• 13/12/2019 9:20 11

Intumwa z’u Rwanda zigiye Kampala kuganira uko ibihugu byombi byakemura

Muri iki gitondo nibwo intumwa zigize itsinda riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe zerekeje i Kampala kuganira na bagenzi babo uko imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola igamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda yashyirwa mu bikorwa yose. Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko icyo u Rwanda ruri […]Irambuye

Niger: Abasirikare ‘bagera’ kuri 71 bishwe

Kuri uyu wa Kane, taliki 12, Ukuboza, 2019 abarwanyi ba Islamic State bigambye ko bishe abasirikare ba Niger bagera kuri 71 mu gitero shuma babagabyeho  mu kigo kiri mu Burengerazuba bwa Niger. Iki nicyo gitero gihitanye abasirikare ba Nigeri benshi mu myaka myinshi ishize. Abakurikiranira hafi ibibera mu gace ka Sahel Niger iherereyemo bavuga ko […]Irambuye

Francis Habumugisha yagarutse mu Rwanda, ubutabera burakomeza akazi- Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yanditse kuri Twitter ko Francis Habumugisha wari waragiye mu mahanga nyuma yo kurekurwa akazakurikiranwa ari hanze, yaraye agarutse mu Rwanda akishyikiriza RIB.  Avuga ko ubutabera bugiye gukomeza kumukurikirana ku cyaha cyo gukubitira umuntu mu ruhame. Mu ntangiriro za Nzeri, 2019, hari amashusho yashyizwe kuri Twitter na […]Irambuye

Rubavu: Umubyeyi n’abana be 2 barimo uruhinja inzu bakodesha yahiye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, taliki 11 Ukuboza 2019 umugore witwa Sandrine Uwase inzu ye yahiye ayirimo n’abana babiri ariko bose bavuyemo ari bazima. Uriya mubyeyi yagize ubushye bukabije, ndetse n’abana be umuriro wabagezeho ariko baza gutabarwa n’abaturanyi. Umwana mukuru afite imyaka itandatu, undi afite amezi abiri. Batuye mu Mudugudu wa Bonde, Akagari […]Irambuye

Abakuru twikubite agashyi tubwire abato amateka kuri Jenoside – Sen

Ubwo yagezaga ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Fulgence Nsengiyumva yasabye abakuru bazi amateka y’u Rwanda cyane ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi kuyageza ku rubyiruko mu buryo burambuye bakirinda kuyihererana. Sen Nsengiyumva yabivuze mu gihe muri uyu mwaka Isi yibuka ku nshuro ya 71 umunsi w’isinywa ry’Amasezerano […]Irambuye

(IVUGURUYE): Umugore w’Umunyamakuru ‘ukekwaho’ ubujura yagize icyo avuga

UPDATE: Nyuma y’inkuru Umuseke wakoze ko Bugirimfura, ukorera kimwe mu bitangazamakuru biri kuri Internet cyanditse mu Rwanda, afunzwe akekwaho ‘ubujura buciye icyuho’, umugore we yagize icyo abivugaho. Yagize ati “bwiye Umuseke ko umugabo we kuva kuwa Gatatu taliki 11, Ugushyingo, 2019 atigeze ataha masaha yari asanzwe atahiraho. Ati: “Nange ubu ntacyo ndamenya, uko ubyumva gutyo […]Irambuye

Rubavu:Umubyeyi uvutsa umwana uburenganzira agomba kugerwaho n’ingaruka – V/Mayor Ishimwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza Pacifique Ishimwe avuga ko ababyeyi bagomba kumva ko guha abana babo uburengenzira bwo kwiga, kuvuzwa no kugaburirwa neza ari inshingano bagomba kubahiriza bitaba ibyo bakabibazwa. Ishimwe yabivuze mu ijambo yagejeje ku bana, ababyeyi babo, abajyanama b’ubuzima n’abandi bita ku buzima bw’abana bari baje gutaha irerero ry’abana riri […]Irambuye

Igihembo cya Nobel, Dr Abiy yagituye mugenzi we wa Eritrea

Kuri uyu wa Kabiri muri Hotel iri Oslo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yahawe igihembo cy’Amahoro kitiriwe Alfred Nobel amaze iminsi agenewe, yavuze ko agituye Perezida wa Eritrea, Issayas Afeworki wemeye ko baganira bakagera ku ngingo y’agaciro yatumye ibihugu byombi byongera kubana amahoro. Yagize ati: “Nemeye kwakira iki gihembo mwangeneye mu izina ry’abaturage […]Irambuye

Burera: Afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Umugabo ufite imyaka 27 wo mu karere ka Burera,  umurenge wa Rungengabali, Akagali ka Rukandabyuma Umudugudu wa Seta afungiwe kuri Sitasiyoya RIB ya Rusarabuye  akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15. Bivugwa ko ngo yamufashe nyuma yo kumubeshya ngo aze amuhe ubwatsi bw’inka. Uyu mugabo usanzwe atuye muri aka gace akaba afite umugore […]Irambuye

Mu myaka 20 nta baturage benshi bazaba basiragira mu nkiko-

Perezidante wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine yabwiye abanyamakuru ko mu myaka 20  iri imbere uburenganzira bwa muntu buzaba bwubahirizwa k’uburyo ibirego by’uko bwahungabanyijwe bizagabanuka mu nkiko hakajyayo bike kandi bikomeye. Yabivuze kuri uyu wa 08, Ukuboza, 2019  mu kiganiro cyari kigenewe abanyamakuru mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu. Madeleine Nirere […]Irambuye

Karongi: Umukozi w’ibitaro bya Kirinda yishwe na Nyabarongo

Jonathan Bahizi wari ushinzwe gukora isuku mu bitaro bya Kirinda biri mu murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi ejo yarohamye mu ruzi rwa Nyabarongo agiye kuzana ubwato bwari bwaritsitse hakurya mu karere ka Ruhango. Umurambo we nturaboneka. Bahizi ngo yabonye ubwato hakurya mu karere ka Ruhango bwari bwaratwawe n’amazi bukukira hakurya mu Karere ka Ruhango, […]Irambuye

Impuguke ivuga ko WhatsApp ari inzitizi ku iterambere ryo gusoma

Umuhanga mu burezi ukomoka muri Kenya witwa Dr  Beatrice Khamati Njenga avuga ko imwe mu nzitizi zikomeye zituma urubyiruko rudasoma inyandiko ndende ari imbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp. Avuga ko urubyiruko rusigaye rugira ubunebwe bwo gusoma ibintu birebire. Dr Khamati ari mu nama iri kubera mu Rwanda yahuje abahanga mu by’uburezi baturutse mu bihugu bitandatu […]Irambuye

Trump yasabye Kim Jong Un kudakomeza kumwendereza

Perezida wa USA Donald Trump yabwiye uwa Koreya ya ruguru Kim Jong Un ko byamubera byiza kurushaho ahagaritse ibikorwa yise ko ari ukwenderanya byo kugerageza ibisasu bya missiles biraswa kure. Mu mpeza z’Icyumweru gishize, ingabo za Koreya ya ruguru zarashe ibisasu bya missiles bifite ubushobozi bwo kugera kure cyane birakaza Leta zunze ubumwe z’Amerika. Icyarakaje […]Irambuye

Ruhango: Bavuga ko amazi ava mu muhanda hafi y’isoko abangiriza

Hari abaturage bavuga bo mu Kagari ka Musamu, Umurenge wa Ruhango bavuga ko umuhanda wakozwe hafi y’isoko ukaba utaragenewe umuferege uyobora amazi( rigole) ariwo utuma amazi atemba ari menshi akabangiriza imyaka. Basaba ko wazatunganywa neza kugira ngo imivu uteza igabanuke. Babivuze nyuma y’umuganda bakoze basibura imingoti yari yuzuyemo ibyondo nyuma y’imvura yagiye mu Cyumweru kiri […]Irambuye

Burera: PM Ngirente asaba ba agronome gufasha abahinzi kubona isoko

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge yose y’u Rwanda kwegera abahinzi bakabafasha kumenya uko bajya basarura hirindwa gutakaza imyaka, kandi haba heze myinshi bagafashwa kuyibonera isoko. Ibi Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabivuze ubwo yarangizaga itorero ryiswe Ingamburuzabukene rigizwe n’abashinzwe ubuhinzi bose mu Rwanda bari  i Nkumba mu Karere ka […]Irambuye

Ubuhinde: 43 bahiriye mu isoko barapfa

Byibura abantu 43 bamaze kubarurwa na Polisi y’u Buhinde ko bishwe n’umuriro wadutse mu isoko riri mu murwa mukuru New Delhi. Uyu muriro wadutse muri iri soko kuri iki Cyumweru taliki 08, Ukuboza, 2019. Dr. Kishore Singh yavuze ko abatabazi bahageze batangira kujyana abakoretse n’imirambo kwa muganga  ku bitaro bya Leta n’iby’abikorera biri hafi aho. […]Irambuye

Kugwingira byacika ari uko buri wese yumvise ububi bw’umwanda, indyo

Hashize igihe abakora Politiki z’ubuzima bavuga ko hari abana b’u Rwanda bagwingiye. Intara y’i Burengerazuba niyo irimo igwingira ryinshi(45%), hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo(41%) hagakurikiraho Intara y’Amajyaruguru(39%), hagakurikiraho Intara y’i Burasirazuba(35%) nyuma hakaza Umujyi wa Kigali( 23%). Kugwingira ni iki? Biterwa niki kandi ni ibiki byakorwa kugira ngo umwana arindwe icyo kintu bita kugwingira cyane cyane ko […]Irambuye

Rwanda Cycling Cup 2019: Munyaneza Didier yegukanye agace ka nyuma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7,Ukuboza 2019, agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup-2019 karangiye gatwawe na Didier Munyaneza bita   Mbappé  ahoreshe amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 55, akaba arusha amasegonda 57 Areruya Joseph uzwi nka Kimasa. Rwanda Cycling  2019 uduce twa nyuma twagoye abakinnyi kubera imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatandatu. Abakunzi b’umukino […]Irambuye

Abaperezida b’Africa bazegere P Kagame ababwire uko akora-Tiken Jah Fakoly

Umurasta uzwi cyane muri Africa,i Burayi n’ahandi ku isi ajya akorera ibitaramo by’umuziki wa Reggae Tiken Jah Fakoly aherutse guha ikiganiro kimwe mu binyamakuru byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, avuga ko ngingo zirimo abimukira, ibibazo biri muri Mali, muri DRC, mu Burundi n’ahandi. Avuga ko Abakuru b’ibihugu by’Africa bagombye kwigira kuri Paul Kagame […]Irambuye

Dr Christopher Kayumba amaze iminsi ibiri afungiwe i Remera

Mu masaha ya mu gitondo ku wa Gatatu hari umuntu wabonye Dr. Christopher Kayumba usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda afatwa na Polisi. Uwo avuga ko yabonye Dr Kayumba atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, kandi bihanirwa n’amategeko. Uwabibonye Dr Kayumba yihitira, yabwiye Umuseke ko imodoka ye yaguye mu muferege ariko abantu baza kuyikuramo. Guhera ku […]Irambuye

RIB yafunze abacamanza 2 n’umwanditsi w’urukiko ibakekaho ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwataye muri yombi Abacamanza babiri n’Umwanditsi w’Urukiko rubakuriranyeho kwakira ruswa. Umucamanza umwe ni uwo mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga undi ni uwo mu Rukiko rwisumbuye rwa Rusizi, Umwanditsi w’Urukiko ni uwo mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Bariya bakozi b’urwego rw’ubutabera bafungiye kuri RIB,  ku Mirenge ya Kimihurura na Kimironko mu Karere […]Irambuye

Ngororero-Muhanga: Nyabarongo yuzuye ihagarika urujya n’uruza

Imvura imaze iminsi igwa hirya no hino yatumye uruzi rwa Nyabarongo aho rugabanyiriza Akarere ka Ngororero n’aka Muhanga huzura amazi, imodoka zibura uko zambuka ziva mu karere kamwe zijya mu kandi. N’ubu imvura iracyagwa. Umwe mu bakozi b’ikigo mpuzamahanga kita ku mbabare( Croix Rouge) kuri kiriya kiraro mu bikorwa byo gutabara yabwiye Umuseke ko amazi […]Irambuye

Kenya: Inzu y’igorofa yari ituyemo imiryango 46 yahirimye

Inzu igerekeranye y’amagorofa atandatu yahirimye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace kitwa Embakasi mu burasirazuba bw’umugi wa Nairobi, birakekwa ko hari benshi yagwiriye. Mu myaka ya vuba abantu babarirwa muri mirongo bapfuye mu byago nka biriya muri Kenya. Umunyamakuru wa BBC uri kuri iyi nzu yahirimye avuga ko abantu batatu bakomeretse bikomeye […]Irambuye

Ubuhamya bw’umunyamakuru rukumbi wafungiwe i Guantanamo

*Muri Guantanamo abaganga bigisha abasirikare uko bakora iyicarubozo, *Hari ubwo imfungwa zategekwaga kwasamira amazirantoki *Uhafungiye nta zina agira…  Sami al-Hajj ni we munyamakuru wenyine wafungiwe muri gereza ya USA iri mu kirwa cya Guantanamo, muri Cuba. We na bagenzi be bari abantu 800, yavuze amabi yahaboneye. Hajj avuga ko umuntu wese ufungiye hariya nta zina […]Irambuye

Rayon Sports iragerageza Mamady Barry wavuye mu Bufaransa

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports, abatoza bayo batangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry wakiniye ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry y’abatarengeje imyaka 20  mu gikombe cy’isi mu 2017, uje mu Rwanda  avuye mu Bufaransa. Taliki 4 Ukuboza 2019, nibwo uyu rutahizamu yageze i Kigali anakurikirana umukino Rayon Sports yanganyijemo na Police FC […]Irambuye

Kigali: Ikiganza ‘cy’ikimenyetso cyo gukumira ruswa’ cyuzuye hafi ya KCC

Hafi y’inzu ikorerwamo inama mpuzamahanga zikomeye zibera mu Rwanda yitwa Kigali Convention Center huzuye igihangano cy’ubugeni gikoze ikiganza kureba hejuru bivugwa ko ari ikimenyetso kerekana ubushake bw’u Rwanda bwo gukumira ruswa. Umunya Iraq witwa          Ahmed Al Bahran wakoze kiriya gihangano ari mu bakomeye ku isi muri iki gihe. Amakuru Umuseke ufite […]Irambuye

Kamonyi: Bahawe Inka y’ubumanzi bakesha gutegura neza urugerero ruciye ingando

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 05 Ukuboza 2019, Itorero ry’Igihugu ryashyikirije Akarere ka Kamonyi  inka y’ubumanzi yo kugashimira  uko gategura kakanashyira mu bikorwa urugerero ruciye ingando. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kayenzi. Hashize amezi atandatu Akarere ka Kamonyi  ari aka mbere mu turere 29 mu gukurikirana no gutegura neza ibikorwa […]Irambuye

Inkura zazanywe mu kirere cy’u Rwanda ubu ‘ziridegembya‘ mu Akagera

Inkura zarekuwe ni  eshatu muri eshanu zazanywe mu Rwanda ziturutse muri Repubulika ya Czech ku mugabane w’Uburayi. Muri Czech zabaga muri pariki ya Dvůr Králové, ubu ziri kwisanzura muri Pariki y’Akagera mu Rwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba. Inkura zari zaracitse mu Rwanda muri 1990 kubera kuzihiga bakazica bakazirya kandi bakagurisha amahembe yazo ari mu yahenda cyane […]Irambuye

Episode 74: Hasi hejuru Ganza nta gusinzira…ari kwiruka ku ifaranga

Muri ako kanya ntacyo nari kurenza kuri ayo magambo meza bitagereranywa, nasezeye Kevine nkupa telephone, nyuma y’ akanya gato nitegereza ukwezi, numvise igisa n’ urusaku mu gipangu nabagamo, mu gutega amatwi neza…numvise ijwi risa niry’ Agasaro nihuta ninjira mu gipangu. Mu kugerayo nasanze atari Agasaro ahubwo ari Melanie, nk’ ibisanzwe umugabo we yari yamushushubikanye, Njyewe-“Ariko […]Irambuye

USA irasaba abaturage bayo kugabanya ingendo muri Tanzania

Ibiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byasabye abaturage bazo kugabanya ingendo muri Tanzania kubera ubwumvikane buke buri hagati y’ibihugu byombi buturuka ku kutumvikana k’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina bo muri Tanzania. Iriya nama yerekana ko ubutegetsibwa Donald Trump bufite politiki imwe niy’uwo yasimbuye Barrack Obama ku byerekeye kuvugira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina muri […]Irambuye