• 12/12/2019 3:35 46

Episode 80: Ganza aremerewe n’umutwaro w’ ibanga yabikijwe na Mwezi

Mwezi-“Ganza! Umunyarwanda niwe wabivuze neza ngo: “Umusore utirariye ntarongora inkumi” Urabyumva ute? Nako se wahera he ubyanga? Mbwira ahubwo, uriteguye?” Nkimara kumva ibyo Mwezi yambwiye nikije umutima, ndongera ndawitsa, nkura agatambaro mu mufuka nihanagura mu maso, si ukubeshya ururimi rwaragobwe, Mwezi akomeza kunyitegereza ntiyatinda arambwira, Mwezi-“Ganza! Aya mahirwe abona bake, aya mahirwe nguhaye naguca mu […]Irambuye

Kipchoge agiye guhabwa Doctorat y’icyubahiro na Kaminuza ikomeye Iburayi

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku maguru, nyuma yo kwemererwa kuzahabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (PhD) na Kaminuza ya Laikipia ikorera muri Kenya, ubu na Kaminuza ya Exeter yo mu Bwongereza igiye kumuga Doctorat y’icyubahiro. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko bwamugeneye ishimwe muri gahunda yo kumuha icyubahiro nk’umuntu wahesheje ishema igihugu ke ku […]Irambuye

Tanzania: Umugororwa mu bahawe imbabazi na Perezida yasabye kwigumira muri

Merad Abraham, umwe mu mfungwa 5 533 zemerewe kurekurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihugu John Pombe Magufuli, yanze gusohoka muri gereza ya Ruanda ngo asubire mu buzima busanzwe ngo kuko ntabo afite asanga mu buzima bwo hanze. Abraham avuga ko ntaho afite ho kwerekeza ndetse ko nta n’umuvandimwe afite yasanga, akisabira gukomeza kugororerwa muri iriya gereza […]Irambuye

Gicumbi: 2019 irarangira nta rugo rudafite ubwiherero…Ba Gitifu babisinyiye imbere

Guverineri ati “Utazabikora tugomba kumuvana mu kazi.” Ejo abayobozi bo mu nzego z’Ibanze mu karere ka Gicumbi bahuye na Guverineri w’Intara y’Amajyarugu ngo bungurane ibitekerezo ku bijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, biyemeza by’umwihariko ko uyu mwaka wa 2019 urangira buri rugo rufite ubwiherero bumeze neza, baranasinyira kwesa uyu muhigo, banamenyeshwa ko utazabigeraho azavanwa mu […]Irambuye

RIB yafunze umugore washatse guha ruswa Umugenzacyaha ngo afungure umugabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruratangaza ko rwataye muri yombi uwitwa Mukandayisenga wafashwe aha ruswa Umugenzacyaha kugira ngo arekure umugabo we na we uri mu maboko y’uru rwego. RIB ivuga ko uyu Mukandayisenga yahaye ruswa Umugenzacyaha na we aho kugira ngo ayakire agahita amufata. Uru rwego ruvuga ko uyu mugore ari n’umufatanyacyaha w’umugabo we ufungiye kuba […]Irambuye

Bougainville batoye kuba igihugu kigenga ku bwiganze bwa 98%

Abaturage batuye ikirwa cya Bougainville batoye kamarampaka ibemerera kwigenga ku bwiganze bwa 98%, iki kirwa ntigikomeze kugengwa na Papua New Guinea. Iki kirwa cya Bougainville ni kimwe mu birwa bibarizwa kuri Papua New Guinea bifite ubwigenge bucagase (autonomous islands). Abaturage basaga ibihumbi 180 bitabariye iyi kamarampaka mu byumweru bike bishize, 98% batoye bashyigikira ko iki […]Irambuye

Kiyovu irasaba FERWAFA gufatira ibihano As Kigali

Kiyovu Sports yareze AS Kigali mu Ishami ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y’uko ishatse kugura Rutahizamu wayo Ghislain Armel kandi yari atarangiza amasezerano muri iriya kipe. Ubuyobozi bwa Kiyovu bwasabye FERWAFA gufatira ibihano As Kigali kuko ibi bibaye insubiracyaha. Iyi baruwa yanditseho impamvu igira iti “Kurega As Kigali”, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko […]Irambuye

Urerwa na SOS ati “Uko dufashwa natwe tuba twifuza kubisangiza

Urubyiruko 98 rurimo ururerwa na SOS Children’s Village Rwanda n’urundi ifashiriza mu miryango, bakoze igikorwa cyo gufasha cyo kubakira ubwiherero abaturage batishoboye bo mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi. Bavuga ko bifuza gusangiza abanyarwanda umurage wo gufasha batozwa n’uyu muryango ubafasha. Uru rubyiruko rumaze iminsi umunani mu murenge wa […]Irambuye

Ndi ishuri urubyiruko rwakwigiraho kudacika intege- Senderi

Umuhanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi nyuma yo guhabwa ishimwe n’ urugaga rw’ abanyamakuru b’ imyidagaduro (RSJF) nk’umuhanzi ubimazemo igihe kandi utarigeze acika intege, yagiriye inama urubyiruko anarusaba kumureberaho. Nyuma yo guhabwa iki gihembo uyu muhanzi yatangaje ku rukuta rwe rwa instagram, asaba urubyiruko kumwigiraho, kuko ari ishuri, Ati “Ndashishikariza urubyiruko kudacika intege mu mpano […]Irambuye

Ni gute uwize ubuganga agirwa Umunyamabanga Uhoraho?-Umucungamari wo muri Zambia

Ati “Ikibazo gikomereye icungamari muri Africa ni uko abashyirwa mu buyobozi batabikwiye.” Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari mu kigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro muri Zambia, Brigitte Nangoyi Muyenga avuga ko ikibazo kiri mu icungamari mu bihugu byo muri Africa ari uko abashyirwa mu myanya y’ubuyobozi y’uru rwego baba batabikwiye. Kuva ejo tariki ya 09 Ukuboza, i Kigali […]Irambuye

U Rwanda rugiye gutangirwamo ubumenyi bwo kurwanya ruswa muri Africa

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar zasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gukarishya no kongerera ubumenyi ku kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye binyuze mu mahugurwa mu bijyanye n’amategeko arwanya ruswa azajya atangirwa mu Rwanda akazajya yitabirwa n’ibihugu binyuranye byo muri Africa. Aya masezerano yashyizweho umukonzo na Minisitiri w’Ubutabera n’intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye na mugenzi we Dr […]Irambuye

Rusizi: Amarira y’abitabiriye Expo, Akarere karabizeza ko ubutaha kazayabahoza

Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ry’akarere ka Rusizi bavuga ko batabonye inyungu nk’izo bari biteze ndetse bakanenga na bimwe mu bikorwa birimo kuba yarashyizwe mu gihe k’imvura. Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko Expo itaha itazagaragaramo ibi bibazo. Iri murikagurisha rimaze iminsi 12 ryatangiye tariki 28 Ugushyingo risozwa tariki ya 09 Ukuboza, ryitabiriwe n’abamurika 62 barimo abanyamahanga […]Irambuye

Nyagatare: Hatahuwe Toni 2,5 za Gasegereti zari zibitse mu rugo

Mu rugo rw’umuturage utuye mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Cyembogo mu murenge wa Matimba  akarere ka Nyagatare hafatiwe imifuka 44 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti angana na toni 2,5. Taliki 08 Ukuboza  mu rugo rwa Muhozi Johnson hafatiwe  amabuye y’agaciro  yari yaragiye ashyirwa mu rugo rwe mu buryo butemewe n’amategeko. Umuvugizi wa […]Irambuye

Kirehe: Ababyeyi basabwe guha abana babo ibyo bakeneye batagombye kubibasaba

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirehe bwibukije ababyeyi ko bagomba guha abana babo ibyo bakeneye kandi bakajya babyibwiriza ntibategereze ko babanza kubasaba. Ibi babibwiwe mu gihe hari ababyeyi ubwabo bivugira ko bamwe muri bo bima abana babo ibyo bakeneye bakavuga ko ibi bidakwiye kuko byaba ari ukwitaza inshingano zabo. Kavuyo Antoine ati “Ugasanga umwana yataye ikaramu aho […]Irambuye

Episode 77: Ganza na Gaelle bahugiye kuri Kevine…Mwezi agarutse igikuba

Oooh! Ikiniga cyaransingiye numva ndiyanze, ntangira kwigaya no kumva ko ntagakwiye kuba ndi kumwe nabo, birandenga, numvise nafungura umuryango w’ imodoka ngasimbuka. Mu gihe nari nkirwana n’ umutima, Mwezi-“Naho ubundi Ganza! Nawe ujye ubitekerezaho ko kukwizera kwanjye nta cyangombwa nagusabye, nta ndangamuntu, sinakubajije ababyeyi cyangwa abavandimwe, usibye kuba narabajije Papa uko akuzi cyera akigukoresha gusa […]Irambuye

Mzee Kenneth Kaunda ari mu bahembwe nk’indashyikirwa mu kurwanya ruswa

UPDATE: Abayobozi barimo Perezida Kagame na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani batanze ibihembo ku babaye indashyikirwa mu kurwanya Ruswa. Mu kiciro cy’abakoze ubushakashatsi n’uburezi, Dr Maria Krambia-Kapardis washinze ikigo Transparency International Cyprus (mu Birwa bya Shipre i Burayi), ni we wahembwe akaba yarakoze ubushakashatsi ku bijyanye no gutahura ubucuruzi butemewe n’amategeko. Dr. Alban Koci, […]Irambuye

Gukora cyane kandi neza, urufunguzo rwo gukabya inzozi…Ingero zirivugira

Abantu benshi bifuza kumenyakana, kuba ibyamamare, kugira icyubahiro, kuba abakire…Muri ibi byose ntacyo ushobora kugeraho udakoze cyane kandi neza. Ambasaderi Polisi Denis, umwe mu bagize urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, avuga ko gutekereza no gukora cyane ari byo bituma umuntu azamuka, yemeza ko iyo ukoresha imbaraga, urangira ubaye umunyembaraga. Iyo ushyize imbaraga ku murimo ukora, […]Irambuye

Kagame ari muri Kenya mu nama y’Umuryango ACP (Africa, Caraïbes

Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yagiye i Nairobi muri Kenya mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa, Caraïbes  na Pacifique uzwi nka ACP (Africa, Caraibbe and Pacific). Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biravuga ko Perezida Kagame yageze muri iriya nama iteganyijwe uyu munsi igiye guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma […]Irambuye

Muhanga: Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu bashimiwe uruhare bagira mu guteza

Ubwo hizihizwaga yubile y’Imyaka 50 Umuryango w’Ababikira Biyeguriye Roho Mutafatifu umaze ushinzwe mu Rwanda, Depite Kalinijabo Barthemy avuga ko Leta izirikana uruhare rw’uyu Muryango mu guteza Imbere ireme ry’Uburezi n’ibindi bikorwa bizamura Imibereho myiza y’abaturage. Ibi Depite Kalinijabo Barthemy yabivuze ahereye ku bikorwa bitandukanye uyu Muryango umaze gukora muri iyi myaka 50 ishize. Umuyobozi w’Umuryango […]Irambuye

Hari igihe ndyama nkibuka ko hari icyo ntakoze nkabyuka nkajya

Perezida Kagame Paul uyu munsi yaganiriye n’urubyiruko ruturuka mu nzego z’abikorera n’iza Leta, yavuze ko buri gihe umuntu aba akwiye guhora ayobowe n’ibitekerezo bye agaharanira gushyira mu bikorwa ibyiza bimutegeka, avuga ko hari igihe “ajya kuryama akibuka ko hari icyo atakoze agahita abyuka agatangira kugikora.” Muri iki kiganiro kibanze ku kwihangira imirimo kitabiriwe n’urubyiruko rusaga […]Irambuye

APR yatsinze Gasogi bigoranye 3-2, AS Muhanga itsinda Kiyovu SC

Mu mikino y’umunsi wa 13 ya shampiyona y’u Rwanda, APR FC yatsinze 3-2 Gasogi United, iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikomeza kuyora urutonde, naho AS Muhanga itsinda Kiyovu SC 1-0. Umukino wa APR na Gasogi United wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino wabaye mu mvura yaguye mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali. APR […]Irambuye

Bayingana Aimable wayoboraga FERWACY na komite ye beguye

Bayingana Aimable wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) n’abo bafatanyaga muri komite beguye ku mirimo yabo. Mu beguye, harimo Bayingana Aimable wagiye ku buyobozi muri 2008 akanatangiza Tour du Rwanda ku rwego mpuzamahanga no gutegura abakinnyi benshi batandukanye. Mu itangazo ryavuye mu gice gitanga amakuru muri FERWACY ntabwo bagaragaje impamvu […]Irambuye

Kwifata ni yo nzira yonyine izira amakemwa yo kwirinda SIDA-Umujyanama

Kampemba Faith ushinzwe ubujyanama mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, yibukije Urubyiruko ko kwifata ari yo nzira yonyine yizewe 100% yo kwirinda kwandura SIDA. Kuva tariki ya 02 Ukuboza, i Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya icyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika izwi nka ICASA. Iyi nama isanze Umuryango utari uwa […]Irambuye

Episode 75: Ganza yiyambuye ikizere yagiriwe ngo ararane fondasiyo y’

Njyewe-“Ngaho mbwira Shofe! None se ngo gahunda iteye ite? Njyewe mbwira ndi tayali, apfa kuba ari deal ifatika kuburyo tubona amafaranga afatika, byibuza ari hejuru ya miliyoni…haba harimo fondasiyo ubundi ngatangira kurwana nay’ amatafari” Shoferi-“Eeeeh! Burya bwose se ushaka amafaranga yo kubaka? Niba nawe ufite ikibanza, njyewe ubu ndacyashakashaka ay’ ikibanza” Njyewe-“Eeeeh! Uziko nari nibagiwe […]Irambuye

P.Kagame ngo ubwiza bw’amategeko ni icyo amarira abaturage si ukuba

Ati “Twagira amategeko ameze neza ariko icyo amarira abaturage ni cyo cya ngombwa.” Yabwiye Abacamanza ko basabwa imyifatire myiza isumba iy’abandi baturage. Ati “Ruswa iyo yabaye umuco mu bucamanza, iba yabaye umuco mu gihugu hose. Ntitubyifuza.” Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uyu munsi wakiriye indahiro z’abayobozi bakuru mu nzego z’Ubutabera, yavuze ko kugira amategeko meza […]Irambuye

Malariya yahitanye abantu ibihumbi 405 muri 2018…Abayirwaye ni miliyoni 228

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryitwa ku buzima igaragaza ko umwaka ushize wa 2018, Malaria yahitanye abantu bagera ku bihumbi 405 mu gihe abayirwaye ari miliyoni 228. Iyi raporo ivuga ko muri aba barwaye n’abahitanywe na Malariya, higanjemo abana n’abagore batwite bo ku mugabane wa Africa. OMS ivuga ko buri nyuma y’iminota ibiri umwana umwe ahitanwa […]Irambuye

Bushenge/Nyamasheke: Batanze amafrw y’amapoto ngo babahe amashanyarazi none imyaka ibaye

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bavuga ko batanze amafaranga yo kugura amapoto kugira ngo babahe umuriro w’amashanyarazi none imyaka irindwi bategereje ko ubageraho barahebye. Muri uyu murenge ugizwe n’utugari tune, hari imidugudu ikenda itarimo umuriro w’amashanyarazi. Mukantagara Berancilla wo wa Bugungu na wo utarimo amashanyarazi avuga ko bakunze […]Irambuye

Abashoferi basabwe ko mu minsi mikuru ‘Gerayo Amahoro’ igomba kuba

Rubavu- Polisi y’Igihugu ifatanyije na Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel-Rwanda ejo batangije ubufatanye mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’, basaba abashoferi ko iyi gahunda ikwiye kuzaba umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru byegereje. Muri ubu bukanguramba bugeze ku cyumweru cya 30, ejo haganirijwe abashoferi bo mu karere ka Rubavu bateraniye muri […]Irambuye

Mukantaganzwa Domitilla uzwi mu bya Gacaca yasimbuye uherutse kugirwa Umushinjacyaha

Domitilla Mukantaganzwa wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Urwego rw’Igihugu rw’Inkiko Gacaca, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’amategeko asimbuye Aimable Havugiyaremye uherutse kugirwa Umushinjacyaha Mukuru. Ibi Mukantaganzwa yabimenyeshejwe mu Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wamumenyesheje ko Perezida wa Repubulika yamuhaye uyu mwanya. Iri tangazo rya Minisitiri w’Intebe wanamwifurije imirimo mishya myiza, […]Irambuye

Episode 73: Umusore w’umunyamategeko wabeshywe n’ Agasaro kubera Ganza yiyiziye

Numviye Mwezi Boss wanjye uwo nafataga nk’umuvandimwe ku rundi ruhande, nsubira mu rugo, mu nzira manuka nikanze hari umuntu umfashe akaboko, mu guhindukira vuba. Mu guhindukira vuba ndeba uwari umpagaritse nasanze ari umusore ntahise mbona ngo menya neza muri ako kanya kubera umwijima. Naramwegereye mu kumwitegereza nezaaa… nabonye hari aho nigeze kumubona, ahita antanga maze […]Irambuye