Asezera kuri Rwasa, Bamporiki yavuze ko u Rwanda rubuze ingenzi muri Filimi

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’igihugu, Hon Edouard Bamporiki ari mu bavuze ijambo basezera bwa nyuma umukinnyi wa Filimi mu Rwanda wamamaye ku izina rya Rwasa, yavuze ko u Rwanda rubuze umusore wari umuhanga cyane mu gukina filimi. Yasabye abakoranaga na Rwasa kuzakora uko bashoboye filimi asize akinnye ikazasohoka kandi ikamwitirirwa.

Bamporiki yemeza ko kuba Rwasa apfuye ari igihombo kinini kuri filimi nyarwanda

Ubwo Umuseke wegeraga Hon Bamporiki ngo atubwire ubutumwa agenera abakoranaga na Rwasa muri filimi, yavuze ko nta magambo maremare yatubwira kubera ko yumvaga ‘atameze neza.’

Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga yasabye abakoranaga na Rwasa kuzakomeza umurage asize, kandi bakazakora uko bashoboye filimi yasize akinanye n’abandi ikazasohoka imeze neza kandi ikamwitirirwa.

Théo Barasa wabanye na nyakwigendera ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM yabwiye Umuseke ko imyaka bamaze bakorana (2004-2009) yari umukozi mwiza, udasiba akazi kandi udakorera ku jisho.

Ati: “Muri 2004 nibwo twatangiye gukorana dutandukana muri 2009 ajya muri filimi. Iwacu {kuri Flash FM) yahakoraga avanga imiziki. Ni ibintu yari azi. Ibiganiro by’imyidagaduro yakorara nka DJ byarakundwaga cyane.”

Barasa avuga ko abavuga ko Rwasa yabagaho ari nyamwigendeho babeshya kuko ngo yagiraga inshuti mu bantu b’ingeri zose.

Nyakwigendera apfuye atarubaka urugo. Amakuru avuga ko asize murumuna we witwa Muhire na bashiki be babiri. Yavukiye kandi akurira mu mujyi wa Kigali ahitwa Nyarugunga, mu Karere ka Nyarugenge.

Abandi banyacyubahiro bagiye gushyingura nyakwigendera barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, Abapolisi Bakuru nka Assistant Commissioner of Police, Rose Muhisoni n’abandi.

Abenshi mu baje guherekeza nyakwigendera barimo abanyamakuru, abahanzi n’abo bakoranaga mu byo gutunganya no gukina filimi. Ugereranyije hari abantu barenga gato 500.

Yashyinguwe mu irimbi rusange riri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yarwaye igihe gito…

 Amakuru Umuseke ufite avuga ko nyakwigendera yageze mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali ku wa mbere w’iki cyumweru  hari taliki taliki 02, Nzeri, 2019. Yitabye Imana ku wa Kane taliki 05 Nzeri, 2019.

Mbere y’uko yivuza ngo yabanje kurwarira iwe kandi ngo umuryango we wamenye ko arwaye ari uko yamaze kuremba yagejejwe mu bitaro.

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera yazize indwara y’Igisukari (Diabete).

Umuryango w’UMUSEKE wifurije nyakwigendera kuruhukira mu mahoro.

Ubwo bari bagejeje umurambo wa nyakwigendera aho washyinguwe
Yaherekejwe n’abantu benshi
ACP Rose Muhisoni yari mu baje guherekeza umukinnyi wa Filimi nyarwanda wari uzwi kurusha abandi
Gafotozi w’icyamamare Plaisir Muzogeye( Yakoze ku Umuseke) na Arthur Nkusi wa Kiss FM bari baje gusezera kuri Rwasa
Amb Olivier Nduhungirehe na Hon Bamporiki baje gusezera kuri nyakwigendera
Olivier Nduhungirehe yari afite agahinda kenshi kagaragara ku maso
Umuhanzi Platini wo muri Dream Boys yari ahari
Safi Madiba nawe yari ahari
Theo Barasa wakoranye igihe kirekire na nyakwigendera avuga ko yakundaga akazi ke, ntakorere ijisho
Inshuti n’umuryango bari baje gusezera kuri Rwasa

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Uyu mugabo namukundaga cyane muli Films yakinaga.Basi nta kundi niyigendere.Abantu nta muti w’urupfu dushobora kubona,kubera ko n’indwar nyinshi zatunaniye.Urugero ni Diabetes imujyanye.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.
    Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • DIABETES imutwambuye,yica abantu bari mu ligero cya 1 million buri mwaka.Abayirwaye ni 500 millions,nukuvuga 1/16 y’abantu batuye isi.Indwara zihitana abantu hafi 50 millions buri mwaka.
    Izihitana benshi ni Cancer (10 millions) na Cardiovascular diseases (hypertension,etc…) zihitana 20 millions.Wa mugani tujye twizera nta gushidikanya ko mu isi izaba paradizo,nta rupfu cyangwa indwara zizabamo nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Kimwe n’ibindi bibazo byose.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,twumvira Imana kandi tuyishaka cyane.Twe gutwarwa n’ibyisi gusa.

  • Niba umuntu azazuka, gupfa ntacyo byaba bitwaye Cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *