• 14/12/2019 7:49 40

AS Muhanga itunguye Police iyitsinda 1-0, AS Kigali yanganyije na Sunrise 2-2

Imikino yo ku munsi wa 11 wa shampiyona yakomeje uyu munsi, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yanganyije na Sunrise FC 2-2, i Muhanga AS Muhanga itungura Police FC iyitsinda 1-0 naho Bugesera FC itsinda 2-0 Espoir.

Niyibizi Vedaste watsinze igitego cya mbere cya Sunrise

Ni umukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, wakomezaga aho AS Kigali yari yakiriye Sunrise FC kuri Sitade ya Kigali.

AS Kigali yari yakiriye uyu mukino yari ku mwanya wa 11 mu gihe Sunrise yo yari ku mwanya wa 6 n’amanota 14 ikaba yarushaga iyi kipe bari bagiye guhura amanota.

Aya makipe yombi yagiye guhura Sunrise yari yatakaje umukinbo wo ku munsi wa 10 wa shampiyona inyagiwe na APR FC 4-2, naho AS Kigali yari yatsinze Espoir FC igitego yatsindiwe na kapiteni wayo Niyonzima Haruna.

Sunrise yatangiye ikina neza ishaka igitego ariko na AS Kigali ikakunyazamo igasatira. Ku munota wa 32’ Sunrise yabona igitego cyatsinzwe na Niyibizi Vedaste n’umutwe nyuma y’umupira mwiza yahawe na Wangi Piusi.

Igice cya mbere cyarangiye Sunrise iri imbere n’igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbuye nde Benedata Janvier naho Esombe Patrick asimbura Nsimiyimana Ibrahim.

Nyuma yo gukora izi mpinduka, AS Kigali yatangiye gukina isatira izamu rya Sunrise bituma ku munota wa 56’ iyi kipe ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Bishira Latif.

Ku munota wa 76’ AS Kigali yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Patrick nyuma y’amakosa ba myugarira ba Sunrise.

Ku munota wa 86’ Samson Babuwa wa Sunrise na we yaboneye igitego cyo kwishyura iyi kipe biba ibitego 2-2 byanabotse muri uyu mukino..

AS Muhanga na yo yari yakiriye Police FC yayitunguye iyitsinda 1-0 naho Bugesera FC itsinda Espoir FC 2-0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali: Bate Shamiru (GK.21), Rusheshangoga Michel 22, Ahoyikuye Jean Paul 27, Karera Hassan 3, Bishira Latif (C.5), Nsabimana Eric Zidane 30, Kalisa Rachid 19, Benedata Janvier 10, Nova Bayama 13, Alongo Mba Martel 17, Nshimiyimana Ibrahim 20.

Sunrise FC: Nsabimana Jean de Dieu (GK.30), Niyonshuti Gadi 3, Nshimiyimana Regis 4, Muhinda Bryan 5, Ndayisenga Jean d’Amour 22, Suleiman Manjanjaro 21, Wanji Pius 19, Mudeyi Suleiman 7, Niyibizi Vedaste 10, Samson Babuwa 17, Uwambazimana Léon (C.6).

Karera Hassan myugariro wa AS Kigali
Eric Nshimiyimana utorohewe muri iyi minsi
Mudeyi Suleiman wo hambere aracyawuconga
Umutoza wa Sunrise FC na we umwanya munini yawumaze ahagaze
Kapiteni Haruna uyu munsi yasimbuye

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • AS Muhanga ikoze umuti kabisa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *