• 27/01/2020 1:10 12

Asinah yasohotse mu bitaro nyuma yo gukebeshwa urwembe n’umukobwa atazi

Umuhanzikazi Asinah mu cyumweru gishize yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yasohokeye mu kabari kamwe muri Kigali ahahurira n’umukobwa ‘atazi’ amukebesha urwembe ajya mu bitaro, yabwiye Umuseke ko yabisohotsemo none.

Asinah Errah ubu ari mu bitaro kubera umukobwa wamukebesheje urwembe

Asinah wari wasohokanye n’inshuti ze ku wa gatanu w’icyumweru dosoje, avuga ko ubwo yasohoka atashye yahuye n’umukobwa amukebesha ikintu ku itama arakomereka ahita ajya kwamuganga ahitwa kwa Nyirinkwaya.

Ati “Uwo mukobwa ntawe nzi kandi nta n’ikintu yanyambuye wenda ngo mvuge ko ari cyo yashakaga gusa nagiye kumva anshwaratuje ikintu ku itama sinzi niba ari icyuma cyangwa urwembe yakoresheje gusa urebye igikomere mfite bisa nkaho ari urwembe.”

Asinah avuga ko yagerageje gukurikira uwo mukobwa ngo  amubaza icyo amuhoye biranga bitewe no gucika intege mu mubiri.

Ati “Nagerageje kumwirukaho ngo mubazi icyo ampoye isereri iramfata ndwana no kwiramira ngo ntagwa hasi gusa abo twari kumwe bihutiye kunjyana kwa muganga kuko nari ntangiye kuva amaraso menshi habura uhamagara Police ako kanya.”

Uwo mukobwa ngo yamubonye mu isura, nabo yabajije bamubwiye ko bamuzi nk’umukobwa w’umunyamahane ukunda kurwana.

Asinah yamaze gutanga ikirego muri RIB ategereje koroherwa neza ubundi akajya kuburana n’uwo mukobwa.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Nizere ko bamuhaye traitement ya prevention si non ashobora kuba yararwikebesheje ari contamine agahita amukeba nawe ntago byazamubera byiza nyuma

  • Uwo mukobwa bamushake bamuhane
    Wasanga arimo agenda yanduza abantu ibirwara.

  • Ariko mwe mwatanze ibitelerezo “UMUFASHA” na “KIKONGO” mwagiye mumenya ubwenge.
    mubona ari iyihe ndwara uwo mukobwa yakwanduza Asinah adafite?
    ikindi kumva ibyo avuze ugahita wemera ni manque d’analyse. Asinah yari yasinze yiyenje ku nkumi imubonamo uwo badangiye umwuga kubera imyambarire iramwivuna c’est tout.

  • Yooo nigutya abantu baranjyira ubu koko ageze ahogukebeshwa inzembe ni ndaya zumuhanda ubu c koko bahuriyehe?? Gabanya kwiyandarika mukobwa mwiza kko nudacunga neza vubaha byose biraba bikuranjyiranye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *