyiri ikinyamakuru The Bloomberg yemeje ku mugaragaro ko agiye kwiyamamariza kuzayobora USA. Aherutse gutangaza ko azashyira miliyoni 100$ mu bikorwa byo gukoma mu nkokora Donald Trump ngo atazatsinda. Umutungo we ungana na miliyari 58$ akaba umuntu wa 14 ukize kurusha abandi ku […]Irambuye

Nutinda gukabya inzozi zawe ntuzacike intege, igihe nikigera bizakunda- Young

Ni inama itangwa n’umuraperi Young Grace nyuma y’uko asohoye indirimo yise Angelo aho aba arota kuzabana n’umusore w’inzozi ze ariko bikarangira atazikabije. Avuga ko n’ubwo yabaye nka wa mushonji urota arya, ariko abandi batagomba gucika intege kuko igihe kigera umuntu agakabya inzozi ze. Young Grace mu ndirimbo Angelo agaragara acuruza ibisheke, ariko yabona umuhungu akanyamuneza […]Irambuye

Christopher mu ndirimbo ‘Uti Sorry’, ngo ijambo Sorry ririmo uburyarya

Muneza Christopher umuhanzi w’indirimbo zituje yaraye asohoye amajwi y’indirimbo ye yise ‘Uti: sorry’. Ni indirimbo irimo amagambo avugwa n’umuhungu warambiwe ijambo sorry (mbabarira) abwirwa kenshi n’umukunzi we, bigasa n’aho abimubwira bya nyirarureshwa. Uko bigaragara uriya muhungu yarambiwe ririya jambo kuko bisa n’aho uriya mukobwa arimubwira bya nyirarureshwa, byo kumwikiza. Christopher, yishyize mu mwanya w’uwo musore, […]Irambuye

Sonia Rolland yagarutse muri filimi akina ari umupolisi

Sonia Roland wigeze kuba Miss France akaba yari amaze imyaka 15 adakirana filimi ubu yagarutse muri filimi yiswe Les Tropiques Criminels. Muri izi filimi z’uruhererekane azakina ari umupolisi uhanganye n’udutsiko tw’abagizi ba nabi. Azaba ari kumwe na mugenzi we wamamaye cyane witwa  Mélissa Sainte-Rose. Agace ka mbere k’izi filimi z’uruhererekana kagaragaye kuri France 2 kuwa […]Irambuye

Uganda: Museveni yatangije uruganda ruteranya telefoni

Mu mpera z’Icyumweru gishize Perezida Yoweri  Museveni yafunguye ku mugaragaro uruganda ruteranye telefoni zigezweho rwubatswe n’Abashinwa ruri ahitwa Namanve muri Kampala. Uru ruganda ruzakora telefoni ziswe SIMI rukaba ari rwo rwa mbere rwubatswe muri kiriya gihugu. Bivugwa ko ruzajya rukora telefoni 1500 ku munsi, mudasobwa nto( laptops ) 800, uturahuzo( chargers) 2000, n’imigozi itwara amakuru […]Irambuye

Basketball: FERWABA yakiriye abanyamuryango bashya bazitabira Shampiyona ya 2019/2020

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Ugushyingo 2019, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ryakoze  Inteko Rusange Ngarukamwaka, yayobowe n’umuyobozi waryo Mugwiza Désiré hakirwa amakipe mashya azitabira shampiyona mu mwaka utaha w’imikino. Iyi nteko yabeye ku kiciro cya Minisiteri ya Siporo. Imwe mu ngingo yaganiweho  ni ukwakira abanyarwamuryango nyuma y’uko hari amakipe mashya yandikiye […]Irambuye

DRC:Abazize impanuka y’indege bamaze kuba 24

Ivuguruye:Imibare yatangajwe mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa 24, Ugushyingo, 2019 iravuga ko indege nto yari utwaye abagenzi bagera kuri 17  yakoze impanuka ubwo yari igeze mu mujyi wa Goma. Yahanutse igwa mu gace bita Avenue Mapendo yica abo yari itwaye hamwe n’abo yasanze ku butaka. Hamaze kubarurwa abantu 24.  Impanuka yabaye ahagana saa yine […]Irambuye

Inzego z’ubutasi za Uganda zanze kurekura Abanyarwanda 15 inkiko zagize

Inkiko zo muri Uganda zishingiye kubyo itegeko nshinga riteganya hamwe n’ibyagaragaye nyuma y’iburanisha ku byaha birimo ubutasi, kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe no gutunga intwaro bitemewe n’amategeko, zasanze Abanyarwanda 15 zaburanishije bagomba kurekurwa. Inzego z’ubutasi za Uganda zo zarabyanze, ngo ‘hari itsinda riri kubyigaho.’ Muri iki gihe hari impaka zikomeye hagati y’inzego z’ubutasi za […]Irambuye

Australia ‘yemereye ubuhungiro’ undi wahoze muri FDLR

Kuri iki Cyumweru nibwo byamenyekanye ko Guverinoma ya Australia yamereye Francois Karake hamwe n’umwana we kwimukira muri Australia bakahaba nk’impunzi mu buryo bwemewe n’amategeko. Karake abaye uwa gatatu wemewe na Australia nyuma ya Leonidas Bimenyimana na Gregoire Nyaminani bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bimenyimana Leonidas na Nyaminani Gregoire bahoze muri FDLR, benshi mu bagize […]Irambuye

Musanze: Ababyeyi bavuga ko ifu ya ‘Shisha kibondo’, idahagije abana

Umwe mu babyeyi ukora mu Irerero ryo mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanzwe avuga ko n’ubwo bahabwa ifu ya shisha kibondo ifasha abana kuva mu mirire mibi, ngo abana ntibaheruka guhabwa amata asanzwe kandi ari yo bakunda cyane. Yasabye abari baratangiye kubaha amata asanzwe gukomeza kuyabaha. Ababyeyi barerera muri ririya Rerero bavuga ko […]Irambuye

Umwamikazi Elisabeth II yambuye igikomangoma Andrew ubushobozi bwa cyami

Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II yahamagaye igikomangoma Andrew akimenyesha ko kitakibarizwa mu bantu b’ibwami bafite inshingano za cyami. Ni ikemezo yafashe nyuma yo kumva Andrew abwira BBC ko yari afitanye ubucuti na Jeffrey Eptein wiyahuye nyuma yo gushinjwa gucuruza abakobwa. Elisabeth II ngo yababajwe no kumva ko umwe mu bagize umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza yari […]Irambuye

DRC: Abarwanyi ba ADF baravugwaho kwica abantu 19 batwika Kiliziya

Mu ijoro ryakeye mu mugi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo abarwanyi ba kisilamu bivugwa ko ari abagizi umutwe ADF bishe abantu 19 batwika n’imwe muri Kiliziya z’aho. Bivugwa ko babikoze bihimura ku gitero baherutse kugabwaho n’ingabo za DRC zigamije kubahashya. Ubuyobozi bwo muri kariya gace buvuga ko hari abandi bantu benshi bariya […]Irambuye

Abangavu baterwa inda bariyongera, abagabo bubatse baratungwa agatoki

Imibare yerekanywe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Kigali igaragaza ko guhera muri 2016 kugeza muri 2019 imibare y’abangavu batawe inda yakomeje kuzamuka. Abagabo bubatse ingo ni bo bashinjwa gutera bariya bana inda. Irari mu bana b’abakobwa na ryo ngo ribigiramo uruhare. Ubushakashatsi bwagaragajwe kuri uyu wa Kabiri bwerekana ko muri 2016 abangavu batewe inda bari […]Irambuye

Mali: Abasirikare 24 bishwe n’abarwanyi babateze igico

Kuri uyu wa Mbere abasirikare ba Mali 24 biciwe mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru, Bamako, barashwe n’abarwanyi babateze igico. Umuvugizi w’ingabo za Mali yavuze ko igisirikare cya Mali( Forces Armées Maliennes, FAMA) kishwe abarwanyi 17 bari mu bagabye kiriya gitero. Ingabo za Mali zikomeje kwibasirwa n’abarwanyi bazitega ibico. Mu mpera z’Ukwakira, 2019 hari abandi basirikare bagera […]Irambuye

Polisi y’u Rwanda yasubiye mu nshingano za Minisiteri y’umutekano mu

Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yahereje bimwe mu bitabo Minisitiri mushya w’Umutekano mu gihugu, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko yishimira umusanzu yatanze kuva mu 2016 ubwo iyi Minisiteri nshya yavagaho, izari inshingano zayo zikongerwa muri Minisiteri ye y’Ubutabera. Umuhango wo guhererekanya ububasha wabaye ku masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo […]Irambuye

P. Nkurunziza yavuze ko uzashotora u Burundi ‘azakubitwa bwikube kabiri’

Mu ijambo risoza icyumweru ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryise icyumweru cy’intwari, Perezida Pierre Nkurunziza yaburiye abo muri iri shyaka avuga ko “bashaka guhemuka”. Yavuze ko abashaka kugarura intambara mu Burundi bazakubitwa bigatinda. Yarivugiye muri Commune Mubimbi mu ntara ya Bujumbura mu mpera y’icyumweru gishize aho yatangiye avuga iby’urugamba iri shyaka rye ryarwanye […]Irambuye

Oman irashaka kongera imari ishora mu Rwanda

Abashoramari bo mu bwami bwa Oman kuri iki Cyumweru batangaje ko bagiye kongera imari bashora mu Rwanda ariko bakazabanza gukora imurikagurisha muri 2020 bise Opex 2020 rizaba kuva taliki15 kugeza 18, Mutarama, 2020. Itsinda rishinzwe gutegura ririya murikagurisha rivuga ko rizitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi 70, amasezerano abyemeza akaba yarasinywe hagati y’abayobozi ba biriya bigo hamwe n’uyobora […]Irambuye

Cameroon itsinze 1-0 Amavubi , ikizere cya CAN kiragerwa ku

AFCON2021: Amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cya Afrika aragabanuka, Amavubi atsinzwe na Cameroon 1-0 umukino wa kabiri, abakunzi b’ikipe y’Igihugu batashye batishimye nyuma yo kwitabira uyu mukino kuri Stade ya Kigali ari benshi. Cameroon isa n’irimo ishaka kumenya urwego rw’abakinnyi ifite kuko ni yo yahawe kuzategura imikino y’igikombe cya Africa kizaba mu mwaka wa 2021 […]Irambuye

Munyaneza Didier atwaye Tour du Sénégal 2019

Umunyarwanda witwa Didier Munyaneza bakunda kwita Mbappé atwaye isiganwa ry’umukino w’amagare rya Senegal. Munyaneza yari amaze igihe kirekire afite umwenda w’umuhondo uhabwa uwasize abandi. Kuri Twitter umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’isiganwa ku magare mu Rwanda, Aimable Bayingana yashimye Munyaneza kubera ingufu yashyize muri ririya siganwa. Yashimiye Abanyarwanda baba muri Senegal cyane cyane Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya […]Irambuye

Bill Gates ‘yongeye’ kuba umuntu ukize kurusha abandi ku isi

Hari hashize imyaka ibiri Bill Gates ataza ku mwanya wa mbere mu bakire isi ifite. Urutonde rwakozwe na Bloomberg Billionaires Index rutangaza ko Gates ariwe we mbere mu bakire ku isi akaba asimbuye Jeff Bezzos wari uwa mbere umwaka ushize. Bill Gates ubu abarirwa umutungo wa miliyari 110$.Imwe mu mpamvu yatumye Microsoft ya Bill Gates izamuka […]Irambuye

Centrafrique: Minusca yongerewe Manda y’umwaka, izafasha mu gutegura amatora

Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ku wa Gatanu karateranye kemeza ko igihe ingabo n’abapolisi bagiye gucunga umutekano muri Repubulika ya Centrafrique cyakongerwaho umwaka umwe. Biteganyijwe ko abasirikare bagize uriya mutwe bazagera ku 11.650 n’abapolisi bakagera ku 2.080. Imwe mu mpamvu nkuru zatumye igihe cya Minusca cyongerwa ni ukugira ngo izafashe mu gutegura no […]Irambuye

Karongi: Umupolisi afunzwe akurikanyweho ‘gusambanya umunyeshuri’

Umupolisi warindaga umutekano w’aho ibizamini bibitse kuri Ecole Secondaire Gasenyi mu Murenge wa Mutuntu aravugwaho gusambanya umwe mu bakobwa biga kuri iki kigo. RIB ivuga ko ikurikiranye uyu Mupolisi ku cyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato.   Umukobwa uvugwaho gusambanywa ngo afite imyaka 18 y’amavuko kuko yavutse muri 2001. Umuyobozi w’Akagari ka Byogo witwa Pelagie Nyiranzabahimana […]Irambuye

Nizeyimana Mirafa yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports

Nizeyimana Mirafa ni we watangajwe nk’umukinnyi wahize abandi m’Ukwakira 2019 mu bihembo bitangwa na Fan club ya March Generation. Buri kwezi Rayon Sports ihemba umukinnyi witwaye neza kurusha bagenzi be.  Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2019, nibwo habaye Iki gikorwa ngarukakwezi cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports cyatangijwe n’Itsinda ry’abafana ryitwa ‘March Generation’ […]Irambuye

Kigali: Hatangijwe ikoranabuhanga ryo gufasha abana gusoma ibitabo mu Kinyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu abagize umuryango wiswe NABU batangije ikoranabuhanga rizafasha abana gusoma ibitabo mu Kinyarwanda bikunganira ibitabo bisanzwe. Ni uburyo bw’ikoranabuhanga(app) bise nabu.org bukorana n’ibyuma by’ikoranabuhanga nka Tablet na telefoni zigezweho. Inzego z’uburezi zivuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ibitabo bike kandi ngo nibihari byanditse mu ndimi z’amahanga bityo bikagora abana kubisoma. Tanyella Evans […]Irambuye

Hari abantu bacu batazaboneka mu nama y’i Kampala, twasabye ko

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko u Rwanda rutazitabira inama yari iteganyijwe kubera muri Uganda taliki 18 Ugushyingo, 2019 kubera ko hari zimwe mu ntumwa zarwo zizaba ziri mu kandi kazi kareba igihugu. Avuga ko babimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ku wa Kane mu gitondo, ariko ngo […]Irambuye

Abashinjura Fabien Neretse bavuga ko ‘yari umuntu mwiza’ wabubakiye ishuri

Abatangabuhamya bashinjura Neretse uri kuburanira i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa Kane taliki 14, Ugushyingo, 2019 babwiye urukiko ko aho yari atuye yari umuntu mwiza, wabagejeje ku majyambere, ‘bakemeza ko nta Mututsi yagiriye nabi.’ Hari ku munsi wa gatanu w’uru rubanza rwatangiye kuburanwa mu mizi mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Brussels. Bemeza ko kubera […]Irambuye

Gisagara: Umuhanda bemerewe na P Kagame uri hafi kuzura, ariko

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bashimira Perezida Kagame wabahaye umuhanda wa kaburimbo ufasha abanyeshuri biga hafi y’Akarere ka Huye kugera kuri Kaminuza kandi ugafasha n’abakozi b’Akarere ka Gisagara kugera ku kazi vuba, nta vumbi. Hari umwe wabwiye Umuseke ko bakenewe undi muhanda ukora ku mirenge myinshi, agasaba Akarere kubikora  Uriya muhanda ukora ku mirenge […]Irambuye