• 12/12/2019 3:13 35

Perezida Kagame yavuze ko Kabila yari yaranze ko RwandAir ijya

Perezida Paul Kagame avuga ko kuri ubu umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo uhagaze neza, aho ashimangira ko kuva aho Perezida Felix Tshisekedi agiriye ku butegetsi hari byinshi  byiza bimaze gukorwa. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa TAZ, umunyamakuru yamubajije niba nyuma y’aho yitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi, niba […]Irambuye

Rayon Sports igeze muri ½ inyagiye ibitego 7 Gicumbi FC

Mu mukino ubanza  w’Igikombe cy’Amahoro wa ¼ wakinwe kuri uyu wa kane kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Gicumbi ibitego 7-1. Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 33 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku ishoti rirerire yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, Gicumbi FC yaje kwishyura […]Irambuye

Muri iki cyumweru inkura 5 z’umukara ziroherezwa mu Rwanda

Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB)  gitangaza ko inyamaswa zo mu bwoko bw’inkura eshanu zigiye kuzanwa mu Rwanda zivuye ku mugabane w’Uburayi, aho zizashyirwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Ni urugendo rw’ibirometero 6000 mu kirere, aho  izi nkura zizahagurukira  mu kigo cyorororerwamo inyamaswa kizwi nka Safari Park Dvůr Králové  mu Gihugu cya Repubulika ya Tchèque, aho  zari zarahurijwe […]Irambuye

Mu Bitaro bya Kibuye insinga z’amashanyarazi zinyura mu matiyo y’amazi

Abadepite mu ngendo bakoreye mu mirenge yose y’Igihugu muri Mutarama uyu mwaka, basanze mu Bitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi hari ikibazo cyo kuba byubatse nabi, ndetse insinga z’amashanyarazi zinyura mu matiyo y’amazi, rwiyemezamirimo yanze kubikosora, Minisante irabazwa impamvu Leta ari yo izishyura ikiguzi cyo gukosora iryo kosa. Umutwe w’Abadepite uvuga ko ubwo […]Irambuye

Nyirabahutu Daphrose wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida yitabye Imana

Nyirabahutu Daphrose wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida wamenyekanye kubera indirimbo ze zirata ubutwari bw’inkotanyi yitabye Imana mu Bitaro bya CHUB.   Uyu mukecuru yari azwi cyane ko iyo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyaruguru yakundaga guhabwa umwanya ari kumwe n’itorero ribyina akaririmba indirimbo zanyuraga benshi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye Umuseke ko urupfu […]Irambuye

Muhanga: Inzu y’ubucuruzi ifite imiryango 4 yahiye irakongoka (Amafoto)

Inzu y’ubucuruzi ifite imiryango 4  iherereye mu Mujyi wa Muhanga yahiye irakongoka harakekwa ko ari amashanyarazi yabiteye. Inyubako izwi nk’iya Simbizi Joseph yakoreragamo abacuruzi 4 yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro mu saa saba n’igice z’ijoro. Abatabaye babwiye Umuseke ko bishobora kuba byatewe n’insinga z’amashanyarazi zishaje cyane. Bavuga ko ibicuruzwa byarimo nta na kimwe barokoye ko byose […]Irambuye

Ifuru itwika imyanda yo kwa muganga yatanzweho miliyoni 700 muri

Hashize imyaka 9 Leta y’u Rwanda itanze akayabo ka miliyoni 700 zirenga igura ifuru yari igenewe gutwika imyanda ituruka mu mavuriro atandukanye mu Mujyi wa Kigali ariko kuva yagurwa ntirakoreshwa na rimwe. Ni ifuru izwi nka ‘incinerator’ yashyizwe mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge. Abadepite bakaba batiyumvisha ugomba kubazwa icyo gihombo Igihugu cyagize. […]Irambuye

Rayon Sports yarekuye kapiteni wayo Manzi Thierry na Sefu

Nyuma y’imyaka ine bakinira ikipe ya Rayon Sports bakanayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bamaze gutandukana n’iyi kipe. Ni nyuma y’uko aba bakinnyi batumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye no kuba bakongera amasezerano muri iyi kipe nk’uko bigaragara mu mabaruwa bahawe yasinyweho n’umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi. Manzi Thierry […]Irambuye

Muhanga: Ababyeyi baribaza aho imisanzu yo kubaka uruzitiro rw’ikigo yazimiriye

Bamwe mu babyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Nkakabanda (Ecole Secondaire de Nyakabanda) riherereye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko batazi aho imisanzu yo kubaka uruzitiro yarengeye. Bavuga ko babaza ubuyobozi bw’ishuri ntibanyurwe n’ibisobanuro bahabwa. Uwineza Placidie umwe mu bagize Komite y’Ababyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda yabwiye Umuseke hari inama bakoranye n’ubuyobozi bw’ishuri […]Irambuye

Kamonyi: Abaturage bahaye abari ku rugerero ibibatunga

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi bashyikirije ibiribwa urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando. Ibiribwa birimo ibishyimbo n’ibitoki ni byo  bakusanyije mu rwego rwo gushyigikira no gutera inkunga izo ntore. Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukoma, witwa Karegeya Jean Bosco,  avuga ko intore ziri ku rugerero ari […]Irambuye

Twageze ku munota wa 70 dufite amahirwe yo gutsinda Rayon

Umukino wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Marines FC,  wabereye kuri Stade ya Kicukiro, warangiye Rayon Sports ikatishije itike yo kwerekeza muri 1/4. Umukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Rubavu, Marines FC ikaba yari yatsinzwe 1-0. Uwo kwishyura watangiye amakipe yombi asatirana bituma yose afungura umukino byaje no […]Irambuye

APR FC yasezerewe na As Kigali mu gikombe cy’Amahoro 2019

Nyuma yo kunganya na AS Kigali 0-0 mu mikino wo kwishyura wakinwe kuri iki Cyumweru, APR FC yasezerewe na AS Kigali mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro. APR FC yashakaga igitego kimwe kugira ngo byubuze ibe yajya muri penaliti kuko umukino ubanza As Kigali yari yatsinze APR FC 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Marc Govin. APR FC ntibyayihiriye […]Irambuye

Umutoza wa Mukura ati “Amakosa twakoze mu mukino ubanza ni

Umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro muri 1/8 ikipe ya Kiyovu sport yari yakiriye Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu warangiye Mukura itsinze kimwe ku busa ariko bikaba ntacyo byayimariye kuko igiteranyo k’imikino yombi cyatumye Kiyovu ikomeza. Uyu mukino wo  kwishyura wabereye kuri Stade ya Mumena, ukaba  watangiye saa kenda zuzuye z’igicamusi. Ku munota wa  w’umukino, […]Irambuye

Muhanga: Mu mashuri gatolika barataka ubucucike bukabije

Padiri Kimenyi Nkaka Jean de Dieu ushinzwe uburezi mu mashuri gatolika ya Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko mu bigo by’amashuri yabo hari ubucucike bukabije ku buryo intebe imwe yicarwaho n’abanyeshuri 5. Ibi yabivugiye mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 11 Icyumweru cy’uburezi gatolika. Padiri Kimenyi avuga ko n’ubwo hari intambwe bamaze gutera mu guteza […]Irambuye

Minisitiri Busingye yasabye abacungagereza bashya kurangwa n’ubunyamwuga

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, kuri uyu wa Gatanu yasoje amahugurwa y’ikiciro cya gatatu yahabwaga  abacungagereza 225. Ni amahugurwa yari amaze amezi ikenda abera mu kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Minisitiri Busingye yasabye abarangije amahugurwa gukora akazi kabo kinyamwuga bakarinda umutekano w’imfungwa n’abagororwa bubahiriza uburenganzira bwabo. Yagize […]Irambuye

MINISANTE yahagaritse amavuriro akekwaho kwishyuza RSSB akayabo

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)  yahagaritse ivuriro rya  Ineza Polyclinic na Umurage Medical Clinic kugira ngo hakorwe iperereza ku makosa aya mavuriro akekwaho. Mu minsi ishize bamwe mu baganga n’Abakozi bo muri aya mavuriro batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) bashinjwa gukora inyandiko mpimbano z’inyemezabwishyu bifashishaga bajya kwishyuza RSSB. Gusa bamwe muri aba baganga n’abakozi baje […]Irambuye

Kamonyi: Umuyoboro wari waradindiye ugiye guha amazi abarenga ibihumbi 17

Umuyoboro w’amazi wo mu Mudugudu wa Rwishywa mu Kagari ka Cubi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi uraha amazi meza abaturage barenga Ibihumbi 17. Ni umushinga wari umaze imyaka 4 utangiye, ariko uza guhagarara bitewe n’imicungire mibi y’abari bahawe isoko. Abaturiye uyu muyoboro bavuga ko usibye kuvoma ibishanga n’amariba ari bwo bwa mbere […]Irambuye

Nyagatare: Abakoraga uburaya baricuza igihe bataye ngo nta nyungu bakuyemo

Bamwe mu bagore basezereye umwuga w’uburaya mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imyaka bamaze bakora uburaya nta nyungu bigeze bakuramo usibye ubwandu bwa virusi itera SIDA gusa. Mu biganiro aba bagore bagiranye n’itangazamakuru abakoraga uburaya bavuga ko bari bamaze igihe kirekire bakora uburaya bakavuga ko bamwe muri bo bakaga abagabo amafaranga […]Irambuye

Abatuye ku mihanda minini i Kigali barasabwa gushyira amatara ku

Update: Umuseke waganiriye na bamwe mu bakorera ku Gisimenti mu mugi wa Kigali ariko badusabye kudatangaza aho bakorera. Bavuga ko gushyira amatara ku nkuta z’ibipangu ari byiza ariko Leta ngo ikwiye kuborohereza ikaba ari yo ishyira amatara aho atari. Umwe mu bacuruza mu kabari ku Gisimenti  ati “Badusabye gushyiraho amatara y’umutekano turabikora kuko natwe biradufasha […]Irambuye

Basketball: U Rwanda rwatangiye rutsindwa mu mikino y’abato rwakiriye

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 bakina umukin wa Basketball batangiye irushanwa ry’akarere ka gatanu itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu irushwana ryakiriwe n’ u Rwanda. Wari umukino ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 16 bayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye cyane ko abakinnyi b’u Rwanda basaga nk’abiyinye ndetse bakanakora amakosa menshi. Agace ka mbere […]Irambuye

Muhanga-Kamonyi: Abatorewe kuyobora FPR Inkotanyi biyemeje guteza imbere urubyiruko

Kuri iki Cyumweru mu turere tw’Iguhugu habaye amatora ya Komite Nyobozi z’Umuryango FPR Inkotanyi. Mu Karere ka Muhanga na Kamonyi, abatowe bavuga ko  mu byo bagiye gukora harimo gushyira ingufu muri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko. Uwamaliya Beatrice uyobora Akarere ka Muhanga na  Kayitesi Alice  uyobora aka Kamonyi ni bo bongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora […]Irambuye

Songambere avuga ko abafana ba APR FC batazongera kuvugiriza induru

Munyarubuga Francois uzwi nka Songambere, ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC ahamya ko  batazongera kuvugiriza induru umutoza wayo kuko bidasanzwe mu ndangagaciro zabo. Yabitangarije Umuseke mu kiganiro bagiranye. APR FC watangiye kuyifana ryari ? Songambere: APR FC nyimazemo imyaka 26, natangiranye na yo mu ishyamba kuko nari umusirikare kuva 1993 ishingwa. APR FC itandukaniye he n’igisirikare? […]Irambuye

MININFRA yatangiye gukumira amazi ya Nyabarongo yahagarikaga urujya n’uruza 

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko hatangiye  imirimo hafi y’Ikiraro cya Nyabarongo igamije gukumira amazi ku buryo atazongera guhagarika urujya n’uruza rw’abantu bakoresha uyu muhanda. Ni imirimo iri kubera ku gice cy’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Umugezi wa Nyabarongo umaze guhagarika ingendo inshuro zitandukanye  kuko mu mwaka wa 2000   wigeze kuzura imara umunsi wose nta rujya […]Irambuye

Patriots na REG zatangiye zitwara neza mu irushanwa ryo kwibuka

Mu mikino yakinwe kuri uyu wa gatatu REG BBC na Patriots zatangiye zitwara neza aho REG BBC yatsinze Espoir, Patriots BBC itsinda APR BBC mu mikino ya mbere yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994. Mu mikino yakinwe kuri uyu wa gatatu amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye yitwara neza n’ubwo hari ayo […]Irambuye

Muhanga: Hakenewe miliyari 1,3 y’ingurane z’aho imihanda izanyuzwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko bugiye gushakisha miliyari imwe  na miliyoni 300 zo guha abaturage ku bikorwa byabo biri ahazanyuzwa imihanda ya kaburimbo. Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric yabwiye Umuseke ko hari Miliyari 5 na Miliyoni 700 zirenga zagenewe gukora imihanda ya kaburimbo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga. Avuga […]Irambuye

REG BBC iratangira icakirana na Espoir BBC mu irushanwa ryo

Irushanwa  rya Basketball ngarukamwaka ryo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rizatangira kuri uyu mugoroba tariki 5 Kamena kugeza tariki 8 Kamena. Tombora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yasize ikipe ya REG BBC yisanze mu itsinda rimwe akaba ari na zo ziza gukina umukino ufungura irushanwa ku […]Irambuye

Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu masaha ya saa moya z’umugoroba ni bwo agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo kagashwe n’inkongi y’umuriro. Igice kibasiwe ni umuriro ni igiherereye ruguru y’inyubako y’ubucuruzi izwi nk’Umukindo House, aho ahahiye hari ibikoresho binyuranye bikoze mu mbaho. Kugeza ubu mu bikoresho byakongotse harimo imbaho nyinshi, intebe, ibitanda, ndetse n’ibindi. Amakuru […]Irambuye

Musanze: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu mugezi

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Busogo zatoraguye umurambo w’uruhinja bigaragara ko ari bwo rwari rukivuka. Kugeza ubu uwarujugunye ntaramenyekana. Birakekwa ko haba hari umugore wambyaye uwo mwana  akamuta mu mugezi wa Kinoni uri mu murenge wa Busogo Akagari ka Gasesero. Kugeza ubu hakomeje iperereza kugira ngo uwabikoze […]Irambuye

Liverpool itwaye Champions League ya gatandatu mu mukino w’ishiraniro

Ikipe ya Liverpool ikoze amateka akomeye, aho itwaye igikombe cya Champions league itsinze Tottenham Hotspurs ku mukino wa nyuma waberaga i Madrid muri Espagne. Ni umukino wari ukomeye aho impande zombi  zasatiranaga bikomeye. Ku isegonda rya 38, umukino ugitangira, Liverpool yasatiriye izamu, Sisoko agaruza akaboko igitego cyari cyabazwe, umusifuzi ahita atanga penaliti yaje kwinjizwa neza […]Irambuye