• 15/12/2019 6:35 40

As Kigali yasinyishije Twizerimana Fabrice uheruka kwirukanwa na APR FC

Umukinnyi wo hagati, Twizerimana Martin Fabrice yasezerewe na APR FC mu Gushyingo 2018 kuri ubu yamze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka n’igice mu ikipe ya As Kigali yaramaze iminsi akaoramo imyitozo.

Twizerimana Martin Fabrice yasezerewe na APR FC mu Gushyingo 2018

Uyu mukinnnyi yari yirukanwe na APR FC ashinjwa imyitwarire mibi no kwica akazi mu minsi byakurikiranaga no guhagwarika kenshi mu bihe bitandukanye kuva ayigezemo mu mwaka wa 2017.

Twizerimana Martin Fabrice wamaze no gutangira imyitozo muri iyi kipe y’Abanyamujyi yatangaje ko yashimishijwe no guhabwa umwanya ndetse yiteguye kwitwara neza.

Yagize ati: “Ni ikipe nziza irimo abakinnyi bakomeye ariko niteguye kuba nakwigaragaza nkaboneka mu kibuga kenshi gashoboka.”

Uyu mukinnyi akomeza avuga ko yiteguye gukoresha imbaraga ze zose kugirango azashobore kubona umwanya ubanzamo ko kandi ariko kazi ke.

Akomeza avuga ko kuba atarabashije kugumana n’ikipe y APR FC ntacyo yabivugaho.

Twizerimana Martin Fabrice abaye umukinnyi wa kabiri AS Kigali isinyishije kuko yanaguze Nova Bayama watandukanye na Rayon Sports muri uku kwezi.

Twizerimana Martin Fabrice yaciye mu makipe nka La Jeunesse, Kiyovu Sports ndetse na APR FC yavuyemo mu mpera z’umwaka ushize.

AS Kigali yasoje imikino yayo ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21.

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *